Intangiriro 7:1-24

7  Nyuma y’ibyo Yehova abwira Nowa ati “genda wowe n’abo mu rugo rwawe bose+ mwinjire mu nkuge, kuko mu b’iki gihe bose ari wowe nasanze ukiranuka imbere yanjye.+  Mu nyamaswa zose zidahumanye ufatemo indwi indwi, ingabo n’ingore;+ kandi mu nyamaswa zose zihumanye ufatemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore;  kandi mu biguruka byo mu kirere ufatemo birindwi birindwi, ikigabo n’ikigore,+ kugira ngo urubyaro rwabyo rutazimangana ku isi hose.+  Kuko mu minsi irindwi nzagusha imvura+ mu isi ikamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine,+ kandi nzatsemba ibifite ubuzima byose naremye mbimare ku isi.”+  Nuko Nowa akora ibihuje n’ibyo Yehova yari yamutegetse byose.  Nowa yari afite imyaka magana atandatu igihe umwuzure w’amazi wabaga ku isi.+  Nuko Nowa yinjira mu nkuge ari kumwe n’abahungu be n’umugore we n’abakazana be, mbere y’uko umwuzure utangira.+  Inyamaswa zose zidahumanye n’inyamaswa zose zihumanye n’ibiguruka n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka,+  zinjira ari ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu nkuge, mbese nk’uko Imana yari yarabitegetse Nowa. 10  Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure yisuka ku isi. 11  Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, kuri uwo munsi amasoko yose y’imuhengeri arafunguka n’ingomero zo mu ijuru ziragomororwa.+ 12  Nuko imvura nyinshi igwa ku isi imara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+ 13  Kuri uwo munsi nyir’izina, Nowa yinjira mu nkuge ari kumwe n’abahungu be,+ ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, n’umugore we n’abakazana be batatu;+ 14  binjirana n’inyamaswa zose zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari,+ n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka nk’uko amoko yazo ari,+ n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari,+ inyoni zose n’ibifite amababa byose.+ 15  Bikomeza gusanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri byo mu moko yose y’ibifite umubiri, bikagira imbaraga y’ubuzima.+ 16  Kandi ibyinjiyemo byose, ikigabo n’ikigore byo mu moko yose y’ibifite umubiri, byinjiye nk’uko Imana yari yabimutegetse. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.+ 17  Nuko ku isi haba umwuzure umara iminsi mirongo ine, kandi amazi akomeza kwiyongera aterura inkuge maze ireremba hejuru cyane y’isi. 18  Amazi aba menshi kandi akomeza kwiyongera cyane ku isi, ariko inkuge ikomeza kureremba hejuru y’amazi.+ 19  Nuko amazi arengera isi, aba menshi cyane ku buryo imisozi miremire yose iri munsi y’ijuru na yo yarengewe.+ 20  Amazi arengera iyo misozi agera ku mikono cumi n’itanu hejuru yayo, yose itwikirwa n’amazi.+ 21  Nuko ibiguruka n’amatungo n’inyamaswa n’utundi dusimba twose tugenda ku isi n’abantu bose,+ mbese ibifite umubiri byose bigenda ku isi, birapfa.+ 22  Ikintu cyose gihumeka gifite imbaraga y’ubuzima kirapfa, ni ukuvuga ibyari ku butaka byose.+ 23  Nguko uko yatsembyeho ibifite ubuzima byose byari ku isi, uhereye ku muntu ukageza ku nyamaswa n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka n’ibiguruka byo mu kirere, akabitsemba ku isi.+ Nowa n’abari kumwe na we mu nkuge ni bo bonyine barokotse.+ 24  Amazi akomeza kurengera isi amara iminsi ijana na mirongo itanu.

Ibisobanuro ahagana hasi