Intangiriro 41:1-57
41 Nuko hashize imyaka ibiri yuzuye, Farawo arota+ ahagaze ku ruzi rwa Nili.
2 Agiye kubona abona inka ndwi nziza zibyibushye zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+
3 Abona izindi nka ndwi mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye, zihagarara iruhande rwazo ku nkombe y’uruzi rwa Nili.
4 Hanyuma izo nka mbi cyane kandi zinanutse zitangira kurya za nka ndwi nziza zibyibushye.+ Nuko Farawo aba arakangutse.+
5 Ariko yongera gusinzira maze arota ubwa kabiri. Agiye kubona abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe.+
6 Nanone abona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye.+
7 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi abyibushye.+ Farawo aba arakangutse amenya ko zari inzozi.
8 Mu gitondo Farawo ahagarika umutima,+ maze atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa+ n’abanyabwenge bose,+ abarotorera inzozi ze.+ Ariko nta washoboye kuzisobanurira Farawo.
9 Hanyuma umutware w’abahereza ba divayi abwira Farawo+ ati “uyu munsi ndavuga ibyaha byanjye.+
10 Nyagasani Farawo, warakariye abagaragu bawe+ maze udushyira mu nzu y’imbohe yo mu rugo rw’umutware w’abakurinda,+ jye n’umutware w’abatetsi b’imigati.
11 Nyuma yaho twembi turota inzozi mu ijoro rimwe. Buri wese arota inzozi ze, kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+
12 Icyo gihe twari kumwe n’umusore w’Umuheburayo,+ akaba yari umugaragu w’umutware w’abakurinda.+ Nuko tumurotorera inzozi zacu+ arazidusobanurira, buri wese amusobanurira inzozi ze.
13 Kandi uko yadusobanuriye izo nzozi ni ko byatugendekeye. Jye wanshubije ku murimo wanjye,+ ariko umutware w’abatetsi b’imigati waramumanitse.”+
14 Farawo atuma abantu ngo bavane Yozefu+ mu nzu y’imbohe bamuzane vuba na bwangu.+ Nuko Yozefu ariyogoshesha+ kandi ahindura imyenda+ maze ajya kwa Farawo.
15 Farawo abwira Yozefu ati “narose inzozi ariko nta washoboye kuzinsobanurira. None numvise bavuga ko ushobora kumva inzozi ukazisobanura.”+
16 Yozefu asubiza Farawo ati “jye nta cyo ndi cyo! Imana ni yo iri bumenyeshe Farawo ibyiza.”+
17 Farawo abwira Yozefu ati “narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili.
18 Nuko ngiye kubona, mbona inka ndwi zibyibushye kandi nziza zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+
19 Mbona izindi nka ndwi zisukuma, mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye. Yemwe, nta zindi nka zihwanyije na zo kuba mbi nigeze mbona mu gihugu cya Egiputa hose.
20 Izo nka mbi zinanutse zitangira kurya za zindi ndwi zibyibushye.+
21 Zirazirya zishirira mu nda zazo ariko nta washoboraga kumenya aho zizishyize, kuko zakomeje kuba mbi nk’uko zari zimeze mbere.+ Nuko mba ndakangutse.
22 “Nongera kurota maze mbona amahundo arindwi yuzuye kandi meza amera ku ruti rumwe.+
23 Nanone mbona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye.
24 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi meza.+ None nabibwiye abatambyi bakora iby’ubumaji,+ ariko nta washoboye kubinsobanurira.”+
25 Yozefu abwira Farawo ati “inzozi za Farawo zose zisobanura kimwe. Imana y’ukuri ni yo yabwiye Farawo ibyo igiye gukora.+
26 Inka ndwi nziza zisobanura imyaka irindwi. Amahundo arindwi meza na yo asobanura imyaka irindwi, kandi izo nzozi zombi zisobanura kimwe.
27 Inka ndwi zinanutse kandi mbi cyane zaje zikurikiye izo nziza, zisobanura imyaka irindwi. Naho amahundo arindwi atagira impeke yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ asobanura inzara izamara imyaka irindwi.+
28 Ibyo ni byo nabwiraga Farawo, ko Imana y’ukuri ari yo yeretse Farawo ibyo igiye gukora.+
29 “Hagiye kubaho imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi cyane mu gihugu cya Egiputa hose.
30 Ariko izahita ikurikirwa n’indi myaka irindwi y’inzara, kandi uburumbuke bwinshi bwo mu gihugu cya Egiputa bwose buzibagirana, kandi inzara izayogoza igihugu.+
31 Nta wuzamenya ko igihugu cyigeze kugira uburumbuke bitewe n’iyo nzara izakurikiraho, kuko izaba ari inzara ikaze cyane.
32 Kandi kuba Farawo yarose izo nzozi incuro ebyiri zose, bisobanura ko Imana y’ukuri yahamije ibyo bintu+ kandi ikaba ifite umwete wo kubisohoza vuba.+
33 “None rero nyagasani Farawo, ushake umuntu w’umunyabwenge uzi gushishoza, umushinge igihugu cya Egiputa.+
34 Kandi nyagasani Farawo, gira icyo ukora ushyireho abagenzuzi mu gihugu,+ kugira ngo muri iyo myaka irindwi y’uburumbuke+ bajye bafata kimwe cya gatanu cy’umusaruro wo mu gihugu cya Egiputa.
35 Bazakusanye ibiribwa byose muri iyo myaka myiza igiye kuza, kandi mu migi yose bahunike ibinyampeke+ bizategekwa na Farawo, maze babirinde.
36 Ibyo biribwa bizagoboka igihugu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa,+ kugira ngo igihugu kidatsembwaho n’inzara.”+
37 Nuko Farawo n’abagaragu be bose bashima iyo nama.+
38 Farawo abwira abagaragu be ati “ese hari undi muntu twabona uhwanye n’uyu, urimo umwuka w’Imana?”+
39 Hanyuma Farawo abwira Yozefu ati “kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose,+ nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza uhwanye nawe.+
40 Wowe ubwawe ushinzwe ibyo mu rugo rwanjye,+ kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Jye wicaye ku ntebe y’ubwami ni jye jyenyine uzakuruta.”+
41 Farawo arongera abwira Yozefu ati “dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+
42 Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso+ ayambika Yozefu, amwambika n’imyenda myiza, amwambika n’umukufi wa zahabu mu ijosi.+
43 Nanone amushyira mu igare rye rya kabiri mu cyubahiro,+ kugira ngo abantu bamuhe icyubahiro barangururira imbere ye bati “Avrékh!”* Nguko uko yamweguriye igihugu cya Egiputa cyose.
44 Farawo arongera abwira Yozefu ati “ndi Farawo, ariko nta muntu uzajya azamura ukuboko cyangwa ngo ashingure ikirenge mu gihugu cya Egiputa hose utabimuhereye uburenganzira.”+
45 Hanyuma Farawo yita Yozefu Safunati-Paneya, kandi amushyingira Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.+ Nuko Yozefu atangira gutambagira igihugu cya Egiputa.+
46 Kandi Yozefu yari afite imyaka mirongo itatu+ ubwo yahagararaga imbere ya Farawo umwami wa Egiputa.
Nuko Yozefu ava imbere ya Farawo maze atambagira igihugu cya Egiputa cyose.
47 Mu myaka irindwi y’uburumbuke igihugu kirera cyane.+
48 Akomeza guhunika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abihunika mu migi.+ Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umugi yabihunikaga muri uwo mugi.+
49 Yozefu akomeza guhunika ibinyampeke biba byinshi cyane+ bingana n’umusenyi wo ku nyanja, bigera n’ubwo bareka kubibara kubera ko byari byinshi bitagira ingano.+
50 Mbere y’umwaka inzara yatangiriyemo, Yozefu yari yarabyaye abahungu babiri,+ abo yabyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.
51 Yozefu yita imfura ye Manase,+ kuko yavugaga ati “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu nzu ya data bose.”+
52 Uwa kabiri amwita Efurayimu,+ kuko yavugaga ati “Imana yampaye kororoka mu gihugu cy’umubabaro wanjye.”+
53 Nuko ya myaka irindwi y’uburumbuke yabaye mu gihugu cya Egiputa irarangira,+
54 maze imyaka irindwi y’inzara ikurikiraho nk’uko Yozefu yari yarabivuze.+ Inzara itera mu bihugu byose, ariko mu gihugu cya Egiputa hose hakomeza kuba ibiribwa.+
55 Amaherezo igihugu cya Egiputa cyose kirasonza, maze abantu batakambira Farawo ngo abahe ibyokurya.+ Hanyuma Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.”+
56 Inzara ikwira ku isi hose.+ Yozefu akingura ibigega byose byari bihunitsemo ibinyampeke, maze atangira kubigurisha Abanyegiputa,+ kuko inzara yacaga ibintu mu gihugu cya Egiputa.
57 Kandi abantu bo ku isi hose bazaga muri Egiputa guhaha kwa Yozefu, kuko inzara yacaga ibintu mu isi yose.+