Matayo 11:1-30
11 Yesu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, ava aho ajya kwigisha no kubwiriza mu migi yabo.+
2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe+ iby’imirimo Kristo akora, atuma abigishwa be
3 ngo bamubaze bati “ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?”+
4 Yesu arabasubiza ati “nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona:
5 impumyi zirahumuka,+ ibirema+ biragenda, ababembe+ barakira, ibipfamatwi+ birumva, abapfuye+ barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.+
6 Hahirwa uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”+
7 Bakimara kuva aho, Yesu abwira imbaga y’abantu ibya Yohana, arababaza ati “mwagiye mu butayu kureba iki?+ Ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?+
8 None se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambaye imyenda yorohereye baba mu mazu y’abami!+
9 Koko se, mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Yee, ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+
10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho, ngo ‘dore ndohereza intumwa yanjye imbere yawe, ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’+
11 Ndababwira ukuri ko mu babyawe n’abagore,+ hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu bwami+ bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.
12 Ariko uhereye mu gihe cya Yohana Umubatiza kugeza ubu, ubwami bwo mu ijuru ni yo ntego abantu baharanira kugeraho, kandi ababuharanira barabusingira bakabukomeza.+
13 Ari Abahanuzi, ari n’Amategeko, byose byahanuye kugeza kuri Yohana,+
14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we ‘Eliya wagombaga kuza.’+
15 Ufite amatwi niyumve.+
16 “Ariko se, ab’iki gihe+ nabagereranya na nde? Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo,+
17 bati ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina; twaboroze ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.’+
18 Mu buryo nk’ubwo, Yohana na we yaje atarya kandi atanywa,+ abantu baravuga bati ‘afite umudayimoni.’
19 Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa,+ na bwo abantu baravuga bati ‘dore uwo munyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’+ Nyamara ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka.”+
20 Hanyuma acyaha imigi yari yarakoreyemo ibitangaza byinshi, kubera ko itihannye,+
21 ati “uzabona ishyano Korazini! Uzabona ishyano Betsayida!+ Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara ibigunira kandi bakicara mu ivu.+
22 Ni cyo gituma mbabwira ko ku Munsi w’Urubanza,+ i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.+
23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzakuzwa ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye+ mu mva;*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi.
24 Ni cyo gituma mbabwira ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”+
25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato.+
26 Yee, Data, kuko wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.
27 Ibintu byose nabihawe na Data,+ kandi nta muntu uzi Umwana mu buryo bwuzuye keretse Data,+ kandi nta n’uzi Data mu buryo bwuzuye, keretse Umwana n’umuntu wese Umwana ashatse kumuhishurira.+
28 Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe,+ nanjye nzabaruhura.
29 Mwikorere umugogo wanjye+ kandi munyigireho,+ kuko nitonda+ kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.+
30 Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”+