Intangiriro 48:1-22

48  Hanyuma y’ibyo babwira Yozefu bati “dore so akomeje kugenda agira intege nke.” Nuko ajyana n’abahungu be babiri, ari bo Manase na Efurayimu,+ ajya kureba se.  Babwira Yakobo bati “dore umuhungu wawe Yozefu aje kukureba.” Nuko Isirayeli arihangana yicara ku buriri bwe.  Yakobo abwira Yozefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekeye ndi i Luzi+ mu gihugu cy’i Kanani kugira ngo impe umugisha.+  Nuko irambwira iti ‘nzatuma wororoka+ ugwire, kandi nzaguhindura iteraniro ry’abantu+ kandi iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe gakondo yarwo ibihe bitarondoreka.’+  None rero, abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa mbere y’uko ngusanga ino aha muri Egiputa, ni abanjye.+ Efurayimu na Manase ni abanjye kimwe na Rubeni na Simeyoni.+  Ariko abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe. Bazahabwa umurage mu mugabane wa bene se.+  Ubwo navaga i Padani,+ Rasheli yapfuye+ turi kumwe mu nzira tugeze mu gihugu cy’i Kanani, tugishigaje urugendo rurerure ngo tugere Efurata.+ Nuko muhamba aho ngaho ku nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”+  Hanyuma Isirayeli abona abana ba Yozefu aramubaza ati “aba ni ba nde?”+  Yozefu asubiza se ati “ni abana Imana yampereye muri iki gihugu.”+ Yakobo aramubwira ati “bigize hino mbahe umugisha.”+ 10  Icyo gihe amaso ya Isirayeli yari yarahumye bitewe n’iza bukuru.+ Ntiyari akibona. Nuko Yozefu arabamwegereza, maze Yakobo arabasoma kandi arabahobera.+ 11  Isirayeli abwira Yozefu ati “sinatekerezaga ko nzongera kukubona,+ ariko Imana itumye mbona n’urubyaro rwawe.” 12  Hanyuma Yozefu abakura ku mavi ya se, yikubita imbere ye yubamye.+ 13  Yozefu arabafata bombi, afata Efurayimu n’ukuboko kw’iburyo amushyira mu kuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli,+ afata Manase n’ukuboko kw’ibumoso amushyira mu kuboko kw’iburyo kwa Isirayeli,+ arabamwegereza. 14  Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu+ nubwo ari we wari muto,+ ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase.+ Ibyo yabikoze abigambiriye, kuko Manase ari we wari imfura.+ 15  Nuko aha Yozefu umugisha aramubwira+ ati “Imana y’ukuri, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere,+Imana y’ukuri yakomeje kundinda mu buzima bwanjye bwose kugeza uyu munsi,+ 16  Umumarayika wandokoraga mu makuba yanjye yose,+ ihe umugisha aba bana.+ Kandi bazitirirwe izina ryanjye, bitirirwe n’izina rya sogokuru Aburahamu na data Isaka,+Kandi bagwire babe benshi mu isi.”+ 17  Yozefu abonye ko se akomeje gushyira ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu ntibyamushimisha,+ maze ashaka gufata ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu agushyire ku mutwe wa Manase.+ 18  Nuko Yozefu abwira se ati “wigira utyo data, kuko uyu ari we mfura.+ Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.” 19  Ariko se akomeza kubyanga aravuga ati “ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi, na we azaba ubwoko bukomeye.+ Ariko murumuna we azakomera amurute,+ kandi urubyaro rwe ruzagwira rungane n’amahanga.”+ 20  Akomeza kubaha umugisha kuri uwo munsi+ ati “Isirayeli ajye ahora atanga umugisha binyuze kuri wowe, ati‘Imana ikugire nka Efurayimu, ikugire nka Manase.’”+ Nguko uko yakomeje gushyira Efurayimu imbere ya Manase.+ 21  Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati “dore ngiye gupfa,+ ariko Imana izakomeza kubana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.+ 22  Nanjye nguhaye umugabane umwe w’ubutaka uruta uw’abavandimwe bawe,+ uwo nanyaze Abamori nkoresheje inkota yanjye n’umuheto wanjye.”

Ibisobanuro ahagana hasi