Matayo 15:1-39
15 Hanyuma Abafarisayo n’abanditsi bava i Yerusalemu baza aho Yesu ari,+ baramubaza bati
2 “kuki abigishwa bawe batubahiriza imigenzo y’aba kera? Urugero, ntibakaraba intoki iyo bagiye kurya.”+
3 Na we arabasubiza ati “kuki se mwe mwica amategeko y’Imana bitewe n’imigenzo yanyu?+
4 Urugero, Imana yaravuze iti ‘wubahe so na nyoko,’+ kandi iti ‘utuka se cyangwa nyina yicwe.’+
5 Ariko mwe muravuga muti ‘umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati “icyo mfite cyari kukugirira umumaro ni ituro nageneye Imana,”
6 uwo ntagomba kubaha se rwose.’+ Uko ni ko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu.+
7 Mwa ndyarya mwe,+ Yesaya+ yahanuye neza ibyanyu igihe yagiraga ati
8 ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye.+
9 Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’”+
10 Amaze kuvuga ibyo, ahamagara abantu baramwegera, arababwira ati “nimwumve kandi musobanukirwe:+
11 icyinjira mu kanwa k’umuntu si cyo kimuhumanya; ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo kimuhumanya.”+
12 Hanyuma abigishwa baraza baramubwira bati “ese uzi ko Abafarisayo bumvise ibyo wavuze bikabarakaza?”+
13 Arabasubiza ati “igiti cyose Data wo mu ijuru atateye kizarandurwa.+
14 Nimubareke. Ni abarandasi bahumye. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.”+
15 Nuko Petero aramubwira ati “dusobanurire neza uwo mugani.”+
16 Na we aramubwira ati “mbese namwe ntimurasobanukirwa?+
17 Ntimuzi ko ikintu cyose cyinjira mu kanwa kinyura mu mara hanyuma kikajya mu musarani?
18 Ariko ibintu bituruka mu kanwa biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bihumanya umuntu.+
19 Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi,+ ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana.+
20 Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurya udakarabye intoki ntibihumanya umuntu.”+
21 Yesu avuye aho ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni.+
22 Nuko Umunyafoyinikekazi+ wo muri utwo turere aza asakuza cyane ati “mbabarira+ Mwami, Mwene Dawidi. Umukobwa wanjye yatewe n’abadayimoni none amerewe nabi cyane.”
23 Ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abigishwa be baraza baramubwira bati “mubwire agende, kuko akomeza gusakuriza inyuma yacu.”
24 Arabasubiza ati “nta bandi natumweho, keretse intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.”+
25 Uwo mugore ahageze aramwunamira, aramubwira ati “Mwami, mfasha!”+
26 Yesu aramusubiza ati “ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”
27 Uwo mugore aramubwira ati “ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja.”+
28 Yesu ni ko kumusubiza ati “mugore, ufite ukwizera gukomeye; bikubere nk’uko ubyifuza.” Uwo mwanya umukobwa we ahita akira.+
29 Hanyuma Yesu avuye aho agera hafi y’inyanja ya Galilaya,+ azamuka umusozi+ yicarayo.
30 Maze abantu benshi baramusanga bazanye ibirema, abamugaye, impumyi, ibiragi n’abandi barwayi benshi, bagasa n’aho babajugunye ku birenge bye, nuko arabakiza.+
31 Bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema bigenda n’impumyi zireba, nuko basingiza Imana ya Isirayeli.+
32 Ariko Yesu ahamagara abigishwa be arababwira+ ati “ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta cyo bafite cyo kurya. Sinshaka kubasezerera bashonje kuko bashobora kugwa mu nzira.”
33 Ariko abigishwa be baramubwira bati “ko aha hantu hadatuwe, turavana hehe imigati ihagije yahaza abantu bangana batya?”+
34 Yesu ni ko kubabaza ati “mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati “ni irindwi, n’udufi duke.”
35 Nuko amaze gutegeka abantu ko bicara hasi,
36 afata ya migati irindwi n’utwo dufi, hanyuma amaze gushimira arabimanyagura, atangira kubiha abigishwa be, abigishwa be na bo babiha abantu.+
37 Nuko bose bararya barahaga, maze batoragura ibice bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+
38 Abariye bari abagabo ibihumbi bine, utabariyemo abagore n’abana.
39 Hanyuma amaze gusezerera abantu yurira ubwato ajya mu turere tw’i Magadani.+