Intangiriro 49:1-33
49 Nyuma yaho Yakobo ahamagara abahungu be arababwira ati “nimuteranire hamwe kugira ngo mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza.
2 Nimuteranire hamwe mwumve, yemwe bene Yakobo mwe, nimwumve icyo so Isirayeli ababwira.+
3 “Rubeni uri imfura yanjye+ ukaba n’imbaraga zanjye, kandi ni wowe ubushobozi bwanjye bwo kubyara bwatangiriyeho.+ Wari ufite icyubahiro n’imbaraga bihebuje.
4 Umeze nk’amazi atagira rutangira, ntukagire ubutware+ kuko wuriye uburiri bwa so.+ Icyo gihe wahumanyije uburiri bwanjye.+ Ubona ngo abwurire!
5 “Simeyoni na Lewi ni abavandimwe.+ Inkota zabo zicana ni intwaro z’urugomo.+
6 Bugingo bwanjye ntukajye mu nkoramutima zabo.+ Mutima wanjye ntukifatanye n’iteraniro ryabo,+ kuko bagize uburakari bakica abantu,+ kandi batemye ibitsi by’ibimasa nta mpamvu.
7 Uburakari bwabo buvumwe+ kuko bwari bwuzuye ubugome,+ n’umujinya wabo uvumwe kuko wari ukabije.+ Nzabaha imigabane mu ba Yakobo kandi nzabatatanyiriza muri Isirayeli.+
8 “Naho wowe Yuda,+ abavandimwe bawe bazagushimagiza.+ Ukuboko kwawe kuzaba ku gakanu k’abanzi bawe.+ Bene so bazakwikubita imbere.+
9 Yuda ni icyana cy’intare.+ Mwana wanjye uzarya umuhigo weguke. Arabunda, akirambura nk’intare, kandi ameze nk’intare. Ni nde watinyuka kumusembura?+
10 Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza aho Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+
11 Azirika indogobe ye ku muzabibu, icyana cy’indogobe ye akizirika ku muzabibu w’indobanure. Azamesa umwenda we muri divayi, kandi umwambaro we azawumesa mu maraso y’imizabibu.+
12 Amaso ye atukujwe na divayi kandi amenyo ye yera yejejwe n’amata.
13 “Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja,+ kandi azaba ku nkombe aho batsika ubwato.+ Urugabano rwe rwa kure ruzerekera i Sidoni.+
14 “Isakari+ ni indogobe y’inyambaraga, iryama hagati y’imitwaro ibiri.
15 Azabona ko ahantu ho kuruhukira ari heza kandi ko igihugu gishimishije. Azatega ibitugu kugira ngo aheke imizigo kandi azagirwa umucakara akoreshwe imirimo y’uburetwa.
16 “Dani ni umwe mu miryango y’Abisirayeli, ni we uzacira imanza abo mu bwoko bwe.+
17 Dani azabe inzoka iri ku ruhande rw’umuhanda, impiri iri iruhande rw’inzira, iruma agatsinsino k’ifarashi, uyigenderaho akagwa agaramye.+
18 Yehova, nzategereza agakiza kawe.+
19 “Naho Gadi, umutwe w’abanyazi uzamutera, ariko na we azatera abasigaye inyuma.+
20 “Kwa Asheri hazaturuka ibyokurya birusha ibindi kuba byiza,+ kandi azatanga ibyokurya biryoshye by’umwami.+
21 “Nafutali+ ni imparakazi ishinguye. Avuga amagambo meza.+
22 “Yozefu ni umushibu w’igiti cyera imbuto,+ ni umushibu w’igiti cyera imbuto kiri hafi y’isoko y’amazi,+ kigaba amashami yacyo hejuru y’urukuta.+
23 Ariko abarashi bakomeza kumuburabuza no kumurasa, kandi bagakomeza kumwanga cyane.+
24 Nyamara umuheto we uguma mu mwanya wawo,+ n’amaboko ye ahorana imbaraga kandi arashabuka.+ Mu kuboko kw’Intwari ya Yakobo+ haturutse Umwungeri, ari we Buye rya Isirayeli.+
25 Yaturutse ku Mana ya so,+ kandi izagufasha.+ Ari kumwe n’Ishoborabyose,+ kandi Imana izaguha umugisha uva mu ijuru+ n’umugisha w’amazi y’ikuzimu,+ n’umugisha w’amabere n’inda ibyara.+
26 Imigisha ya so izaruta rwose ibintu byiza byo ku misozi ihoraho iteka,+ kandi izaruta ubwiza bw’udusozi duhoraho iteka.+ Izakomeza kuba ku mutwe wa Yozefu, ni koko, izakomeza kuba mu gitwariro cy’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+
27 “Benyamini azajya atanyagura nk’isega.+ Mu gitondo azajya arya inyamaswa yafashe, naho nimugoroba azajya agabanya iminyago.”+
28 Iyo yose ni yo miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli, kandi ibyo ni byo se yababwiye igihe yabahaga umugisha. Yabahaye umugisha bose, buri wese amuha uwe mugisha.+
29 Hanyuma arabategeka ati “ngiye gusanga ba sogokuruza.+ Muzampambe iruhande rwa data na sogokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti,+
30 mu buvumo buri mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, umurima Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awuhambamo.+
31 Aho ni ho Aburahamu n’umugore we Sara bahambwe.+ Aho ni ho Isaka n’umugore we Rebeka bahambwe,+ kandi ni ho nahambye Leya.
32 Uwo murima waguzwe hamwe n’ubuvumo burimo, wari uwa bene Heti.”+
33 Yakobo arangije guha abahungu be ayo mabwiriza, asubiza amaguru ku buriri bwe, ashiramo umwuka maze asanga ba sekuruza.+