Matayo 19:1-30
19 Yesu amaze kuvuga ayo magambo, ava i Galilaya agera mu turere two ku rugabano rwa Yudaya hakurya ya Yorodani.+
2 Nanone abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.+
3 Nuko Abafarisayo baza aho ari bazanywe no kumugerageza, baramubaza bati “mbese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”+
4 Arabasubiza ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore,+
5 maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina+ akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’?+
6 Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe* ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+
7 Baramubaza bati “none se kuki Mose yategetse ko umugabo aha umugore we icyemezo cyo kumusenda, agatana na we?”+
8 Arabasubiza ati “Mose yabitewe n’uko imitima yanyu inangiye,+ abemerera gutana n’abagore banyu. Ariko kuva mu ntangiriro si uko byari bimeze.+
9 Ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”+
10 Abigishwa baramubwira bati “niba iby’umugabo n’umugore ari uko bimeze, gushaka si byiza.”+
11 Yesu arababwira ati “abantu bose si ko bashobora kwemera ayo magambo, keretse abafite impano.+
12 Hari abadashaka kubera ko bavutse ari ibiremba,+ hari n’abagizwe inkone n’abantu, hakaba n’abigira inkone bitewe n’ubwami bwo mu ijuru. Ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere.”+
13 Hanyuma bamuzanira abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza kandi abasengere; ariko abigishwa be barabacyaha.+
14 Icyakora Yesu arababwira ati “nimureke abo bana bato, kandi ntimukomeze kubabuza kuza aho ndi, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubw’abameze nka bo.”+
15 Abarambikaho ibiganza, hanyuma ava aho hantu.+
16 Nuko haza umuntu aramubwira ati “Mwigisha, ni ikihe kintu cyiza ngomba gukora kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+
17 Aramubwira ati “kuki umbaza icyiza icyo ari cyo? Umwiza ni umwe gusa.+ Ariko niba wifuza kwinjira mu buzima, ujye uhora wubahiriza amategeko.”+
18 Aramubaza ati “ayahe?”+ Yesu aramusubiza ati “ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma.+
19 Wubahe so na nyoko,+ kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+
20 Uwo musore aramubwira ati “ibyo byose narabyubahirije. None icyo nshigaje ni iki?”
21 Yesu aramubwira ati “niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
22 Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari atunze ibintu byinshi.+
23 Ariko Yesu abwira abigishwa be ati “ndababwira ukuri ko bizaba biruhije ko umukire yinjira mu bwami bwo mu ijuru.+
24 Nanone ndababwira ko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.”+
25 Abigishwa be babyumvise baratangara cyane, baravuga bati “mu by’ukuri se ni nde ushobora gukizwa?”+
26 Yesu abareba mu maso arababwira ati “ku bantu ibyo ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”+
27 Hanyuma Petero aramubaza ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?”+
28 Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.+
29 Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibibikubye incuro nyinshi kandi aragwe ubuzima bw’iteka.+
30 “Ariko benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.+