Mariko 8:1-38
8 Muri iyo minsi, igihe nanone hari abantu benshi kandi nta kintu bafite cyo kurya, yahamagaye abigishwa be arababwira+ ati
2 “ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta cyo bafite cyo kurya.
3 Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo nta cyo bariye, bagwa mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.”
4 Ariko abigishwa be baramusubiza bati “aha hantu hitaruye se, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?”+
5 Na we arababaza ati “mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati “ni irindwi.”+
6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, arashimira,+ arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze bayiha abantu.+
7 Nanone bari bafite udufi duke; amaze gushimira, ababwira ko na two baduha abantu.+
8 Bararya barahaga, hanyuma batoragura ibice bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+
9 Bari abagabo bagera ku bihumbi bine. Ibyo birangiye arabasezerera.+
10 Ako kanya we n’abigishwa be burira ubwato bajya mu turere twa Dalumanuta.+
11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bagira ngo bamugerageze.+
12 Nuko asuhuza umutima cyane+ maze aravuga ati “ab’iki gihe barashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”+
13 Amaze kubabwira atyo abasiga aho, yongera kurira ubwato ajya ku nkombe yo hakurya.
14 Nuko bibagirwa kwitwaza imigati; uretse umugati umwe gusa, nta kindi kintu bari bafite mu bwato.+
15 Yesu abihanangiriza akomeje ati “mukomeze kuba maso, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”+
16 Batangira kujya impaka hagati yabo bibwira ko bitewe n’uko nta migati bari bafite.+
17 Abibonye arababaza ati “kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite?+ Mbese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Mbese birabagoye kubisobanukirwa mu mitima yanyu?+
18 ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba, kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva?’+ Mbese ntimwibuka?
19 Igihe namanyaguraga imigati itanu+ igahaza abagabo ibihumbi bitanu, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni cumi na bibiri.”+
20 “Igihe namanyaguraga imigati irindwi igahaza abagabo ibihumbi bine, ibice byasagutse mwarabitoraguye byuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “ni birindwi.”+
21 Nuko arababwira ati “na n’ubu ntimurasobanukirwa?”+
22 Nuko bagera i Betsayida. Ahageze abantu bamuzanira umuntu wari impumyi, baramwinginga ngo amukoreho.+
23 Afata uwo muntu ukuboko amujyana inyuma y’umudugudu, amucira amacandwe+ ku maso, amurambikaho ibiganza aramubaza ati “hari icyo ubona?”
24 Uwo muntu yubura amaso aravuga ati “ndabona abantu, kuko mbona ibintu bimeze nk’ibiti ariko bikaba bigenda.”
25 Yongera kurambika ibiganza ku maso y’uwo muntu, nuko abona neza arakira, kandi ibintu byose akabibona neza uko biri.
26 Hanyuma aramusezerera ngo ajye iwabo, aramubwira ati “ariko ntiwinjire mu mudugudu.”+
27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo, nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “abantu bavuga ko ndi nde?”+
28 Baramubwira bati “bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi ngo uri Eliya,+ abandi na bo ngo uri umwe mu bahanuzi.”+
29 Hanyuma arababaza ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati “uri Kristo.”+
30 Abyumvise abihanangiriza akomeje ko batazagira uwo babwira ibye.+
31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ akazazuka nyuma y’iminsi itatu.+
32 Koko rero, ibyo yabibabwiye yeruye. Ariko Petero amushyira ku ruhande aramucyaha.+
33 Yesu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati “jya inyuma yanjye Satani, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+
34 Nuko ahamagara abantu hamwe n’abigishwa be, arababwira ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire,+
35 kuko ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, ni we uzabukiza.+
36 Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+
37 Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?+
38 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye mu bantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azagira isoni+ zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rya Se, ari kumwe n’abamarayika bera.”+