Mariko 14:1-72

14  Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri+ ngo pasika+ n’iminsi mikuru+ y’imigati idasembuwe ibe. Abakuru b’abatambyi n’abanditsi bashakishaga ukuntu bari kuzamufata bakoresheje amayeri, maze bakamwica.+  Ariko bakomezaga kuvuga bati “ntibizakorwe mu minsi mikuru, kuko ahari byateza imivurungano mu baturage.”+  Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni w’umubembe,+ yari yicaye afungura maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada, amavuta y’umwimerere ahenda cyane. Afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+  Bamwe babibonye bararakara, baravugana bati “aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?+  Yashoboraga kugurishwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene!” Nuko baramurakarira cyane.+  Ariko Yesu arababwira ati “nimumureke. Muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+  Abakene muri kumwe na bo iteka ryose,+ kandi igihe cyose mwashakira, mushobora kubagirira neza, ariko jye ntituzahorana iteka.+  Akoze uko ashoboye; asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza mbere y’igihe, kugira ngo awutegurire guhambwa.+  Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose,+ icyo uyu mugore akoze na cyo kizavugwa kugira ngo bamwibuke.”+ 10  Nuko Yuda Isikariyota, umwe muri ba bandi cumi na babiri, asanga abakuru b’abatambyi kugira ngo abereke uko bamufata.+ 11  Babyumvise baranezerwa, bamusezeranya kumuha amafaranga.+ Nuko atangira gushakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.+ 12  Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe,+ ari wo munsi batambagaho igitambo cya pasika, abigishwa be+ baramubwira bati “ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya pasika?”+ 13  Nuko atuma babiri mu bigishwa be, arababwira ati “nimujye mu mugi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi.+ Mumukurikire, 14  aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ati “icyumba cy’abashyitsi nsangiriramo pasika+ n’abigishwa banjye kiri he?”’+ 15  Arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose, giteguwe neza; aho abe ari ho mudutegurira ibya pasika.”+ 16  Nuko abo bigishwa baragenda, binjira mu mugi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya pasika.+ 17  Bugorobye, azana n’abo cumi na babiri.+ 18  Ubwo bari ku meza bafungura, Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri ko umwe muri mwe turimo dusangira+ ari bungambanire.”+ 19  Barababara, batangira kumubaza umwe umwe bati “ni jye?”+ 20  Arababwira ati “ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo duhuriza ukuboko mu ibakure dusangiriramo.+ 21  Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azabona ishyano! Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+ 22  Bakirya, afata umugati, arasenga, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “nimwakire, uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 23  Nanone afata igikombe arashimira, hanyuma arakibahereza banywaho bose.+ 24  Arababwira ati “iki kigereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’+ agomba kumenwa+ ku bwa benshi.+ 25  Ndababwira ukuri ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu bwami bw’Imana.”+ 26  Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo.+ 27  Nuko Yesu arababwira ati “mwese ibyanjye biri bubagushe, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri,+ intama zitatane.’+ 28  Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza i Galilaya.”+ 29  Ariko Petero aramusubiza ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizangusha.”+ 30  Yesu aramusubiza ati “ndakubwira ukuri ko uyu munsi, ndetse muri iri joro, isake iri bubike kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ 31  Ariko amubwira akomeje ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe sinshobora kukwihakana.” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.+ 32  Nuko bagera ahantu hitwa Getsemani, maze abwira abigishwa be ati “mube mwicaye hano mu gihe nsenga.”+ 33  Hanyuma ajyana Petero na Yakobo na Yohana,+ atangira guhangayika no guhagarika umutima cyane.+ 34  Nuko arababwira ati “ubu mfite* agahinda kenshi+ kenda kunyica. Nimugume hano mukomeze kuba maso.”+ 35  Yigira imbere ho gato, yikubita hasi yubamye atangira gusenga asaba ko niba bishoboka icyo gihe cyamurenga.+ 36  Akomeza agira ati “Abba,* Data,+ ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+ 37  Nuko agarutse asanga basinziriye, maze abaza Petero ati “Simoni urasinziriye? Ntiwashoboye gukomeza kuba maso nibura akanya gato?+ 38  Mukomeze kuba maso kandi mukomeze musenge,+ kugira ngo mutajya mu moshya. Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 39  Arongera aragenda, asenga asubira muri ya magambo.+ 40  Aragaruka asanga basinziriye, kubera ko amaso yabo yari aremereye; ntibabona icyo bamusubiza.+ 41  Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Birahagije! Igihe kirageze!+ Dore Umwana w’umuntu agiye kugambanirwa ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha.+ 42  Nimuhaguruke tugende.+ Dore ungambanira ari hafi.”+ 43  Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda, umwe wo muri ba bandi cumi na babiri, aba arahasesekaye ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’amahiri, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakuru.+ 44  Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho, ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane, ntabacike.”+ 45  Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati “Rabi!” maze aramusoma.+ 46  Nuko bafata Yesu baramujyana.+ 47  Ariko umwe mu bari bahagaze aho akura inkota ye ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 48  Yesu abwira abo bantu ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ 49  Iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo Ibyanditswe+ bisohore.”+ 50  Nuko bose baramutererana+ barahunga.+ 51  Ariko hari umusore wari wambaye umwenda mwiza cyane wamukurikiye, ariko bagerageje kumufata+ 52  arabacika, basigarana uwo mwenda, ahunga yambaye ubusa. 53  Hanyuma bajyana Yesu bamushyira umutambyi mukuru, maze abakuru b’abatambyi n’abakuru n’abanditsi baraterana.+ 54  Ariko Petero akomeza kumukurikira+ barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru; yicarana n’abagaragu yota umuriro wakaga. 55  Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose bashakishaga icyo barega Yesu kugira ngo babone uko bamwica,+ ariko ntibakibona.+ 56  Koko rero, hari benshi bamushinjaga ibinyoma,+ ariko na bo mu buhamya bwabo ntibahuzaga.+ 57  Nanone hari abahagurukaga bakamurega ibinyoma bavuga bati 58  “twamwumvise avuga ati ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’amaboko y’abantu.’”+ 59  Ariko no kuri icyo na cyo, ubuhamya bwabo ntibwahuzaga. 60  Hanyuma umutambyi mukuru ahagarara hagati yabo, abaza Yesu ati “ese nta cyo usubiza ku byo aba bakurega? Ibyo aba bagushinja ni ibiki?”+ 61  Ariko aricecekera ntiyagira icyo asubiza.+ Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “ese ni wowe Kristo Umwana wa Nyir’ugusingizwa?”+ 62  Nuko Yesu aramusubiza ati “ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru.”+ 63  Umutambyi mukuru ngo abyumve, ashishimura umwenda we+ maze aravuga ati “none se turacyashakira iki abandi bagabo?+ 64  Mwiyumviye uko atutse Imana.+ Murabitekerezaho iki?” Bose bamuciraho iteka bavuga ko akwiriye gupfa. 65  Bamwe batangira kumucira amacandwe,+ bamupfuka mu maso kandi bamukubita ibipfunsi, bakamubwira bati “hanura!” Abakozi b’urukiko baramujyana, bagenda bamukubita inshyi mu maso.+ 66  Icyo gihe Petero yari yicaye mu rugo, umwe mu baja b’umutambyi mukuru araza,+ 67  maze abonye Petero yota aramwitegereza, aramubwira ati “nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 68  Ariko arabihakana, aravuga ati “uwo simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi.” Maze arasohoka ajya ku marembo.+ 69  Ahageze, uwo muja yongera kumubona, abwira abari bahagaze aho ati “uyu na we ni umwe muri bo.”+ 70  Yongera kubihakana. Hashize akanya gato abari bahagaze aho bongera kubwira Petero bati “ni ukuri, nawe uri uwo muri bo, n’ikimenyimenyi uri Umunyagalilaya.”+ 71  Ariko atangira kwivuma no kurahira,+ ati “uwo muntu muvuga nkamumenya!”+ 72  Ako kanya isake ibika ubwa kabiri.+ Petero yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye ati “isake irabika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko araturika ararira.+

Ibisobanuro ahagana hasi