Matayo 14:1-36

14  Herode wari umuyobozi w’intara na we yumvise inkuru ivuga ibya Yesu,+  abwira abagaragu be ati “uwo ni Yohana Umubatiza. Yazutse mu bapfuye none ni yo mpamvu akora ibitangaza.”+  Herode yari yarafashe Yohana aramuboha maze amushyira mu nzu y’imbohe, kubera Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo,+  kuko Yohana yajyaga amubwira ati “amategeko ntiyemera ko umucyura.”+  Icyakora nubwo yashakaga kumwica, yatinyaga abantu, kubera ko bemeraga ko ari umuhanuzi.+  Ariko mu gihe bizihizaga isabukuru y’ivuka+ rya Herode, umukobwa wa Herodiya yabyinnye muri ibyo birori ashimisha Herode cyane,  ku buryo yamusezeranyije kumuha icyo yari bumusabe cyose, akagerekaho n’indahiro.+  Nuko abigiriwemo inama na nyina, aravuga ati “mpa igihanga cya Yohana Umubatiza kuri iyi sahani.”+  Nubwo byababaje umwami, yategetse ko agihabwa abigiriye indahiro ye n’abari bicaranye na we.+ 10  Nuko yohereza abantu basanga Yohana mu nzu y’imbohe, bamuca igihanga. 11  Igihanga cye bakizana ku isahani bagishyikiriza uwo mukobwa, na we agishyira nyina.+ 12  Hanyuma abigishwa be baraza batwara umurambo we barawuhamba,+ barangije baza kubibwira Yesu. 13  Yesu abyumvise ava aho, agenda mu bwato ajya ahantu hitaruye kugira ngo yiherere.+ Ariko abantu babyumvise baturuka mu migi, bamukurikira banyuze iy’ubutaka. 14  Yomotse abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ maze abakiriza abarwayi.+ 15  Ariko bugorobye abigishwa be baramusanga, baramubwira bati “aha hantu haritaruye kandi umunsi urakuze. Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16  Ariko Yesu arababwira ati “si ngombwa ko bagenda; abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ 17  Baramubwira bati “nta cyo dufite hano uretse imigati itanu n’amafi abiri.”+ 18  Na we arababwira ati “nimubinzanire hano.” 19  Hanyuma ategeka abantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu.+ 20  Bose bararya barahaga, batoragura ibice bisigaye byuzura ibitebo cumi na bibiri.+ 21  Abariye bari abagabo ibihumbi nka bitanu, utabariyemo abagore n’abana.+ 22  Nuko ako kanya ahita ategeka abigishwa be kurira ubwato bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 23  Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya ku musozi wenyine gusenga.+ Nubwo bwari bwije, yariyo wenyine. 24  Icyo gihe ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buteraganwa cyane n’imiraba+ kuko umuyaga wahuhaga ubaturutse imbere. 25  Ariko bigeze hafi mu rukerera, aza aho bari agenda hejuru y’inyanja.+ 26  Abigishwa be bamubonye agenda hejuru y’inyanja bagira ubwoba, baravuga bati “turabonekewe!”+ Nuko barataka kuko bari bahiye ubwoba. 27  Ariko Yesu ahita abavugisha, arababwira ati “nimuhumure ni jye;+ ntimugire ubwoba.” 28  Petero aramusubiza ati “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” 29  Aramubwira ati “ngwino!” Uwo mwanya Petero ava mu bwato+ agenda hejuru y’amazi asanga Yesu. 30  Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, maze atangiye kurohama arataka ati “Mwami, ntabara!” 31  Yesu ahita arambura ukuboko aramufata, maze aramubwira ati “wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”+ 32  Bamaze kugera mu bwato umuyaga uratuza. 33  Hanyuma abari mu bwato baramuramya, baramubwira bati “uri Umwana w’Imana koko.”+ 34  Nuko barambuka bomokera i Genesareti.+ 35  Abantu baho bamenye ko ari we, batumaho abo mu turere twose tuhakikije, maze abantu bamuzanira abari barwaye bose.+ 36  Baramwinginga ngo abareke gusa bakore ku ncunda z’umwitero we,+ kandi abazikoragaho bose barakiraga.

Ibisobanuro ahagana hasi