Mariko 1:1-45
1 Intangiriro y’ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo,
2 nk’uko bwanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya bugira buti “(dore ndohereza intumwa yanjye imbere yawe, ni yo izagutegurira inzira;)+
3 nimwumve! Hari umuntu urangururira mu butayu ati ‘nimutegurire Yehova inzira, mugorore inzira ze.’”+
4 Yohana umubatiza yabonetse mu butayu abwiriza abantu ko bagomba kubatizwa bagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+
5 Ibyo byatumye abo mu karere ka Yudaya bose n’abatuye i Yerusalemu bose bamusanga, baturira ibyaha byabo mu ruhame kandi ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani.+
6 Yohana yambaraga umwambaro ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu,+ kandi yaryaga inzige+ n’ubuki bw’ubuhura.+
7 Yabwirizaga agira ati “nyuma yanjye hazaza umuntu ukomeye kundusha. Sinkwiriye no kunama ngo mfundure imishumi y’inkweto ze.+
8 Jye mbabatirisha amazi, ariko we azababatirisha umwuka wera.”+
9 Muri iyo minsi, Yesu ava i Nazareti ho muri Galilaya, nuko araza abatizwa na Yohana mu ruzi rwa Yorodani.+
10 Acyuburuka mu mazi abona ijuru rikinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma.+
11 Nuko mu ijuru havugira ijwi rigira riti “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.”+
12 Ako kanya umwuka wera umujyana mu butayu.+
13 Aguma mu butayu amarayo iminsi mirongo ine,+ ageragezwa na Satani,+ kandi yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi, ariko abamarayika baramukoreraga.+
14 Nuko Yohana amaze gufungwa, Yesu ajya i Galilaya+ abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana,+
15 agira ati “igihe cyagenwe kirasohoye,+ n’ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane+ kandi mwizere ubutumwa bwiza.”
16 Igihe yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni+ n’umuvandimwe we Andereya bajugunya inshundura zabo mu nyanja kuko bari abarobyi.+
17 Nuko Yesu arababwira ati “nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+
18 Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.+
19 Yigiye imbere gato abona Yakobo mwene Zebedayo n’umuvandimwe we Yohana, bari mu bwato bwabo basana inshundura zabo;+
20 ahita abahamagara. Na bo basiga se Zebedayo mu bwato ari kumwe n’abakozi, baragenda baramukurikira.
21 Nuko bajya i Kaperinawumu.+
Isabato ikigera, yinjira mu isinagogi atangira kwigisha.
22 Abantu batangarira uburyo yigishaga,+ kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntamere nk’abanditsi.+
23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umwuka mubi. Nuko arasakuza+
24 ati “turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi+ neza uwo uri we, uri Uwera+ w’Imana.”+
25 Ariko Yesu acyaha uwo mwuka ati “ceceka kandi umuvemo!”+
26 Nuko uwo mwuka mubi umaze kumutigisa no gutaka n’ijwi ryawo ryose, umuvamo.+
27 Abantu bose baratangara cyane, ku buryo batangiye kuvugana hagati yabo, bagira bati “ibi ni ibiki? Ni inyigisho nshya! Afite n’ububasha bwo gutegeka imyuka mibi ikamwumvira!”+
28 Bidatinze, inkuru ye yamamara mu mpande zose, ikwira mu turere twose twari dukikije Galilaya.+
29 Nuko ako kanya bahita basohoka mu isinagogi bajya kwa Simoni+ na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohana.
30 Icyo gihe nyirabukwe wa Simoni+ yari arwaye, aryamye ahinda umuriro,+ bahita babwira Yesu ko arwaye.
31 Ajya aho ari, amufata ukuboko aramuhagurutsa; umuriro urashira,+ atangira kubakorera.+
32 Bumaze kwira, izuba rirenze, bamuzanira abantu bose bari barwaye+ n’abatewe n’abadayimoni.+
33 Nuko abo mu mugi bose bateranira aho ngaho imbere y’umuryango.
34 Hanyuma akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye,+ yirukana abadayimoni benshi, ariko ntiyakundira abadayimoni kuvuga, kuko bari bazi ko ari we Kristo.+
35 Nuko Yesu abyuka mu gitondo kare butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe+ atangira gusenga.+
36 Ariko Simoni n’abari kumwe na we bajya kumushaka,
37 maze bamubonye baramubwira bati “abantu bose baragushaka.”
38 Ariko arabasubiza ati “nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize,+ kuko ari cyo cyanzanye.”+
39 Nuko aragenda abwiriza mu masinagogi yabo muri Galilaya hose kandi yirukana abadayimoni.+
40 Nanone haza umubembe aramwinginga, ndetse aramupfukamira, aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.”+
41 Ibyo byatumye yumva amugiriye impuhwe,+ arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka. Kira.”+
42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira.+
43 Hanyuma amwihanangiriza akomeje, ahita amwohereza aragenda,
44 aramubwira ati “uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi+ kandi utange ibyo Mose yategetse byose kuko uhumanutse,+ kugira ngo bibabere ubuhamya.”+
45 Ariko uwo muntu akiva aho atangira kubyamamaza cyane no gukwirakwiza iyo nkuru hose, ku buryo Yesu atari agishobora kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo akomeza kwibera hanze, ahantu hadatuwe. Ariko abantu bakomezaga kuhamusanga baturutse imihanda yose.+