Intangiriro 6:1-22

6  Nuko abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa,+  abana b’Imana y’ukuri+ babona+ ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo.  Hanyuma Yehova aravuga ati “umwuka wanjye+ ntuzihanganira umuntu ubuziraherezo+ kuko ari umubiri.+ Ni yo mpamvu iminsi ye izaba imyaka ijana na makumyabiri.”+  Muri iyo minsi ndetse na nyuma yaho, abana b’Imana y’ukuri bakomeje kuryamana n’abakobwa b’abantu babyarana abana b’abahungu, ari bo Banefili bari abanyambaraga; ni bo bya birangirire bya kera byabaye ku isi.  Nuko Yehova abona ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi ko igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye+ ku bibi gusa.+  Yehova yicuza+ kuba yararemye abantu ku isi, bimushengura umutima.+  Nuko Yehova aravuga ati “abantu naremye+ ngiye kubamara ku isi, uhereye ku muntu ukageza ku matungo n’inyamaswa zigenda ku butaka, n’ibiguruka mu kirere,+ kuko nicujije kuba narabaremye.”+  Ariko Nowa atona mu maso ya Yehova.  Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Nowa. Nowa yari umukiranutsi.+ Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.+ 10  Nyuma y’igihe Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti.+ 11  Imana y’ukuri+ ibona ko isi yononekaye kandi ko yari yuzuye urugomo.+ 12  Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye+ bitewe n’uko abantu bose bari barononnye inzira zabo mu isi.+ 13  Hanyuma Imana ibwira Nowa iti “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye,+ kubera ko bujuje urugomo mu isi, none ngiye kubarimburana n’isi.+ 14  Wibarize inkuge mu mbaho z’igiti cyitwa goferu.+ Uzayicemo ibyumba kandi uzayihomeshe godoro+ imbere n’inyuma. 15  Dore uko uzayubaka: uzayihe uburebure bw’imikono*+ magana atatu, ubugari bw’imikono mirongo itanu n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. 16  Iyo nkuge uzayikorere idirishya* kandi hagati y’umusozo w’inkuge n’igisenge cyayo uzasigemo umwanya wo kunyuramo urumuri ungana n’umukono umwe. Umuryango w’inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo;+ uzayihe igorofa rya mbere, irya kabiri n’irya gatatu. 17  “Naho jyewe ngiye guteza isi umwuzure+ w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima+ biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.+ 18  Kandi ngiranye nawe isezerano; uzinjire mu nkuge wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe.+ 19  Kandi mu byaremwe byose bifite ubuzima byo mu moko yose y’ibifite umubiri,+ uzinjize mu nkuge bibiri bibiri, ikigabo n’ikigore, kugira ngo bizarokokane nawe.+ 20  Mu biguruka nk’uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk’uko amoko yayo ari,+ no mu zindi nyamaswa zose zigenda hasi ku butaka nk’uko amoko yazo ari, bizinjirane nawe bibiri bibiri kugira ngo birokoke.+ 21  Kandi uzishakire ibyokurya by’amoko yose;+ uzabihunike hafi yawe kugira ngo bizabatungane n’ibyo muzaba muri kumwe.”+ 22  Nuko Nowa abigenza atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi