Matayo 2:1-23
2 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu+ y’i Yudaya ku ngoma y’umwami Herode,+ abantu baragurisha inyenyeri+ baturutse iburasirazuba baje i Yerusalemu,
2 barabaza bati “umwami+ w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye+ turi iburasirazuba, none tuje kumuramya.”
3 Umwami Herode abyumvise bimubuza amahwemo, hamwe n’ab’i Yerusalemu bose.
4 Nuko ateranya abakuru b’abatambyi n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, atangira kubabaza aho Kristo yagombaga kuvukira.
5 Baramubwira bati “ni i Betelehemu+ y’i Yudaya, kuko ari ko byanditswe n’umuhanuzi ngo
6 ‘nawe Betelehemu+ yo mu gihugu cy’u Buyuda, nturi umugi muto cyane kurusha iyindi mu batware b’i Buyuda, kuko muri wowe hazaturuka umutware+ uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’”
7 Hanyuma Herode atumiza mu ibanga abo bantu baragurishaga inyenyeri, abasobanuza neza igihe baboneye iyo nyenyeri.
8 Nuko abohereza i Betelehemu, arababwira ati “nimugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.”+
9 Bamaze kumva ibyo umwami ababwiye baragenda. Ya nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba+ ibajya imbere, maze igeze hejuru y’aho uwo mwana yari ari irahagarara.
10 Babonye ya nyenyeri ihagaze barishima cyane.
11 Nuko binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na nyina Mariya, bikubita hasi baramuramya. Hanyuma bapfundura ubutunzi bwabo bamuha impano za zahabu n’ububani n’ishangi.
12 Icyakora kubera ko Imana yari yababuriye+ mu nzozi ngo be gusubira kwa Herode, basubiye mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.
13 Bamaze kugenda umumarayika wa Yehova+ abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati “haguruka ufate umwana na nyina muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzababwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice.”
14 Nuko arahaguruka afata umwana na nyina muri iryo joro, bahungira muri Egiputa.
15 Bagumayo kugeza igihe Herode yapfiriye, kugira ngo ibyo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we bisohore,+ ngo “nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”+
16 Hanyuma Herode abonye ko ba bantu baragurisha inyenyeri bamubeshye, azabiranywa n’uburakari maze yohereza abantu bajya kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe abaragurisha inyenyeri bari bamubwiye, kuko yari yabasobanuje neza.+
17 Nguko uko hasohoye amagambo yavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya, amagambo agira ati
18 “ijwi ryo kurira no kuboroga cyane ryumvikaniye i Rama:+ ni Rasheli+ waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa kubera ko bari batakiriho.”
19 Herode amaze gupfa, umumarayika wa Yehova yabonekeye Yozefu mu nzozi+ ari muri Egiputa,
20 aramubwira ati “haguruka ufate umwana na nyina ujye mu gihugu cya Isirayeli, kuko abahigaga ubugingo bw’umwana bapfuye.”
21 Nuko arahaguruka afata umwana na nyina ajya mu gihugu cya Isirayeli.
22 Ariko yumvise ko Arikelayo yabaye umwami wa Yudaya mu cyimbo cya se Herode, atinya kujyayo. Hanyuma Imana imaze kumuburira mu nzozi,+ ajya mu karere ka Galilaya,+
23 atura mu mugi witwa Nazareti,+ kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku bahanuzi bisohore ngo “azitwa Umunyanazareti.”+