Matayo 10:1-42
10 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be cumi na babiri maze abaha ubutware bwo gutegeka imyuka mibi+ kugira ngo bajye bayirukana, no gukiza indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.
2 Amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri+ ni aya:+ mbere na mbere hari Simoni witwa Petero,+ na Andereya+ umuvandimwe we, hakaba Yakobo mwene Zebedayo+ na Yohana umuvandimwe we,
3 Filipo na Barutolomayo,+ Tomasi+ na Matayo + wari umukoresha w’ikoro, Yakobo mwene Alufayo+ na Tadeyo,
4 Simoni w’Umunyakanani*+ na Yuda Isikariyota waje kugambanira+ Yesu.
5 Abo cumi na babiri Yesu yarabatumye, abaha amabwiriza+ akurikira: “ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mugi w’Abasamariya,+
6 ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.+
7 Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje.’+
8 Mukize abarwayi,+ muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.+
9 Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mukenyereraho,+
10 cyangwa uruhago rurimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya.+
11 “Umugi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye, kandi mugume iwe kugeza mugiye.+
12 Nimwinjira mu nzu, musuhuze bene urugo mubifuriza amahoro.
13 Niba iyo nzu ikwiriye, igire amahoro muyifuriza,+ ariko niba idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire.
14 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo batege amatwi amagambo yanyu, nimuva muri iyo nzu cyangwa muri uwo mugi, muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.+
15 Ndababwira ukuri ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu+ na Gomora kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mugi.+
16 “Dore mbohereje mumeze nk’intama hagati y’amasega.+ Nuko rero, mugire amakenga nk’inzoka,+ ariko mumere nk’inuma mutagira uburiganya.+
17 Mwirinde abantu+ kuko bazabatanga bakabajyana mu nkiko,+ kandi bakabakubitira+ mu masinagogi yabo.+
18 Yee, bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami+ babampora, kugira ngo bibe ubuhamya+ kuri bo no ku mahanga.
19 Icyakora nibabatanga, ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya.+
20 Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wa So ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe.+
21 Umuvandimwe+ azatanga umuvandimwe we ngo yicwe, na se w’umwana atange umwana we, kandi abana bazahagurukira ababyeyi babo babicishe.+
22 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye,+ ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.+
23 Nibabatotereza mu mugi umwe muzahungire mu wundi.+ Ndababwira ukuri ko mutazarangiza rwose kuzenguruka+ imigi ya Isirayeli Umwana w’umuntu ataraza.+
24 “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja.+
25 Birahagije ko umwigishwa amera nk’umwigisha, n’umugaragu akamera nka shebuja.+ Niba abantu barise nyir’urugo Belizebuli,+ ntibazita batyo abo mu rugo rwe, ndetse bakarushaho?
26 Kubera iyo mpamvu rero, ntimukabatinye. Nta kintu gitwikiriwe kitazatwikururwa, kandi nta n’ibanga ritazamenyekana.+
27 Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ahagaragara, kandi ibyo mwumvise mubyongorewe, muzabitangaze muhagaze hejuru y’inzu.+
28 Ntimutinye+ abica umubiri ariko bakaba badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye+ ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.+
29 Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake?+ Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye.+
30 Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe.+
31 Ku bw’ibyo rero, ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.+
32 “Umuntu wese wemerera imbere y’abantu ko yunze ubumwe nanjye, nanjye nzemerera imbere ya Data uri mu ijuru ko nunze ubumwe na we.+
33 Ariko umuntu wese unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira+ imbere ya Data uri mu ijuru.
34 Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro,+ ahubwo naje kuzana inkota.
35 Naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu ahagurukire se, umukobwa ahagurukire nyina, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe.+
36 Koko rero, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.
37 Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.+
38 Utemera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.+
39 Ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura, kandi uhara ubugingo bwe ku bwanjye azabubona.+
40 “Ubakiriye aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye aba yakiriye n’uwantumye.+
41 Umuntu wakira umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi,+ kandi umuntu wakira umukiranutsi kubera ko ari umukiranutsi, azahabwa ingororano y’umukiranutsi.+
42 Umuntu wese uha umwe muri aba bato igikombe kimwe gusa cy’amazi afutse yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa, ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye rwose.”+