Intangiriro 5:1-32

5  Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Adamu. Umunsi Imana irema Adamu, yamuremye mu ishusho y’Imana.+  Umugabo n’umugore ni uko yabaremye.+ Hanyuma ibaha umugisha ibita Abantu+ ku munsi baremeweho.+  Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu, hanyuma abyara umwana w’umuhungu usa na we, ufite ishusho ye maze amwita Seti.+  Iminsi yose Adamu yaramye amaze kubyara Seti, ni imyaka magana inani. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.+  Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu, hanyuma arapfa.+  Seti yamaze imyaka ijana n’itanu, hanyuma abyara Enoshi.+  Seti amaze kubyara Enoshi, yaramye indi myaka magana inani n’irindwi. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.  Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana cyenda na cumi n’ibiri, hanyuma arapfa.  Enoshi yamaze imyaka mirongo cyenda, hanyuma abyara Kenani.+ 10  Enoshi amaze kubyara Kenani yaramye indi myaka magana inani na cumi n’itanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 11  Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana cyenda n’itanu, hanyuma arapfa. 12  Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi, hanyuma abyara Mahalaleli.+ 13  Kenani amaze kubyara Mahalaleli, yaramye indi myaka magana inani na mirongo ine. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 14  Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana cyenda na cumi, hanyuma arapfa. 15  Mahalaleli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu, hanyuma abyara Yeredi.+ 16  Mahalaleli amaze kubyara Yeredi, yaramye indi myaka magana inani na mirongo itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 17  Iminsi yose Mahalaleli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo cyenda n’itanu, hanyuma arapfa. 18  Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri, hanyuma abyara Henoki.+ 19  Yeredi amaze kubyara Henoki, yaramye indi myaka magana inani. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 20  Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’ibiri, hanyuma arapfa. 21  Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu, hanyuma abyara Metusela.+ 22  Henoki amaze kubyara Metusela, yakomeje kugendana n’Imana y’ukuri mu gihe cy’imyaka magana atatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 23  Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. 24  Kandi Henoki yagendanaga+ n’Imana y’ukuri.+ Nuko ntiyongera kuboneka, kuko Imana yamujyanye.+ 25  Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi, hanyuma abyara Lameki.+ 26  Metusela amaze kubyara Lameki, yaramye indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 27  Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, hanyuma arapfa. 28  Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri, hanyuma abyara umwana w’umuhungu. 29  Nuko amwita Nowa+ kuko yagize ati “uyu ni we uzatuzanira ihumure mu mirimo yacu n’imiruho y’amaboko yacu, iterwa n’ubutaka Yehova yavumye.”+ 30  Lameki amaze kubyara Nowa, yaramye indi myaka magana atanu na mirongo cyenda n’itanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 31  Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, hanyuma arapfa. 32  Nowa yamaze imyaka magana atanu, hanyuma abyara Shemu,+ Hamu+ na Yafeti.+

Ibisobanuro ahagana hasi