Mariko 3:1-35

3  Nuko yongera kwinjira mu isinagogi, asangamo umuntu unyunyutse ukuboko.+ 2  Bamuhanga amaso cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone icyo bamurega.+ 3  Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “haguruka uze hano hagati.” 4  Hanyuma arababaza ati “mbese amategeko yemera ko umuntu akora igikorwa cyiza ku isabato cyangwa ko akora ikibi, ko akiza ubugingo cyangwa ko abwica?”+ Ariko baraceceka. 5  Nuko amaze kubararanganyamo amaso abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko imitima yabo inangiye,+ abwira uwo muntu ati “rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, maze ukuboko kwe kongera kuba kuzima.+ 6  Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.+ 7  Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+ 8  Ndetse n’abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere duhereranye n’i Tiro+ n’i Sidoni, bumvise ukuntu yakoraga ibintu byinshi, baza aho ari. 9  Nuko abwira abigishwa be ko bamushakira ubwato buto azajya akoresha buri gihe, kugira ngo abantu batamubyiganiraho, 10  kuko yakizaga abantu benshi, bigatuma abafite indwara zabababazaga bose bamubyiganiraho ngo bamukoreho.+ 11  Ndetse n’igihe cyose imyuka mibi+ yabaga imubonye, yikubitaga imbere ye maze igataka iti “uri Umwana w’Imana.”+ 12  Ariko incuro nyinshi yayihanangirizaga cyane ayibuza kumenyekanisha uwo ari we.+ 13  Nuko azamuka umusozi kandi ahamagara abo ashaka,+ bajyana na we.+ 14  Hanyuma atoranya itsinda ry’abantu cumi na babiri abita “intumwa,” kugira ngo bagumane na we, ajye abatuma kubwiriza+ 15  kandi bagire ububasha bwo kwirukana abadayimoni.+ 16  Abari bagize iryo tsinda ry’abantu cumi na babiri ni Simoni yise Petero,+ 17  Yakobo mwene Zebedayo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo+ (nanone yabise Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’Inkuba”), 18  Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo mwene Alufayo, Tadeyo na Simoni w’Umunyakanani,* 19  na Yuda Isikariyota waje kumugambanira+ nyuma yaho. Nuko ajya mu nzu. 20  Abantu benshi bongera guteranira aho, ku buryo batashoboye kubona akanya ko kugira icyo barya.+ 21  Ariko bene wabo+ babyumvise bajya kumufata, kuko bibwiraga bati “yataye umutwe.”+ 22  Nanone abanditsi baturutse i Yerusalemu baravuga bati “afite Belizebuli, kandi umutware w’abadayimoni ni we umuha ububasha bwo kwirukana abadayimoni.”+ 23  Nuko amaze kubahamagara ngo bamwegere, abaha urugero ati “bishoboka bite ko Satani yakwirukana Satani? 24  Iyo ubwami bwiciyemo ibice, ntibushobora kugumaho,+ 25  kandi iyo inzu yiciyemo ibice, na yo ntishobora kugumaho.+ 26  Satani aramutse ahagurutse akirwanya ubwe kandi akicamo ibice, ntiyashobora kugumaho, ahubwo yaba ageze ku iherezo rye.+ 27  Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umuntu w’umunyambaraga ngo ashobore kunyaga+ ibintu bye, atabanje kumuboha hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye.+ 28  Ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibintu byose, uko ibyaha bakoze hamwe n’ibyaha byo gutuka Imana bakoze bayituka byaba bingana kose.+ 29  Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa kugeza iteka ryose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”+ 30  Ibyo byatewe n’uko bari bavuze bati “yatewe n’umwuka mubi.”+ 31  Nuko nyina na bene nyina+ baraza, bahagarara hanze, bamutumaho umuntu ngo amuhamagare.+ 32  Icyo gihe abantu benshi bari bicaye bamukikije, nuko baramubwira bati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze baragushaka.”+ 33  Ariko arabasubiza ati “mama ni nde cyangwa bene mama ni ba nde?”+ 34  Nuko araranganya amaso muri abo bicaye bamukikije, aravuga ati “dore mama na bene mama!+ 35  Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+

Ibisobanuro ahagana hasi