Matayo 1:1-25
1 Igitabo cy’amateka+ ya Yesu Kristo mwene Dawidi,+ mwene Aburahamu:+
2 Aburahamu yabyaye Isaka;+Isaka yabyaye Yakobo;+Yakobo yabyaye Yuda+ n’abavandimwe be;
3 Yuda yabyaye Peresi+ na Zera kuri Tamari;Peresi yabyaye Hesironi;+Hesironi yabyaye Ramu;+
4 Ramu yabyaye Aminadabu;Aminadabu yabyaye Nahasoni;+Nahasoni yabyaye Salumoni;+
5 Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu;+Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi;+Obedi yabyaye Yesayi;+
6 Yesayi yabyaye umwami+ Dawidi.+
Dawidi yabyaye Salomo+ kuri muka Uriya;
7 Salomo yabyaye Rehobowamu;+Rehobowamu yabyaye Abiya;Abiya+ yabyaye Asa;+
8 Asa yabyaye Yehoshafati;+Yehoshafati yabyaye Yehoramu;+Yehoramu yabyaye Uziya;
9 Uziya yabyaye Yotamu;Yotamu+ yabyaye Ahazi;+Ahazi yabyaye Hezekiya;+
10 Hezekiya yabyaye Manase;+Manase+ yabyaye Amoni;+Amoni+ yabyaye Yosiya;
11 Yosiya+ yabyaye Yekoniya+ n’abavandimwe be igihe bajyanwaga mu bunyage i Babuloni.+
12 Nyuma yo kujyanwa mu bunyage i Babuloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli;+Salatiyeli yabyaye Zerubabeli;+
13 Zerubabeli yabyaye Abiyudi;Abiyudi yabyaye Eliyakimu;Eliyakimu yabyaye Azori;
14 Azori yabyaye Sadoki;Sadoki yabyaye Akimu;Akimu yabyaye Eliyudi;
15 Eliyudi yabyaye Eleyazari;Eleyazari yabyaye Matani;Matani yabyaye Yakobo;
16 Yakobo yabyaye Yozefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu+ witwa Kristo.+
17 Ibisekuru byose kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi byari ibisekuru cumi na bine, kandi kuva kuri Dawidi kugeza igihe bajyanwaga mu bunyage i Babuloni byari ibisekuru cumi na bine, naho kuva bajyanywe mu bunyage i Babuloni kugeza kuri Kristo byari ibisekuru cumi na bine.
18 Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya: igihe nyina Mariya yari yarasabwe+ na Yozefu, yaje gutwita biturutse ku mwuka wera,+ mbere y’uko bashyingiranwa.
19 Ariko kandi, kubera ko umugabo we Yozefu yari umukiranutsi kandi akaba atarashakaga kumuha rubanda,+ yagambiriye gutana+ na we mu ibanga.
20 Amaze kunoza uwo mugambi, ni bwo umumarayika wa Yehova yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati “Yozefu mwene Dawidi, ntutinye kuzana Mariya umugore wawe mu rugo, kuko inda atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera.+
21 Azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu,+ kuko ari we uzakiza+ ubwoko bwe+ ibyaha byabwo.”+
22 Ibyo byose byabereyeho kugira ngo amagambo Yehova yavuze+ binyuze ku muhanuzi we+ asohore, ngo
23 “dore umukobwa w’isugi+ azatwita abyare umuhungu, kandi bazamwita Emanweli,”+ bisobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.”+
24 Nuko Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo.
25 Icyakora ntiyagiranye na we imibonano mpuzabitsina+ kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu;+ nuko amwita Yesu.+