Matayo 18:1-35

18  Muri uwo mwanya abigishwa begera Yesu baramubaza bati “mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru?”+  Nuko ahamagara umwana muto amushyira hagati yabo,+  aravuga ati “ndababwira ukuri ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato,+ mutazinjira rwose mu bwami bwo mu ijuru.+  Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi+ nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu bwami bwo mu ijuru,+  kandi umuntu wese wakira umwana muto nk’uyu mu izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye.+  Ariko umuntu wese usitaza umwe muri aba bato banyizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo+ runini ku ijosi maze akarohwa imuhengeri mu nyanja ngari.+  “Isi izabona ishyano bitewe n’ibisitaza byayo! Birumvikana ko ibisitaza bigomba kuza,+ ariko umuntu igisitaza giturukaho azabona ishyano!+  Nuko rero, niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kikubera igisitaza, ugice ukijugunye kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima uri ikimuga cyangwa ikirema, kuruta ko wajugunywa mu muriro w’iteka+ ufite ibiganza byombi n’ibirenge byombi.  Nanone ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urinogore urite kure yawe. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima ufite ijisho rimwe, aho kujugunywa mu muriro wa Gehinomu ufite amaso yombi.+ 10  Mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo+ bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru.+ 11  ——* 12  “Mubitekerezaho iki? Umuntu aramutse afite intama ijana, imwe ikazimira,+ ntiyasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye?+ 13  Iyo ayibonye, ndababwira ukuri ko ayishimira cyane kurusha izo mirongo icyenda n’icyenda zitazimiye.+ 14  Uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.+ 15  “Byongeye kandi, umuvandimwe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa.+ Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe.+ 16  Ariko natakumva, ujyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ikintu cyose cyemezwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.+ 17  Natabumva, ubibwire itorero. Itorero na ryo nataryumva, akubere nk’umunyamahanga+ cyangwa nk’umukoresha w’ikoro.+ 18  “Ndababwira ukuri ko ibintu byose muzahambira mu isi, bizaba ari ibintu byari bihambiriwe mu ijuru, n’ibintu byose muzahambura mu isi, bizaba ari ibintu byari bihambuwe mu ijuru.+ 19  Nanone ndababwira ukuri ko babiri muri mwe bo ku isi nibemeranya ku kintu cy’ingenzi bakwiriye gusaba, Data wo mu ijuru azakibakorera,+ 20  kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye,+ mba ndi hagati muri bo.”+ 21  Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Mwami, ni kangahe umuvandimwe wanjye azankosereza nkamubabarira?+ Kugeza incuro ndwi?”+ 22  Yesu aramusubiza ati “sinkubwiye ngo uzageze ku ncuro ndwi, ahubwo uzageze ku ncuro mirongo irindwi n’indwi.+ 23  “Ni yo mpamvu ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami+ washatse kwishyuza abagaragu be imyenda bari bamurimo.+ 24  Atangiye kubishyuza, bamuzanira uwari umurimo italanto* ibihumbi icumi [=idenariyo* 60.000.000]. 25  Ariko kubera ko atari afite ubushobozi bwo kwishyura, shebuja ategeka ko agurishwa, we n’umugore we n’abana be n’ibyo yari atunze byose, kugira ngo yishyure.+ 26  Nuko uwo mugaragu amwikubita imbere aramuramya, aramubwira ati ‘nyihanganira nzakwishyura umwenda nkurimo wose.’ 27  Ibyo bituma shebuja w’uwo mugaragu amugirira impuhwe aramureka aragenda,+ kandi amusonera umwenda we.+ 28  Ariko uwo mugaragu arasohoka ajya gushaka umugaragu mugenzi we wari umurimo idenariyo+ ijana, maze aramusumira aramuniga amubwira ati ‘nyishyura ibyo ungomba byose.’ 29  Nuko uwo mugaragu mugenzi we amwikubita imbere aramutakambira ati ‘nyihanganira+ nzakwishyura.’ 30  Nyamara yanga kumwumva, ahubwo aragenda amushyirisha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yari kuzamwishyurira ibyo yamugombaga byose. 31  Nuko abandi bagaragu bagenzi be babonye ibyari byabaye barababara cyane, maze baragenda babitekerereza shebuja byose.+ 32  Hanyuma shebuja aramuhamagaza, aramubwira ati ‘wa mugaragu mubi we, nagusoneye umwenda wose wari undimo igihe wantakambiraga. 33  Wowe ntiwari ukwiriye kugirira imbabazi+ umugaragu mugenzi wawe, nk’uko nanjye nakugiriye imbabazi?’+ 34  Ibyo birakaza shebuja cyane,+ maze amuha abarinzi b’inzu y’imbohe kugeza igihe yari kwishyurira ibyo yamugombaga byose. 35  Uko ni ko+ na Data wo mu ijuru azabagenza namwe nimutababarirana, ngo umuntu wese ababarire umuvandimwe we, mubikuye ku mutima.”+

Ibisobanuro ahagana hasi