Intangiriro 9:1-29

9  Nuko Imana iha umugisha Nowa n’abahungu be, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi.+  Kandi ibyaremwe byose bifite ubuzima byo ku isi n’ibiguruka byose byo mu kirere n’ibigenda ku butaka byose n’amafi yose yo mu nyanja, bizakomeza kubatinya. Dore ubu bishyizwe mu maboko yanyu,+  kandi ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu.+ Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.+  Gusa muramenye ntimukaryane+ inyama n’ubugingo+ bwayo, ni ukuvuga amaraso+ yayo.  Kandi amaraso y’ubugingo bwanyu nzayahorera, nzayaryoza ikiremwa cyose gifite ubuzima. Kandi umuntu wese wica umuvandimwe we nzamuryoza ubugingo bw’uwo muntu.+  Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.  Ariko mwebweho, nimwororoke mugwire mwuzure isi kandi mube benshi muri yo.”+  Nuko Imana ibwira Nowa n’abahungu be bari kumwe na we iti  “dore nshyize isezerano ryanjye+ hagati yanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzabakurikira,+ 10  n’ibifite ubugingo byose biri kumwe namwe, mu nyoni no mu bisiga no mu nyamaswa no mu byaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe namwe ku isi, ibyasohotse mu nkuge byose n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri ku isi.+ 11  Ngiranye namwe isezerano: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazongera kubaho umwuzure ngo urimbure isi.”+ 12  Imana yongeraho iti “iki ni cyo kimenyetso+ cy’isezerano nshyize hagati yanjye namwe n’ibifite ubugingo byose biri kumwe nawe, rizahoraho kugeza ku bo mu bihe bitarondoreka. 13  Nshyize umukororombya wanjye+ mu bicu kugira ngo ube ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye n’isi. 14  Igihe cyose nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzajya uboneka muri icyo gicu, 15  maze nibuke isezerano ryanjye+ riri hagati yanjye namwe n’ibifite ubugingo byo mu bifite umubiri byose.+ Kandi ntihazongera kubaho umwuzure w’amazi ngo urimbure ibifite umubiri byose.+ 16  Umukororombya uzajya ugaragara mu bicu,+ kandi nzajya nywubona nibuke isezerano ry’ibihe bitarondoreka+ riri hagati yanjye n’ibifite ubugingo byo mu bifite umubiri byose biri ku isi.”+ 17  Imana yongera kubwira Nowa iti “iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano nshyize hagati yanjye n’ibifite umubiri byose biri ku isi.”+ 18  Abahungu ba Nowa+ basohotse mu nkuge ni Shemu, Hamu na Yafeti. Nyuma yaho Hamu yabyaye Kanani.+ 19  Abo ni bo bahungu batatu ba Nowa, kandi ni bo abatuye isi bose bakomotseho bakwira hirya no hino.+ 20  Nuko Nowa atangira guhinga,+ atera uruzabibu.+ 21  Hanyuma anywa divayi arasinda,+ maze yambara ubusa ari mu ihema rye. 22  Hamu+ se wa Kanani abona ubwambure bwa se+ maze ajya kubibwira abavandimwe be bombi bari hanze.+ 23  Shemu na Yafeti babyumvise bafata umwitero+ bawushyira ku bitugu byabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.+ 24  Amaherezo Nowa arakanguka inzoga zamushizemo, maze amenya ibyo umuhungu we muto yamukoreye. 25  Nuko aravuga ati “Kanani avumwe.+ Azabe umugaragu usuzuguritse w’abavandimwe be.”+ 26  Yongeraho ati“Yehova Imana ya Shemu nasingizwe,+Kandi Kanani abe umugaragu wa Shemu.+ 27  Imana ihe Yafeti ahantu hagari,Kandi ature mu mahema ya Shemu.+Kanani azabe umugaragu we.” 28  Nowa yaramye indi myaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y’umwuzure.+ 29  Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, hanyuma arapfa.+

Ibisobanuro ahagana hasi