Intangiriro 44:1-34
44 Hanyuma ategeka wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe+ ati “uzuza imifuka ya bariya bantu ibiribwa bashobora gutwara kandi ushyire amafaranga ya buri wese mu munwa w’umufuka we.+
2 Ariko igikombe cyanjye, cya kindi cy’ifeza, ugishyire mu munwa w’umufuka w’umuhererezi, ushyiremo n’amafaranga yazanye kugura ibinyampeke.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yabimubwiye.+
3 Bukeye mu gitondo barabasezerera baragenda,+ bo n’indogobe zabo
4 bava mu mugi. Bataragera kure, Yozefu abwira wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe ati “haguruka ukurikire ba bantu ubafate, maze ubabaze uti ‘ni iki cyatumye ineza mwagiriwe muyitura inabi?+
5 Mbese icyo si cyo gikombe databuja anywesha akanagikoresha aragura?+ Ibyo mwakoze ibyo ni bibi.’”
6 Amaherezo arabashyikira maze ababwira ayo magambo.
7 Ariko baramubwira bati “nyagasani ni iki gitumye uvuga amagambo nk’ayo? Abagaragu bawe ntitwarota dukora ikintu nk’icyo.
8 N’ikimenyimenyi, amafaranga twasanze mu munwa w’imifuka yacu twarayakugaruriye tuvuye mu gihugu cy’i Kanani.+ None se bishoboka bite ko twakwiba ifeza cyangwa zahabu mu nzu ya shobuja?+
9 Uwo ugisangana mu bagaragu bawe yicwe, kandi natwe tube imbata za databuja.”+
10 Nuko arababwira ati “bibe nk’uko mubivuze.+ Uwo ngisangana ndamugira imbata,+ ariko abandi muraba muri abere.”
11 Bahera ko bashyira imifuka yabo hasi, buri wese ahambura umufuka we.
12 Ayisaka yitonze, ahera ku mufuka w’umukuru arangiriza ku w’umuhererezi. Amaherezo asanga cya gikombe kiri mu mufuka wa Benyamini.+
13 Bashishimura imyenda+ yabo maze buri wese aterura umutwaro we awushyira ku ndogobe ye, basubira mu mugi.
14 Nuko Yuda+ n’abavandimwe be bajya kwa Yozefu, basanga akiri mu rugo, bamwikubita imbere.+
15 Yozefu arababwira ati “ibyo mwakoze ibyo ni ibiki? Ntimuzi ko umuntu nkanjye ashobora kuragura atibeshya?”+
16 Yuda aravuga ati “ni iki twabwira databuja? Twavuga iki se? Kandi se twagaragaza dute ko turi abakiranutsi?+ Imana y’ukuri yabonye icyaha cy’abagaragu bawe.+ Ubu turi imbata za databuja,+ twe n’uwo basanganye igikombe!”
17 Ariko Yozefu arabasubiza ati “ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibyo!+ Uwo basanganye igikombe ni we nzagira imbata yanjye.+ Naho abandi musigaye, nimwigendere amahoro musange so.”+
18 Nuko Yuda aramwegera aravuga ati “ndakwinginze databuja, emerera umugaragu wawe agire icyo akubwira,+ kandi nturakarire+ umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo+ rwose.
19 Databuja yabajije abagaragu be ati ‘mbese mufite so cyangwa undi muvandimwe?’
20 Natwe dusubiza databuja tuti ‘dufite data ugeze mu za bukuru n’umwana w’umuhererezi+ yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko uwo bava inda imwe yarapfuye, ku buryo ari we wenyine usigaye mu bana nyina yabyaye,+ kandi se aramukunda cyane.’
21 Hanyuma ubwira abagaragu bawe uti ‘muzamunzanire murebe n’amaso yanjye.’+
22 Ariko tubwira databuja tuti ‘uwo mwana ntashobora gusiga se. Aramutse amusize, yapfa nta kabuza.’+
23 Nuko ubwira abagaragu bawe uti ‘ntimuzongere kuntunguka mu maso mutari kumwe na murumuna wanyu.’+
24 “Turagenda tujya kwa data umugaragu wawe tumubwira amagambo databuja yavuze.
25 Hashize iminsi data aravuga ati ‘musubireyo muduhahire utwokurya.’+
26 Ariko turamusubiza tuti ‘ntidushobora kujyayo. Tuzajyayo ari uko tujyanye na murumuna wacu, kuko tudashobora gutunguka uwo mugabo mu maso tutari kumwe na murumuna wacu.’+
27 Nuko data umugaragu wawe aratubwira ati ‘mwe ubwanyu muzi neza ko umugore wanjye yambyariye abahungu babiri.+
28 Umwe aza kuva iruhande rwanjye maze ndavuga nti “agomba rwose kuba yaratanyaguwe n’inyamaswa!”+ Kandi kugeza n’ubu sindongera kumubona.
29 Uyu na we mumujyanye aho ntamubona akagira impanuka ikamuhitana, mwazatuma rwose imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.’+
30 “None rero ninsubira kuri data umugaragu wawe uwo mwana atari kumwe natwe, kandi ubugingo bwe n’ubw’uyu mwana ari agati gakubiranye,+
31 nabona tutari kumwe n’uyu mwana azahita apfa, kandi abagaragu bawe tuzaba dutumye imvi za data umugaragu wawe zimanukana agahinda zijya mu mva.
32 Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye+ uwo mwana igihe cyose azaba atari kumwe na se, ndavuga nti ‘data, nintamukugarurira, nzaba ngucumuyeho iteka ryose.’+
33 None ndakwinginze, reka umugaragu wawe nsigare mu cyimbo cy’uwo mwana mbe imbata ya databuja, kugira ngo asubiraneyo n’abavandimwe be.+
34 Nasubira kwa data nte ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona amakuba yagera kuri data.”+