Matayo 16:1-28
16 Nuko Abafarisayo+ n’Abasadukayo baza aho ari, maze kugira ngo bamugerageze, bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru.+
2 Na we arabasubiza ati “[[iyo bugorobye mukunda kuvuga muti ‘hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura’;
3 naho mu gitondo mukavuga muti ‘hari bwirirwe imbeho n’umuvumbi kuko ijuru ritukura ariko rikaba ryijimye.’ Muzi kureba uko ijuru risa mugasobanukirwa ibyaryo, ariko ibimenyetso by’ibihe ntimushobora kubisobanukirwa.]]*+
4 Abantu b’iki gihe kibi cy’ubusambanyi bakomeza gushaka ikimenyetso, ariko nta kimenyetso bazahabwa+ keretse ikimenyetso cya Yona.”+ Amaze kubabwira atyo abasiga aho arigendera.+
5 Nuko abigishwa barambuka bajya hakurya, ariko bibagirwa kwitwaza imigati.+
6 Yesu arababwira ati “mukomeze kuba maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+
7 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo bati “nta migati twitwaje.”
8 Yesu abimenye arababaza ati “ni iki gituma mujya impaka hagati yanyu? Ni uko mutitwaje imigati, mwa bafite ukwizera guke mwe?+
9 Ese ntimurasobanukirwa icyo nshaka kuvuga, cyangwa ntimwibuka ya migati itanu yagaburiwe abagabo ibihumbi bitanu, n’ibitebo mwajyanye uko byanganaga?+
10 Cyangwa se ya migati irindwi yagaburiwe abantu ibihumbi bine, n’ibitebo mwajyanye uko byanganaga?+
11 Ni iki gitumye mudasobanukirwa ko ntababwiraga iby’imigati? Ahubwo nababwiraga ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+
12 Nuko basobanukirwa ko atababwiraga kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo ko ari ukwirinda inyigisho+ z’Abafarisayo n’Abasadukayo.
13 Hanyuma Yesu ageze mu turere tw’i Kayisariya ya Filipo, abaza abigishwa be ati “abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?”+
14 Baramusubiza bati “bamwe bavuga ko ari Yohana Umubatiza,+ abandi ngo ni Eliya,+ abandi na bo ngo ni Yeremiya cyangwa umwe mu bahanuzi.”
15 Yesu na we arababaza ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?”+
16 Simoni Petero aramusubiza ati “uri Kristo,+ Umwana w’Imana nzima.”+
17 Yesu aramusubiza ati “urahirwa Simoni mwene Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byaguhishuriye ibyo, ahubwo Data uri mu ijuru ni we wabiguhishuriye.+
18 Nanone ndakubwira ko uri Petero,+ kandi kuri uru rutare+ ni ho nzubaka itorero ryanjye, kandi amarembo y’imva+ ntazariganza.+
19 Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi ikintu cyose uzahambira mu isi, kizaba ari ikintu cyari gihambiriwe mu ijuru, n’ikintu cyose uzahambura mu isi, kizaba ari ikintu cyari gihambuwe mu ijuru.”+
20 Nuko yihanangiriza cyane abigishwa be kutagira uwo babwira ko ari we Kristo.+
21 Kuva icyo gihe Yesu Kristo atangira kwereka abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu akababazwa mu buryo bwinshi n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
22 Petero abyumvise amushyira ku ruhande aramucyaha ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.”+
23 Ariko Yesu atera Petero umugongo aramubwira ati “jya inyuma yanjye Satani!+ Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana+ ahubwo ari iby’abantu.”
24 Hanyuma Yesu abwira abigishwa be ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze+ ankurikire.
25 Ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye azabubona.+
26 None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+ Cyangwa umuntu yatanga iki kugira ngo acungure+ ubugingo bwe?
27 Umwana w’umuntu azaza mu ikuzo rya Se ari kumwe n’abamarayika be, kandi icyo gihe azitura umuntu wese ibihwanye n’imyifatire ye.+
28 Ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu, batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe.”+