Mariko 7:1-37
7 Nuko Abafarisayo na bamwe mu banditsi bari baturutse i Yerusalemu bateranira aho ari.+
2 Babonye bamwe mu bigishwa be barisha intoki zihumanye, ni ukuvuga zidakarabye,+ babareba nabi.
3 Koko rero, Abafarisayo n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba intoki kugeza mu nkokora, bakurikiza imigenzo bakomeyeho y’aba kera,
4 kandi niyo bavuye ku isoko, ntibarya batabanje kwihumanura biminjagiraho amazi. Hari n’indi migenzo+ myinshi barazwe kugira ngo bayikomereho, ari yo kujabika ibikombe, ibibindi n’inzabya+ z’umuringa.
5 Nuko abo Bafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo y’aba kera, ahubwo bakarisha intoki zihumanye?”+
6 Arababwira ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu mwa ndyarya mwe, kuko handitswe+ ngo ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye.+
7 Barushywa n’ubusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’+
8 Musuzugura amategeko y’Imana, mukizirika ku migenzo y’abantu.”+
9 Nuko akomeza ababwira ati “muhigika amategeko+ y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukomeza imigenzo yanyu.
10 Urugero, Mose yaravuze ati ‘wubahe so na nyoko,’+ kandi ati ‘utuka se cyangwa nyina yicwe.’+
11 Ariko mwe muravuga muti ‘niba umuntu abwiye se cyangwa nyina ati “icyo mfite cyari kukugirira umumaro ni korubani,+ (ni ukuvuga ituro ryagenewe+ Imana,)”’
12 uwo ntimumwemerera kugira ikintu na gito akorera se cyangwa nyina.+
13 Nguko uko ijambo ry’Imana+ murihindura ubusa bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya. Hari n’ibindi byinshi+ nk’ibyo mukora.”
14 Nuko yongera guhamagara abantu ngo baze aho ari, arababwira ati “nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe.+
15 Nta kintu cyinjira mu muntu giturutse hanze gishobora kumuhumanya, ahubwo ibintu biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”+
16 ——*
17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani.+
18 Arababwira ati “mbese namwe ntimuragira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu nka bo?+ Ntimuzi ko nta kintu giturutse hanze cyinjira mu muntu gishobora kumuhumanya,
19 kuko kitanyura mu mutima we, ahubwo kinyura mu mara kigasohoka kijya mu musarani?”+ Muri ubwo buryo, yagaragaje ko ibyokurya byose bidahumanye.+
20 Akomeza ababwira ati “ikiva mu muntu ni cyo kimwanduza;+
21 kuko imbere mu bantu, mu mitima yabo,+ ari ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi,+ ubujura, ubwicanyi,+
22 ubusambanyi, kwifuza,+ ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika,+ ijisho ryifuza, gutuka Imana, kwishyira hejuru no kudashyira mu gaciro.
23 Ibyo bintu bibi byose bituruka mu muntu ni byo bimwanduza.”+
24 Hanyuma arahaguruka ava aho hantu ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni,+ maze yinjira mu nzu, kandi ntiyashakaga ko hagira ubimenya. Icyakora ntiyashoboraga kugera ahantu ngo bibure kumenyekana.+
25 Ako kanya, umugore wari ufite akana k’agakobwa katewe n’umwuka mubi yumva bavuga ibye, araza yikubita imbere y’ibirenge bye.+
26 Uwo mugore yari Umugirikikazi wakomokaga i Foyinike y’i Siriya; akomeza kumusaba kwirukana umudayimoni mu mukobwa we.+
27 Ariko Yesu aramubwira ati “reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana+ ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”+
28 Aramusubiza ati “yego nyagasani, ariko ibibwana by’imbwa biri munsi y’ameza na byo birya ubuvungukira+ abana bato bataye.”+
29 Yesu abyumvise aramubwira ati “kubera ko uvuze utyo, igendere. Umudayimoni yavuye mu mukobwa wawe.”+
30 Nuko aragenda ajya iwe asanga+ uwo mwana muto aryamye ku buriri, umudayimoni yamuvuyemo.
31 Nuko avuye mu karere k’i Tiro anyura i Sidoni, aca no mu turere twa Dekapoli maze agera ku nyanja ya Galilaya.+
32 Ahageze bamuzanira umuntu wari igipfamatwi kandi udedemanga, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza.+
33 Nuko amuvana mu bantu amujyana ahiherereye, amushyira intoki mu matwi. Amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi.+
34 Hanyuma yubura amaso areba mu ijuru,+ asuhuza umutima+ cyane, maze aravuga ati “efata,” bisobanurwa ngo “zibuka.”
35 Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva,+ ururimi rwe ruragobodoka, atangira kuvuga neza.
36 Yesu amaze gukora ibyo, arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira,+ ariko uko yarushagaho kubihanangiriza kutabivuga, ni ko na bo barushagaho kubyamamaza.+
37 Mu by’ukuri, baratangaye+ bidasanzwe maze baravuga bati “ibintu byose yabikoze neza. Ndetse atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bikavuga.”+