Mariko 9:1-50
9 Arongera arababwira ati “ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu batabanje kubona ubwami bw’Imana buje bufite ububasha.”+
2 Nuko hashize iminsi itandatu, Yesu afata Petero na Yakobo na Yohana abajyana ku musozi muremure ari bonyine. Nuko ahindurira isura imbere yabo,+
3 imyenda ye irarabagirana, irererana kurusha uko umumeshi uwo ari we wese wo ku isi yayeza.+
4 Nanone, Eliya na Mose barababonekera baganira na Yesu.+
5 Nuko Petero abwira Yesu ati “Rabi, ni byiza kuba turi aha, none reka tubambe amahema atatu: iryawe, irya Mose n’irya Eliya.”+
6 Mu by’ukuri, ntiyari azi icyo yavuga, kubera ko bari bagize ubwoba bwinshi.
7 Nuko haza igicu kirabakingiriza, maze ijwi+ rituruka muri icyo gicu rigira riti “uyu ni Umwana wanjye+ nkunda; mumwumvire.”+
8 Ariko ako kanya barebye iruhande rwabo ntibongera kugira undi babona, keretse Yesu wenyine.+
9 Bakimanuka uwo musozi, Yesu abategeka abihanangiriza kutagira uwo ari we wese babwira+ ibyo babonye, kugeza igihe Umwana w’umuntu yari kuzaba amaze kuzurwa mu bapfuye.+
10 Iryo jambo baribika ku mutima, ariko bajya impaka hagati yabo bibaza icyo uko kuzurwa mu bapfuye bishaka kuvuga.
11 Nuko baramubaza bati “kuki abanditsi bavuga ko Eliya+ agomba kubanza kuza?”+
12 Arabasubiza ati “Eliya agomba kubanza kuza, agasubiza ibintu byose mu buryo.+ Ariko se kuki ibyanditswe bivuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi+ kandi agafatwa nk’utagira icyo amaze?+
13 Nyamara ndababwira ko mu by’ukuri Eliya+ yaje, kandi bamukoreye ibintu byinshi bashaka nk’uko byanditswe kuri we.”+
14 Bageze aho abandi bigishwa bari, babona abantu benshi babakikije, n’abanditsi babagisha impaka.+
15 Ariko abo bantu bose bakimara kumubona baratangara cyane, nuko biruka bamusanga, baramusuhuza.
16 Nuko arababaza ati “icyo mubagishaho impaka ni iki?”
17 Umwe muri abo bantu aramusubiza ati “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umwuka utera uburagi.+
18 Aho umufatiye hose umutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi akanegekara. Nabwiye abigishwa bawe ngo bawirukane ariko byabananiye.”+
19 Yesu arabasubiza ati “bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+
20 Hanyuma baramumuzanira. Ariko umwuka ukubise Yesu amaso, uhita utigisa uwo mwana, umaze kumutura hasi akomeza kwigaragura azana ifuro.+
21 Nuko Yesu abaza se ati “ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati “byatangiye akiri umwana,
22 kandi incuro nyinshi uwo mwuka wamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo umwice.+ Ariko niba hari icyo ushobora gukora, tugirire impuhwe udufashe.”
23 Yesu aramubwira ati “urumva iryo jambo uvuze ngo ‘niba hari icyo ushobora’! Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+
24 Se w’uwo mwana ahita arangurura ati “ndizeye! Mfasha aho mbuze ukwizera!”+
25 Yesu abonye ko abantu baza biruka babasanga, acyaha+ uwo mwuka mubi arawubwira ati “wa mwuka we utera uburagi n’ubupfamatwi, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzamugarukemo ukundi.”
26 Umaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, umuvamo;+ asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati “arapfuye!”
27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahaguruka.+
28 Nuko amaze kwinjira mu nzu abigishwa be bamubaza biherereye bati “kuki twe tutashoboye kuwirukana?”+
29 Arababwira ati “nta kindi gishobora kwirukana umwuka nk’uwo, keretse isengesho.”+
30 Bava aho baragenda, banyura muri Galilaya, ariko ntiyashakaga ko hagira umuntu ubimenya.
31 Yigishaga abigishwa be ababwira ati “Umwana w’umuntu azatangwa mu maboko y’abantu kandi bazamwica.+ Ariko nubwo bazamwica, azazuka nyuma y’iminsi itatu.”+
32 Icyakora ntibasobanukiwe iryo jambo, ariko batinya kugira icyo bamubaza.+
33 Nuko bagera i Kaperinawumu, maze bari mu nzu arababaza ati “ni iki mwajyagaho impaka muri mu nzira?”+
34 Baraceceka, kuko bari mu nzira bajyaga impaka zo kumenya umukuru muri bo.+
35 Nuko aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “umuntu nashaka kuba uw’imbere, agomba kuba uw’inyuma kandi akaba umukozi wa bose.”+
36 Hanyuma afata umwana muto, amuhagarika hagati yabo aramuhobera, maze arababwira+ ati
37 “umuntu wese wakira umwe mu bana bato nk’aba abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye, kandi unyakiriye, si jye aba yakiriye gusa, ahubwo aba yakiriye n’uwantumye.”+
38 Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni akoresheje izina ryawe maze tugerageza kumubuza,+ kuko atajyana natwe.”+
39 Ariko Yesu aravuga ati “ntimugerageze kumubuza, kuko nta muntu ukora ibitangaza mu izina ryanjye ushobora guhindukira ngo antuke.+
40 Kandi utaturwanya aba ari ku ruhande rwacu.+
41 Umuntu wese ubaha igikombe+ cy’amazi kubera ko muri aba Kristo,+ ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye rwose.
42 Ariko umuntu wese usitaza umwe muri aba bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja.+
43 “Niba ikiganza cyawe kikubera igisitaza, ugice; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima uri ikimuga, kuruta ko wajya mu muriro udashobora kuzimywa w’i Gehinomu* ufite ibiganza byombi.+
44 ——*
45 Ikirenge cyawe nikikubera igisitaza, ugice; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu buzima uri ikimuga,+ kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi.+
46 ——*
47 Ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urite kure yawe;+ icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana ufite ijisho rimwe, kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi,+
48 aho inyo zidapfa kandi n’umuriro waho ntuzime.+
49 “Umuntu wese agomba kuminjagirwaho umunyu,+ ari wo muriro.
50 Umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, mwawugarurira ubwo buryohe mute?+ Nimugire umunyu+ muri mwe kandi mukomeze kubana amahoro.”+