Intangiriro 47:1-31
47 Nuko Yozefu aragenda abwira Farawo+ ati “data n’abavandimwe banjye n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’ibyo batunze byose, baje baturutse mu gihugu cy’i Kanani none bari i Gosheni.”+
2 Hanyuma mu bavandimwe be bose atoranyamo batanu kugira ngo ajye kubereka Farawo.+
3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati “umwuga wanyu ni uwuhe?”+ Basubiza Farawo bati “abagaragu bawe turi aborozi b’intama,+ kimwe na ba sogokuruza.”+
4 Hanyuma babwira Farawo bati “twaje gutura muri iki gihugu turi abimukira+ kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’amatungo,+ kubera ko inzara ica ibintu mu gihugu cy’i Kanani.+ None turakwinginze, ureke abagaragu bawe duture mu karere k’i Gosheni.”+
5 Nuko Farawo abwira Yozefu ati “so n’abavandimwe bawe baje ino bagusanga.
6 Dore igihugu cya Egiputa cyose kiri imbere yawe.+ Utuze so n’abavandimwe bawe ahantu heza cyane kuruta ahandi mu gihugu.+ Ubatuze i Gosheni,+ kandi niba uzi ko muri bo harimo abagabo b’intwari,+ ubagire abatware bashinzwe amatungo yanjye.”+
7 Hanyuma Yozefu azana se Yakobo amwereka Farawo, maze Yakobo aha Farawo umugisha.+
8 Nuko Farawo abaza Yakobo ati “ufite imyaka ingahe?”
9 Yakobo aramusubiza ati “imyaka maze ndi umwimukira, ni imyaka ijana na mirongo itatu.+ Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro,+ ntigeze ku myaka ba sogokuru baramye igihe bari abimukira.”+
10 Hanyuma Yakobo aha Farawo umugisha maze arasohoka ava imbere ya Farawo.+
11 Nguko uko Yozefu yatuje se n’abavandimwe be akabaha amasambu mu gihugu cya Egiputa, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse.
12 Yozefu akomeza kujya aha se n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se bose ibyokurya,+ hakurikijwe umubare w’abana babo.+
13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi,+ kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.+
14 Yozefu akusanya amafaranga yose yabonekaga mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, ayo yahabwaga n’ababaga baje guhaha ibinyampeke.+ Yozefu akomeza kuzana ayo mafaranga yose mu nzu ya Farawo.
15 Nyuma y’igihe runaka, amafaranga ashira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, maze Abanyegiputa bose batangira gusanga Yozefu baramubwira bati “duhe ibyokurya!+ Dore amafaranga yaradushiranye, none kuki twapfira imbere yawe?”+
16 Yozefu arabasubiza ati “ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu, nanjye nzabaha ibyokurya mubigurane amatungo yanyu.”
17 Nuko batangira kuzanira Yozefu amatungo yabo, Yozefu na we akabaha ibyokurya babiguranye amafarashi yabo n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe+ zabo, kandi akomeza kubaha ibyokurya muri uwo mwaka, babigurana amatungo yabo yose.
18 Uwo mwaka urarangira, maze mu mwaka ukurikiyeho baramusanga baramubwira bati “databuja, ntitwaguhisha ko amafaranga yacu n’amatungo yacu byose twabihaye databuja.+ Nta kintu dusigaranye imbere ya databuja uretse imibiri yacu n’amasambu yacu.+
19 Kuki twapfira mu maso yawe+ n’amasambu yacu akaba umwirare? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya.+ Natwe tuzaba imbata za Farawo n’amasambu yacu abe aye, kandi uduhe imbuto kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa, n’amasambu ataba imyirare.”+
20 Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa,+ kubera ko buri Munyegiputa wese yagurishije isambu ye bitewe n’uko inzara yari ibarembeje cyane. Amaherezo amasambu yose aba aya Farawo.
21 Afata abaturage bose arabimura abatuza mu migi, uhereye ku rugabano rumwe rw’igihugu cya Egiputa ukagera ku rundi.+
22 Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine ataguze,+ kuko igerero ry’abatambyi ryavaga kwa Farawo, kandi baryaga ibyo Farawo yabahaga.+ Ni cyo cyatumye batagurisha amasambu yabo.+
23 Hanyuma Yozefu abwira abantu ati “uyu munsi nabaguze n’amasambu yanyu ngo mube aba Farawo. None dore imbuto mbahaye muzabibe mu mirima.+
24 Nimusarura+ muzajye muha Farawo kimwe cya gatanu,+ naho imigabane ine yindi izabe iyanyu kugira ngo mukureho imbuto yo kubiba mu mirima, mubone n’ibyo murya+ mwebwe n’abo mu ngo zanyu n’abana banyu bato.”
25 Na bo baramubwira bati “warokoye ubuzima bwacu.+ Turagatona mu maso yawe databuja, kandi tuzaba imbata za Farawo.”+
26 Nuko Yozefu abigira itegeko kugeza n’uyu munsi, ko Farawo azajya ahabwa kimwe cya gatanu cy’ibiva mu masambu yose yo muri Egiputa. Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine atarabaye aya Farawo.+
27 Abisirayeli bakomeza gutura mu gihugu cya Egiputa, mu karere k’i Gosheni.+ Batura muri icyo gihugu barororoka baba benshi cyane.+
28 Yakobo yamaze imyaka cumi n’irindwi mu gihugu cya Egiputa. Bityo imyaka yose Yakobo yaramye ni imyaka ijana na mirongo ine n’irindwi.+
29 Igihe cya Isirayeli cyo gupfa kigenda cyegereza.+ Nuko ahamagara umuhungu we Yozefu aramubwira ati “niba ntonnye mu maso yawe, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,+ kandi uzangaragarize ineza yuje urukundo n’ubudahemuka.+ (Ndakwinginze ntuzampambe muri Egiputa.)+
30 Uzampambe hamwe na ba sogokuru,+ kandi uzamvane muri Egiputa ujye kumpamba mu mva yabo.”+ Na we aramusubiza ati “jye ubwanjye nzabikora nk’uko ubivuze.”
31 Hanyuma aramubwira ati “ngaho ndahira.” Yozefu aramurahira.+ Nuko Isirayeli yubama ku musego w’uburiri bwe.+