Mariko 4:1-41

4  Nuko yongera kwigishiriza iruhande rw’inyanja.+ Abantu benshi bateranira hafi ye, bituma yurira ubwato maze yicara mu nyanja, naho abandi bose basigara ku nkombe.+  Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi akoresheje imigani,+ maze abigisha ababwira+ ati  “nimwumve. Umubibyi yagiye kubiba.+  Igihe yabibaga, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze inyoni ziraza zirazirya.+  Izindi mbuto zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kubera ko hatari ubutaka bwimbitse.+  Ariko izuba rivuye rirazibabura, kandi kubera ko nta mizi zari zifite, ziruma.+  Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+  Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza+ ziramera, zirakura, zera imbuto, imwe yera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.”+  Nuko yongeraho ati “ufite amatwi yumva niyumve.”+ 10  Igihe yari wenyine, abari kumwe na we hamwe na ba bandi cumi na babiri bamubaza iby’iyo migani.+ 11  Nuko arababwira ati “mwebweho mwahawe gusobanukirwa ibanga ryera+ ry’ubwami bw’Imana, ariko abandi, ibintu byose bumva ari nk’imigani gusa,+ 12  kugira ngo nubwo bareba, barebe ariko ntibagire icyo bamenya, kandi nubwo bumva, bumve ariko ntibabisobanukirwe, kandi ntibahindukire ngo bababarirwe.”+ 13  Hanyuma arababwira ati “ko mudasobanukiwe uwo mugani, indi migani yo muzayisobanukirwa mute? 14  “Umubibyi abiba ijambo.+ 15  Abagereranywa n’imbuto zabibwe iruhande rw’inzira aho ijambo ribibwa, ni abumva ijambo, ariko bamara kuryumva Satani akaza+ akabakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.+ 16  Mu buryo nk’ubwo, abagereranywa n’imbuto zabibwe ku rutare, ni bo bumva iryo jambo bakaryakira bishimye.+ 17  Ariko nta mizi baba bafite muri bo, ahubwo bamara igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bazira iryo jambo, bikabagusha.+ 18  Hari n’izindi zabibwe mu mahwa: izo zigereranya abantu bumva iryo jambo,+ 19  ariko imihangayiko+ yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi+ no kwifuza+ ibindi bintu, bikabacengeramo bikaniga iryo jambo maze ntiryere.+ 20  Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo bakaryakira neza, maze bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.”+ 21  Nuko yongera kubabwira ati “itara ntirishyirwa munsi y’igitebo cyangwa munsi y’uburiri. Ahubwo rishyirwa ku gitereko cyaryo.+ 22  Nta kintu cyahishwe atari ukugira ngo kizahishurwe, kandi nta kintu cyapfuritswe babyitondeye atari ukugira ngo kizashyirwe ahagaragara.+ 23  Ufite amatwi yumva niyumve.”+ 24  Nanone arababwira ati “mwitondere ibyo mwumva.+ Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo,+ ndetse muzarushirizwaho.+ 25  Ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.”+ 26  Nuko akomeza ababwira ati “muri ubwo buryo, ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu uteye imbuto mu butaka:+ 27  nijoro arasinzira bwacya akabyuka, maze imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikura.+ 28  Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. 29  Ariko iyo imbuto zeze, yahuramo umuhoro kuko igihe cy’isarura kiba kigeze.” 30  Nuko arongera arababwira ati “ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki cyangwa twabusobanuza uwuhe mugani?+ 31  Bugereranywa n’akabuto ka sinapi, kabibwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi.+ 32  Ariko iyo kamaze kubibwa karakura kakaruta izindi mboga zose, kakagira amashami manini,+ ku buryo inyoni zo mu kirere+ zitura mu gicucu cyayo.”+ 33  Uko ni ko yababwiraga ijambo ry’ubwami akoresheje imigani+ myinshi nk’iyo, ahuje n’iyo bashoboraga kumva. 34  Koko rero, nta cyo yababwiraga adakoresheje umugani, ariko yaba ari kumwe n’abigishwa be biherereye akabasobanurira byose.+ 35  Nuko kuri uwo munsi bugorobye, arababwira ati “nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.”+ 36  Bamaze gusezerera abantu bari aho, bamutwara muri bwa bwato yarimo, kandi hari n’andi mato yari kumwe na we.+ 37  Nuko haza umuyaga w’ishuheri, maze imiraba ikomeza kwisuka mu bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa.+ 38  Ariko yari yibereye inyuma mu bwato aryamye ku musego. Baramukangura baramubwira bati “Mwigisha, kuba tugiye gupfa+ nta cyo bikubwiye?” 39  Abyumvise arahaguruka acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “ceceka! Tuza!”+ Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.+ 40  Ni ko kubabaza ati “ni iki gitumye mukuka umutima? Na n’ubu ntimurizera?” 41  Ariko bumva bagize ubwoba budasanzwe, barabazanya bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira?”+

Ibisobanuro ahagana hasi