Intangiriro 46:1-34

46  Nuko Isirayeli n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka bagera i Beri-Sheba,+ maze atambira Imana ya se Isaka+ ibitambo.  Hanyuma nijoro, Imana ibwirira Isirayeli mu iyerekwa+ iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “karame!”+  Iramubwira iti “ndi Imana y’ukuri,+ Imana ya so.+ Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko nzaguhindurirayo ishyanga rikomeye.+  Jye ubwanjye nzamanukana nawe muri Egiputa kandi ni jye uzakuvanayo.+ Yozefu ni we uzabumba amaso yawe.”+  Hanyuma Yakobo arahaguruka ava i Beri-Sheba, kandi bene Isirayeli batwara se Yakobo n’abana babo bato n’abagore babo mu magare Farawo yari yohereje ngo amutware.+  Bajyana n’amashyo yabo n’ubutunzi bari bararonkeye mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’urubyaro rwe rwose.  Azana n’abahungu be n’abakobwa be, bari kumwe n’abana babo, mbese urubyaro rwe rwose, aruzana muri Egiputa.+  Aya ni yo mazina y’abahungu ba Isirayeli baje muri Egiputa:+ Yakobo n’abahungu be; imfura ya Yakobo ni Rubeni.+  Bene Rubeni ni Hanoki na Palu na Hesironi na Karumi.+ 10  Bene Simeyoni+ ni Yemuweli na Yamini na Ohadi na Yakini+ na Sohari na Shawuli+ uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi. 11  Bene Lewi+ ni Gerushoni,+ Kohati+ na Merari.+ 12  Bene Yuda+ ni Eri+ na Onani+ na Shela+ na Peresi+ na Zera.+ Icyakora Eri na Onani bapfuye bakiri mu gihugu cy’i Kanani.+ Bene Peresi ni Hesironi+ na Hamuli.+ 13  Bene Isakari+ ni Tola+ na Puwa+ na Iyobu na Shimuroni.+ 14  Bene Zabuloni+ ni Seredi na Eloni na Yahileli.+ 15  Abo ni bo bahungu ba Leya,+ abo yabyariye Yakobo bari i Padani-Aramu, hamwe n’umukobwa we Dina.+ Abantu bakomotse ku bahungu be no ku bakobwa be, bose hamwe bari mirongo itatu na batatu. 16  Bene Gadi+ ni Sifiyoni na Hagi na Shuni na Eziboni na Eri na Arodi na Areli.+ 17  Bene Asheri+ ni Imuna na Ishiva na Ishivi na Beriya,+ kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.+ 18  Abo ni bo bahungu ba Zilupa,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Leya. Abo ni bo yabyariye Yakobo: bose hamwe bari abantu cumi na batandatu. 19  Bene Rasheli+ umugore wa Yakobo ni Yozefu+ na Benyamini.+ 20  Abana Yozefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa ni Manase+ na Efurayimu,+ abo yabyaranye na Asinati+ umukobwa wa Potifera umutambyi wo muri Oni. 21  Bene Benyamini ni Bela+ na Bekeri+ na Ashibeli na Gera+ na Namani+ na Ehi na Roshi na Mupimu+ na Hupimu+ na Arudi. 22  Abo ni bo bahungu Rasheli yabyariye Yakobo. Bose hamwe bari abantu cumi na bane. 23  Dani+ yabyaye Hushimu.+ 24  Bene Nafutali+ ni Yahiseli na Guni+ na Yeseri na Shilemu.+ 25  Abo ni bo bahungu ba Biluha,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Rasheli. Abo ni bo yabyariye Yakobo: bose hamwe bari abantu barindwi. 26  Abantu bose bakomoka+ kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa, utabariyemo abakazana be, bose hamwe bari abantu mirongo itandatu na batandatu. 27  Yozefu yabyariye muri Egiputa abana babiri b’abahungu. Abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.+ 28  Nuko yohereza Yuda+ ngo ajye kwa Yozefu amubwire ko ari mu nzira ajya i Gosheni. Hanyuma bagera mu karere k’i Gosheni.+ 29  Nuko Yozefu ategura igare rye ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni.+ Amugezeho ahita amuhobera cyane begamiranya amajosi, maze aririra ku ijosi rye umwanya munini.+ 30  Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati “ubu noneho ninshaka nipfire,+ kuko mbonye mu maso hawe, ukaba ukiri muzima.” 31  Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se ati “reka njye kwa Farawo mubwire+ nti ‘abavandimwe banjye n’abo mu rugo rwa data bari bari mu gihugu cy’i Kanani bansanze ino.+ 32  Abo bantu ni abashumba+ kuko ari aborozi,+ kandi bazanye n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’ibyo batunze byose.’+ 33  Farawo nabahamagara akababaza ati ‘umwuga wanyu ni uwuhe?’ 34  Muzamusubize muti ‘twe abagaragu bawe kimwe na ba sogokuruza, turi aborozi kuva tukiri bato kugeza n’ubu,’+ kugira ngo muture mu karere k’i Gosheni,+ kuko umwungeri w’intama wese ari ikizira ku Banyegiputa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi