Matayo 17:1-27
17 Hashize iminsi itandatu Yesu afata Petero na Yakobo n’umuvandimwe we Yohana, abajyana ku musozi muremure ari bonyine.+
2 Nuko ahindurira isura imbere yabo, maze mu maso he haka nk’izuba,+ n’imyenda ye irabagirana nk’umucyo.+
3 Bagiye kubona babona Mose na Eliya barimo baganira na we.+
4 Nuko Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza kuba turi aha. Nubishaka ndabamba amahema atatu hano: iryawe, irya Mose n’irya Eliya.”+
5 Igihe yari akivuga, haba haje igicu cyererana kirabakingiriza, maze ijwi rivugira muri icyo gicu riti “uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera;+ mumwumvire.”+
6 Abigishwa babyumvise bagwa bubamye, kandi bagira ubwoba bwinshi cyane.+
7 Yesu arabegera, abakoraho, arababwira ati “nimuhaguruke, kandi mwe gutinya.”+
8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.+
9 Nuko igihe barimo bamanuka kuri uwo musozi, Yesu arabategeka ati “ntimuzagire uwo mubwira iby’iri yerekwa, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzurwa mu bapfuye.”+
10 Ariko abigishwa baramubaza bati “none se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”+
11 Arabasubiza ati “ni koko, Eliya azaza, kandi azasubiza ibintu byose mu buryo.+
12 Icyakora, ndababwira ko Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye, ahubwo bamukoreye ibyo bashaka. Uko ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kuzababazwa na bo.”+
13 Nuko abigishwa bamenya ko yababwiraga ibya Yohana Umubatiza.+
14 Hanyuma igihe bari baje bagana aho imbaga y’abantu yari ikoraniye,+ umuntu aramwegera aramupfukamira, aramubwira ati
15 “Mwami, girira imbabazi umuhungu wanjye, kuko arwaye igicuri kandi amerewe nabi cyane, kandi akenshi kimutura mu muriro no mu mazi.+
16 None namuzaniye abigishwa bawe, ariko ntibashoboye kumukiza.”+
17 Yesu aramusubiza ati “bantu b’iki gihe kigoramye mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.”
18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo,+ ako kanya uwo muhungu arakira.+
19 Ibyo birangiye abigishwa begera Yesu biherereye, baramubwira bati “kuki twe tutashoboye kumwirukana?”+
20 Arababwira ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera.”+
21 ——*
22 Igihe bari bateraniye hamwe i Galilaya ni bwo Yesu yababwiye ati “Umwana w’umuntu agomba kugambanirwa agatangwa mu maboko y’abantu,+
23 kandi bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Ibyo byatumye bagira agahinda kenshi cyane.+
24 Bamaze kugera i Kaperinawumu, abasoreshaga umusoro w’idarakama* ebyiri begera Petero, baramubaza bati “mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro w’idarakama ebyiri?”+
25 Arabasubiza ati “arawutanga.” Ariko yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “utekereza iki Simoni? Ni ba nde abami bo mu isi baka amahoro cyangwa umusoro w’umubiri? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?”
26 Amushubije ati “ni rubanda,” Yesu na we aramubwira ati “mu by’ukuri, abana babo baba basonewe umusoro.
27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza,+ jya ku nyanja ujugunye ururobo maze ifi ya mbere uri bufate, uyasamure akanwa urabonamo igiceri cya sitateri. Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”+