Matayo 13:1-58
13 Uwo munsi Yesu yari yavuye mu nzu yicaye iruhande rw’inyanja.
2 Nuko abantu benshi bateranira aho ari, bituma yurira ubwato maze aricara,+ naho abandi bose basigara bahagaze ku nkombe.
3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani ati “umubibyi yagiye kubiba,+
4 maze igihe yabibaga, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+
5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko hatari ubutaka bwimbitse.+
6 Ariko izuba rivuye rirazibabura, kandi ziruma kubera ko nta mizi zari zifite.+
7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+
8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza maze zera imbuto,+ imwe yera ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu.+
9 Ufite amatwi niyumve.”+
10 Nuko abigishwa baramwegera baramubaza bati “ni iki gituma iyo uvugana na bo ukoresha imigani?”+
11 Arabasubiza ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa amabanga yera+ y’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.+
12 Ufite wese azahabwa byinshi kurushaho kandi agire ibisaze;+ ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+
13 Ni cyo gituma mvugana na bo nkoresheje ingero, kuko iyo bareba barebera ubusa kandi iyo bumvise bumvira ubusa, ndetse nta n’ubwo babisobanukirwa.+
14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho ngo ‘kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa habe na gato; kureba muzareba, ariko ntimuzabimenya habe na gato.+
15 Umutima w’ubu bwoko wabaye ikinya, kandi bumvishije amatwi yabo, ariko ntibagira icyo bakora. Barahumirije kugira ngo batarebesha amaso yabo cyangwa ngo bumvishe amatwi yabo, maze babisobanukirwe mu mitima yabo kandi ngo bahindukire nanjye mbakize.’+
16 “Icyakora, mwebwe amaso yanyu arahirwa+ kuko areba, n’amatwi yanyu kuko yumva.
17 Ndababwira ukuri ko abahanuzi benshi+ n’abakiranutsi bifuje kureba ibyo mureba ariko ntibabibona,+ no kumva ibyo mwumva ariko ntibabyumva.+
18 “Mwebwe rero, nimwumve umugani w’umuntu wabibye.+
19 Umuntu wese wumva ijambo ry’ubwami ariko ntarisobanukirwe, umubi+ araza akarandura icyari cyabibwe mu mutima we: izo ni zo zabibwe ku nzira.
20 Naho izabibwe ku rutare, uwo ni uwumva ijambo agahita aryemera yishimye.+
21 Ariko kubera ko nta mizi aba afite muri we, amara igihe gito, hanyuma habaho imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, bihita bimugusha.+
22 Naho izabibwe mu mahwa, ni wa muntu wumva ijambo ariko imihangayiko yo muri iyi si+ n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, bikaniga iryo jambo maze ntiyere imbuto.+
23 Izabibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarisobanukirwa, akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”+
24 Abacira undi mugani ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we.+
25 Mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu mu ngano maze arigendera.
26 Zimaze kuzana amababi no kwera imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara.
27 Nuko abagaragu ba nyir’urugo baraza baramubwira bati ‘Databuja, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe?+ None se byagenze bite kugira ngo hazemo urumamfu?’+
28 Nuko arababwira ati ‘byakozwe n’umwanzi.’+ Baramubwira bati ‘none se urashaka ko tugenda tukarukusanyiriza hamwe?’
29 Arababwira ati ‘nimurureke, kugira ngo ahari nimurukusanya mutarurandurana n’ingano.
30 Mureke byombi bikurane kugeza ku isarura. Hanyuma mu gihe cy’isarura nzabwira abasaruzi babanze gukusanya urumamfu, maze baruhambire mu miba barutwike,+ hanyuma babone guhunika ingano mu kigega cyanjye.’”+
31 Abacira undi mugani+ ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi+ umuntu yafashe akagatera mu murima we.
32 Nubwo ari ko kabuto gato cyane mu mbuto zose, iyo gakuze kaba kanini kuruta izindi mboga zose maze kakaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere+ ziza zikaba mu mashami yacyo.”+
33 Abacira undi mugani ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo+ umugore yafashe, maze akawushyira mu myariko itatu minini y’ifu, kugeza aho iyo myariko yose ikwiriyemo umusemburo.”
34 Ibyo byose Yesu yabibwiye abantu mu migani. Koko rero, nta cyo yababwiraga adakoresheje umugani,+
35 kugira ngo hasohore ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi, wagize ati “nzabumbuza akanwa kanjye imigani, nzatangaza ibintu byahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”+
36 Nuko amaze gusezerera abantu yinjira mu nzu. Abigishwa be baramwegera, baramubwira bati “dusobanurire umugani w’urumamfu mu murima.”
37 Arabasubiza ati “uwabibye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,
38 umurima ni isi,+ naho imbuto nziza ni abana b’ubwami, ariko urumamfu ni abana b’umubi,+
39 n’umwanzi warubibye ni Satani.+ Igihe cy’isarura+ ni iminsi y’imperuka,*+ naho abasaruzi ni abamarayika.
40 Bityo rero, nk’uko urumamfu rwakusanyijwe rugatwikishwa umuriro, ni na ko bizamera mu minsi y’imperuka.+
41 Umwana w’umuntu azohereza abamarayika be. Na bo bazakusanyiriza hamwe ibintu byose bisitaza,+ n’abantu bose bakora ibyo kwica amategeko, babikure mu bwami bwe,
42 maze babijugunye mu itanura ryaka umuriro.+ Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.+
43 Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana+ nk’izuba+ mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve. +
44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima umuntu yabonye akabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha+ ibintu bye byose, agura uwo murima.+
45 “Nanone ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umucuruzi ugenda ashakisha amasaro meza.
46 Amaze kubona isaro rimwe ry’agaciro kenshi,+ aragenda ahita agurisha ibintu byose yari atunze maze ararigura.+
47 “Nanone ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja rugafata amafi y’ubwoko bwose,+
48 rwamara kuzura bakarukururira ku nkombe, maze bakicara hasi bagakusanya amafi meza+ bakayashyira mu bitebo, naho amafi mabi+ bakayajugunya.
49 Uko ni ko bizamera mu minsi y’imperuka: abamarayika bazasohoka barobanure ababi+ mu bakiranutsi,+
50 babajugunye mu itanura ryaka umuriro. Aho ni ho bazaririra bakanahahekenyera amenyo.+
51 “Mbese ibyo bintu byose mwabisobanukiwe?” Baramusubiza bati “yego.”
52 Hanyuma arababwira ati “ubwo bimeze bityo, umwigisha wese iyo yigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru,+ amera nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera.”+
53 Nuko Yesu arangije kubacira iyo migani yose ava aho aragenda.
54 Amaze kugera mu karere k’iwabo+ atangira kubigishiriza mu isinagogi+ yabo, ku buryo batangaye bakavuga bati “uyu muntu ubu bwenge n’ibi bitangaza akora yabivanye he?
55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Nyina ntiyitwa Mariya, n’abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda?
56 Bashiki be bose ntituri kumwe?+ None se uyu muntu, ibi byose yabivanye he?”+
57 Nuko ibye birabagusha.+ Ariko Yesu arababwira ati “nta handi umuhanuzi abura guhabwa icyubahiro, keretse mu karere k’iwabo no mu rugo rwe.”+
58 Nuko ntiyahakorera ibitangaza byinshi bitewe n’uko babuze ukwizera.+