Intangiriro 43:1-34

43  Inzara ikomeza guca ibintu mu gihugu.+ 2  Nuko bamaze kurya ibinyampeke byose bari baravanye muri Egiputa,+ se arababwira ati “nimusubireyo muduhahire utwo kurya.”+ 3  Yuda aramusubiza+ ati “uwo mugabo yaratwihanangirije rwose ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+ 4  Niwemera ko tujyana na murumuna wacu,+ turagenda tuguhahire ibyokurya. 5  Ariko nutemera ko tujyana na we, nta ho tuzajya kuko uwo mugabo yatubwiye ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’”+ 6  Nuko Isirayeli atera hejuru+ ati “ni iki cyatumye mungirira nabi bene ako kageni, mukabwira uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?” 7  Na bo baramusubiza bati “uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati ‘ese so aracyariho?+ Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo nk’uko biri.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati ‘muzazane murumuna wanyu hano’?”+ 8  Amaherezo Yuda abwira se Isirayeli ati “reka njyane n’uwo mwana+ tujyeyo kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa,+ twe nawe n’abana bacu.+ 9  Ni jye uzamwishingira.+ Kandi nagira icyo aba uzamundyoze.+ Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho iteka ryose. 10  Kandi iyo tudatinda, ubu tuba twaragiye tukagaruka incuro ebyiri.”+ 11  Se Isirayeli arababwira ati “niba ari uko bimeze,+ nimufate ibintu byiza byo muri iki gihugu mubishyire mu mifuka yanyu, muzabijyane mubihe uwo mugabo ho impano:+ mufate umuti womora+ n’ubuki+ n’umubavu n’ibishishwa by’ibiti bivamo ishangi+ n’utubuto tw’igiti cyitwa botina n’uduti tw’umuluzi.+ 12  Nanone mwitwaze amafaranga akubye kabiri ayo mwari mwajyanye. Kandi amafaranga mwagaruye mu munwa w’imifuka yanyu muyasubizeyo,+ ahari wenda habayeho kwibeshya.+ 13  Mufate n’umuvandimwe wanyu maze mugende musubire kuri uwo mugabo. 14  Imana Ishoborabyose izatume uwo mugabo abagirira impuhwe,+ abasubize undi muvandimwe wanyu, na Benyamini. Ariko nibiba ngombwa ko abana banshiraho, bazanshireho+ nta kundi!” 15  Nuko bafata iyo mpano, bitwaza n’amafaranga akubye kabiri ayo bari barajyanye kandi bajyana na Benyamini. Hanyuma barahaguruka bajya muri Egiputa, bagera imbere ya Yozefu.+ 16  Yozefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, ahita abwira umugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe ati “jyana aba bantu mu rugo, ubage amatungo maze utegure ibyokurya,+ kuko bari busangire nanjye saa sita.” 17  Uwo mugabo ahita akora ibyo Yozefu amubwiye,+ abajyana kwa Yozefu. 18  Ariko babonye babajyanye kwa Yozefu+ bagira ubwoba, baravugana bati “ya mafaranga twasubiranyeyo bwa mbere mu mifuka yacu, ni yo atumye batuzana hano kugira ngo badusumire badufate, batugire abacakara, bafate n’indogobe zacu!”+ 19  Nuko begera wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwa Yozefu, bamubwirira ku muryango w’inzu 20  bati “tugire icyo tukwibwirira nyagasani: ubwa mbere twaje ino tuje guhaha.+ 21  Ariko tugeze aho twagombaga kurara,+ dufungura imifuka yacu dusanga amafaranga ya buri wese ari mu munwa w’umufuka we, yose uko yakabaye. None twifuzaga kuyasubiza.+ 22  Twazanye n’andi mafaranga yo kugura ibyokurya. Ntituzi rwose uwashyize ayo mafaranga mu mifuka yacu.”+ 23  Nuko aravuga ati “nta kibazo. Ntimugire ubwoba.+ Imana yanyu, ari yo Mana ya so, ni yo yabahaye ubwo butunzi mu mifuka yanyu.+ Amafaranga yanyu narayabonye.” Hanyuma asohora Simeyoni aramubazanira.+ 24  Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu abaha amazi ngo boge ibirenge,+ kandi aha indogobe zabo ibyo zirya.+ 25  Nuko bigiza hafi ya mpano+ kugira ngo baze kuyiha Yozefu atashye saa sita, kuko bari bumvise ko aho ngaho ari ho bari gufatira amafunguro.+ 26  Yozefu yinjiye mu nzu, bamuzanira ya mpano maze bamwikubita imbere.+ 27  Hanyuma ababaza uko bamerewe,+ kandi arababaza ati “so amerewe ate, wa musaza mwavugaga? Ese aracyariho?”+ 28  Baramusubiza bati “data umugaragu wawe ameze neza. Aracyariho.” Nuko bamwikubita imbere.+ 29  Yubuye amaso abona murumuna we Benyamini, mwene nyina,+ maze arababaza ati “uyu ni wa murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiraga?”+ Yongeraho ati “Imana ikugirire neza+ mwana wanjye.” 30  Nuko Yozefu yihutira kuva aho, ajya gushaka aho aririra kuko yari abonye murumuna we ibyishimo bikamurenga,+ maze ajya mu cyumba cy’imbere ararira.+ 31  Arangije akaraba mu maso, arasohoka akomeza kwiyumanganya, aravuga+ ati “mushyire ibiryo ku meza.”+ 32  Bamushyirira ibye ukwe, na bo babaha ibyabo, n’Abanyegiputa basangiraga na we babashyira ukwabo, kuko Abanyegiputa batashoboraga gusangira n’Abaheburayo, bitewe n’uko ibyo byari ikizira ku Banyegiputa.+ 33  Kandi bari bicaye imbere ye, imfura yicara mu mwanya wayo hakurikijwe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura,+ n’umuhererezi yicara mu mwanya we w’uko ari umuhererezi. Bakomeza kurebana batangaye. 34  Akomeza kubongera ibyokurya bivuye imbere ye, ariko Benyamini agahabwa umugabane ukubye gatanu uw’abandi bose.+ Nuko bakomeza kurya no kunywa kugeza aho bahagiye.+

Ibisobanuro ahagana hasi