Matayo 20:1-34

20  “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu ufite uruzabibu, wazindutse kare mu gitondo akajya gushaka abo gukora mu ruzabibu rwe.+  Amaze kwemeranya n’abakozi idenariyo imwe ku munsi,+ abohereza mu ruzabibu rwe.  Yongera gusohoka ahagana ku isaha ya gatatu,+ abona abandi bahagaze ku isoko+ nta cyo bakora.  Na bo arababwira ati ‘namwe nimujye mu ruzabibu, kandi ndabaha ibikwiriye.’  Nuko baragenda. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu+ no ku isaha ya cyenda,+ na bwo abigenza atyo.  Amaherezo, ahagana ku isaha ya cumi n’imwe arasohoka abona abandi bahagaze, arababwira ati ‘kuki mwiriwe muhagaze aha nta cyo mukora?’  Baramusubiza bati ‘ni uko nta waduhaye akazi.’ Arababwira ati ‘namwe nimujye mu ruzabibu.’+  “Bugorobye,+ nyir’uruzabibu abwira uwamukoresherezaga ati ‘hamagara abakozi ubahe ibihembo byabo,+ uhere ku baje nyuma uheruke abaje mbere.’  Abatangiye ku isaha ya cumi n’imwe baje, buri wese ahabwa idenariyo imwe. 10  Nuko abatangiye mbere baje, bibwira ko bari burengerezweho, ariko na bo bahabwa idenariyo imwe. 11  Bayihawe batangira kwitotombera nyir’urugo,+ 12  baravuga bati ‘aba baje nyuma bakoze isaha imwe, none ubanganyije natwe kandi twirije umunsi wose tugoka, izuba ritumena agahanga!’ 13  Ariko asubiza umwe muri bo ati ‘mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Ntuzi ko twemeranyijwe idenariyo imwe?+ 14  Fata ibyawe wigendere. Jye nshatse guha n’uwaje nyuma ibingana n’ibyo nguhaye.+ 15  Mbese simfite uburenganzira bwo gukoresha ibintu byanjye icyo nshaka? Cyangwa utewe ishyari*+ n’uko ngize ubuntu?’+ 16  Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma.”+ 17  Yesu agiye kujya i Yerusalemu yihererana abigishwa be cumi na babiri,+ ababwirira mu nzira ati 18  “dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19  Bazamugabiza abanyamahanga bamunnyege, bamukubite ibiboko bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ 20  Hanyuma nyina wa bene Zebedayo+ aramwegera ari kumwe n’abahungu be, aramuramya maze agira icyo amusaba.+ 21  Yesu aramubaza ati “urifuza iki?” Undi aramubwira ati “tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+ 22  Yesu arasubiza ati “ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe+ ngiye kunyweraho?” Baramusubiza bati “twabishobora.” 23  Na we arababwira ati “koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho,+ ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Data yabiteguriye.”+ 24  Abandi icumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.+ 25  Ariko Yesu arabahamagara ngo bamwegere, arababwira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu.+ 26  Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe.+ Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu.+ 27  Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.+ 28  Ni kimwe n’uko Umwana w’umuntu ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”+ 29  Igihe bari bavuye i Yeriko,+ abantu benshi cyane barabakurikiye. 30  Nuko impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira zumvise ko Yesu agiye kuhanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tugirire imbabazi!”+ 31  Abantu barazicyaha ngo ziceceke, ariko zo zirushaho kurangurura ziti “Mwami mwene Dawidi, tugirire imbabazi!”+ 32  Nuko Yesu arahagarara, arazihamagara arazibaza ati “murifuza ko mbakorera iki?” 33  Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu nahumuke.”+ 34  Yesu azigirira impuhwe, akora ku maso yazo,+ uwo mwanya zirahumuka maze ziramukurikira.+

Ibisobanuro ahagana hasi