Intangiriro 45:1-28
45 Yozefu yumvise ayo magambo, ntiyaba agishobora kwiyumanganya imbere y’abari iruhande rwe bose.+ Arangurura ijwi ati “nimusohore abantu bose bambise!” Kandi nta wundi muntu wari iruhande rwa Yozefu igihe yibwiraga abavandimwe be.+
2 Arangurura ijwi ararira+ ku buryo Abanyegiputa babyumvise, ndetse n’abo kwa Farawo barabyumva.
3 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati “ni jye Yozefu. Ese data aracyariho?” Ariko abavandimwe be ntibabasha kugira icyo bamusubiza, kuko bari bahagaritse umutima kubera we.+
4 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be ati “nimunyegere.” Na bo baramwegera.
Hanyuma arababwira ati “ni jye Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije muri Egiputa.+
5 Ariko none ntimubabare,+ kandi ntimwirakarire ko mwangurishije ino, kuko Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ubuzima bwanyu burokoke.+
6 Dore uyu ni umwaka wa kabiri inzara iteye mu isi,+ kandi haracyari indi myaka itanu batazahingamo cyangwa ngo basarure.+
7 Ni cyo cyatumye Imana inyohereza mbere yanyu kugira ngo mugire abazasigara+ mu isi kandi mukomeze kubaho, murokowe mu buryo butangaje.
8 Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino+ ahubwo ni Imana y’ukuri, kugira ngo ingire nka se+ wa Farawo kandi ingire umutware w’urugo rwe rwose, ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.
9 “Nimwihute mujye kwa data mumubwire muti ‘umwana wawe Yozefu aravuze ati “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.+ Ngwino unsange ino kandi ntutinde.
10 Uzatura mu karere k’i Gosheni+ ukomeze kuba hafi yanjye wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe n’ibyo utunze byose.
11 Nzaguherayo ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara,+ kugira ngo wowe n’inzu yawe mudakena n’ibyo utunze bigashira.”’
12 Kandi ari mwe, ari na murumuna wanjye Benyamini, mwiboneye ko ari jye ubibibwiriye n’akanwa kanjye.+
13 Nuko rero, muzabwire data icyubahiro cyose mfite muri Egiputa n’ibyo mwabonye byose, kandi mwihute muzane data hano.”
14 Nuko ahobera murumuna we Benyamini, begamiranya amajosi maze ararira, Benyamini na we aririra ku ijosi rye.+
15 Asoma abavandimwe be bose, aririra ku majosi yabo,+ hanyuma abavandimwe be batangira kumuganiriza.
16 Iyo nkuru igera kwa Farawo, baramubwira bati “abavandimwe ba Yozefu baje!” Ibyo bishimisha Farawo n’abagaragu be.+
17 Nuko Farawo abwira Yozefu ati “bwira abavandimwe bawe uti ‘mubigenze mutya: mushyire imitwaro ku matungo yanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani+
18 muzane so n’abo mu ngo zanyu munsange hano, kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu.+
19 Ndagutegetse ngo ubabwire+ uti “mubigenze mutya: mufate amagare+ yo mu gihugu cya Egiputa yo gutwara abana banyu bato n’abagore banyu, kandi mushyire so mu igare rimwe muze hano.+
20 Ntimubabazwe n’ibintu byanyu,+ kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.”’”+
21 Nuko bene Isirayeli babigenza batyo, na Yozefu abaha amagare nk’uko Farawo yabitegetse, abaha n’ibyo bari kuzakenera+ mu nzira.
22 Aha buri wese umwenda wo guhinduranya,+ ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza magana atatu n’imyenda itanu yo guhinduranya.+
23 Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo muri Egiputa, n’indogobe icumi z’ingore zihetse ibinyampeke n’imigati n’ibindi biribwa se yari kuzakenera mu rugendo.
24 Nuko yohereza abavandimwe be baragenda, ariko arababwira ati “muramenye ntimutonganire mu nzira!”+
25 Bahera ko bava muri Egiputa, maze amaherezo bagera kwa se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani.
26 Nuko baramubwira bati “Yozefu aracyariho, kandi ni we utegeka igihugu cya Egiputa cyose!”+ Ariko umutima we uragagara kubera ko atemeye ibyo bamubwiye.+
27 Bakomeza kumubwira ibyo Yozefu yababwiye byose, kandi abona amagare Yozefu yohereje yo kumutwara, umutima wa Yakobo urahembuka.+
28 Isirayeli aravuga ati “birahagije! Umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka ngire njye kumureba ntarapfa!”+