Intangiriro 43:1-34
43 Inzara ikomeza guca ibintu mu gihugu.+
2 Nuko bamaze kurya ibinyampeke byose bari baravanye muri Egiputa,+ se arababwira ati “nimusubireyo muduhahire utwo kurya.”+
3 Yuda aramusubiza+ ati “uwo mugabo yaratwihanangirije rwose ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+
4 Niwemera ko tujyana na murumuna wacu,+ turagenda tuguhahire ibyokurya.
5 Ariko nutemera ko tujyana na we, nta ho tuzajya kuko uwo mugabo yatubwiye ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’”+
6 Nuko Isirayeli atera hejuru+ ati “ni iki cyatumye mungirira nabi bene ako kageni, mukabwira uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?”
7 Na bo baramusubiza bati “uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati ‘ese so aracyariho?+ Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo nk’uko biri.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati ‘muzazane murumuna wanyu hano’?”+
8 Amaherezo Yuda abwira se Isirayeli ati “reka njyane n’uwo mwana+ tujyeyo kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa,+ twe nawe n’abana bacu.+
9 Ni jye uzamwishingira.+ Kandi nagira icyo aba uzamundyoze.+ Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho iteka ryose.
10 Kandi iyo tudatinda, ubu tuba twaragiye tukagaruka incuro ebyiri.”+
11 Se Isirayeli arababwira ati “niba ari uko bimeze,+ nimufate ibintu byiza byo muri iki gihugu mubishyire mu mifuka yanyu, muzabijyane mubihe uwo mugabo ho impano:+ mufate umuti womora+ n’ubuki+ n’umubavu n’ibishishwa by’ibiti bivamo ishangi+ n’utubuto tw’igiti cyitwa botina n’uduti tw’umuluzi.+
12 Nanone mwitwaze amafaranga akubye kabiri ayo mwari mwajyanye. Kandi amafaranga mwagaruye mu munwa w’imifuka yanyu muyasubizeyo,+ ahari wenda habayeho kwibeshya.+
13 Mufate n’umuvandimwe wanyu maze mugende musubire kuri uwo mugabo.
14 Imana Ishoborabyose izatume uwo mugabo abagirira impuhwe,+ abasubize undi muvandimwe wanyu, na Benyamini. Ariko nibiba ngombwa ko abana banshiraho, bazanshireho+ nta kundi!”
15 Nuko bafata iyo mpano, bitwaza n’amafaranga akubye kabiri ayo bari barajyanye kandi bajyana na Benyamini. Hanyuma barahaguruka bajya muri Egiputa, bagera imbere ya Yozefu.+
16 Yozefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, ahita abwira umugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe ati “jyana aba bantu mu rugo, ubage amatungo maze utegure ibyokurya,+ kuko bari busangire nanjye saa sita.”
17 Uwo mugabo ahita akora ibyo Yozefu amubwiye,+ abajyana kwa Yozefu.
18 Ariko babonye babajyanye kwa Yozefu+ bagira ubwoba, baravugana bati “ya mafaranga twasubiranyeyo bwa mbere mu mifuka yacu, ni yo atumye batuzana hano kugira ngo badusumire badufate, batugire abacakara, bafate n’indogobe zacu!”+
19 Nuko begera wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwa Yozefu, bamubwirira ku muryango w’inzu
20 bati “tugire icyo tukwibwirira nyagasani: ubwa mbere twaje ino tuje guhaha.+
21 Ariko tugeze aho twagombaga kurara,+ dufungura imifuka yacu dusanga amafaranga ya buri wese ari mu munwa w’umufuka we, yose uko yakabaye. None twifuzaga kuyasubiza.+
22 Twazanye n’andi mafaranga yo kugura ibyokurya. Ntituzi rwose uwashyize ayo mafaranga mu mifuka yacu.”+
23 Nuko aravuga ati “nta kibazo. Ntimugire ubwoba.+ Imana yanyu, ari yo Mana ya so, ni yo yabahaye ubwo butunzi mu mifuka yanyu.+ Amafaranga yanyu narayabonye.” Hanyuma asohora Simeyoni aramubazanira.+
24 Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu abaha amazi ngo boge ibirenge,+ kandi aha indogobe zabo ibyo zirya.+
25 Nuko bigiza hafi ya mpano+ kugira ngo baze kuyiha Yozefu atashye saa sita, kuko bari bumvise ko aho ngaho ari ho bari gufatira amafunguro.+
26 Yozefu yinjiye mu nzu, bamuzanira ya mpano maze bamwikubita imbere.+
27 Hanyuma ababaza uko bamerewe,+ kandi arababaza ati “so amerewe ate, wa musaza mwavugaga? Ese aracyariho?”+
28 Baramusubiza bati “data umugaragu wawe ameze neza. Aracyariho.” Nuko bamwikubita imbere.+
29 Yubuye amaso abona murumuna we Benyamini, mwene nyina,+ maze arababaza ati “uyu ni wa murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiraga?”+ Yongeraho ati “Imana ikugirire neza+ mwana wanjye.”
30 Nuko Yozefu yihutira kuva aho, ajya gushaka aho aririra kuko yari abonye murumuna we ibyishimo bikamurenga,+ maze ajya mu cyumba cy’imbere ararira.+
31 Arangije akaraba mu maso, arasohoka akomeza kwiyumanganya, aravuga+ ati “mushyire ibiryo ku meza.”+
32 Bamushyirira ibye ukwe, na bo babaha ibyabo, n’Abanyegiputa basangiraga na we babashyira ukwabo, kuko Abanyegiputa batashoboraga gusangira n’Abaheburayo, bitewe n’uko ibyo byari ikizira ku Banyegiputa.+
33 Kandi bari bicaye imbere ye, imfura yicara mu mwanya wayo hakurikijwe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura,+ n’umuhererezi yicara mu mwanya we w’uko ari umuhererezi. Bakomeza kurebana batangaye.
34 Akomeza kubongera ibyokurya bivuye imbere ye, ariko Benyamini agahabwa umugabane ukubye gatanu uw’abandi bose.+ Nuko bakomeza kurya no kunywa kugeza aho bahagiye.+