Intangiriro 36:1-43
36 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Esawu, ari we Edomu.+
2 Esawu yashatse abagore mu bakobwa b’i Kanani,+ ari bo Ada+ umukobwa wa Eloni w’Umuheti+ na Oholibama+ umukobwa wa Ana umwuzukuru wa Sibeyoni w’Umuhivi,
3 na Basemati+ umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti.+
4 Nuko Ada abyarira Esawu Elifazi, naho Basemati amubyarira Reweli,
5 Oholibama abyara Yewushi na Yalamu na Kora.+
Abo ni bo bahungu ba Esawu, abo yabyariye mu gihugu cy’i Kanani.
6 Hanyuma Esawu afata abagore be n’abahungu be n’abakobwa be n’abantu bose bo mu rugo rwe n’amashyo ye n’andi matungo ye yose n’ubutunzi bwe bwose,+ ibyo yari yararonkeye mu gihugu cy’i Kanani byose, maze ajya mu kindi gihugu kure ya murumuna we Yakobo,+
7 kuko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane ku buryo batashoboraga kubana, kandi igihugu bari batuyemo ari abimukira nticyari kikibahagije bitewe n’amashyo yabo menshi.+
8 Esawu atura mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.+ Esawu ni we Edomu.+
9 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Esawu, sekuruza w’Abedomu bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.+
10 Aya ni yo mazina ya bene Esawu: hari Elifazi umuhungu wa Ada umugore wa Esawu, na Reweli umuhungu wa Basemati umugore wa Esawu.+
11 Bene Elifazi ni Temani,+ Omari, Sefo, Gatamu na Kenazi.+
12 Kandi Timuna+ yari inshoreke ya Elifazi umuhungu wa Esawu. Nyuma y’igihe runaka abyarira Elifazi Amaleki.+ Abo ni bo bahungu ba Ada umugore wa Esawu.
13 Aba ni bo bene Reweli: hari Nahati, Zera, Shama na Miza.+ Abo ni bo bahungu ba Basemati+ umugore wa Esawu.
14 Aba ni bo bahungu ba Oholibama umugore wa Esawu, umukobwa wa Ana, akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni, abo yabyariye Esawu, ari bo Yewushi, Yalamu na Kora.+
15 Aba ni bo batware+ bakomoka kuri bene Esawu: bene Elifazi imfura ya Esawu ni umutware Temani,+ umutware Omari, umutware Sefo, umutware Kenazi,
16 umutware Kora, umutware Gatamu n’umutware Amaleki. Abo ni bo batware bakomoka kuri Elifazi,+ mu gihugu cya Edomu. Abo ni bo bahungu ba Ada.
17 Aba ni bo bene Reweli umuhungu wa Esawu: umutware Nahati, umutware Zera, umutware Shama n’umutware Miza. Abo ni bo batware bakomoka kuri Reweli, mu gihugu cya Edomu.+ Abo ni bo bahungu ba Basemati umugore wa Esawu.
18 Aba ni bo bahungu ba Oholibama umugore wa Esawu: umutware Yewushi, umutware Yalamu n’umutware Kora. Abo ni bo batware bakomoka kuri Oholibama umugore wa Esawu, umukobwa wa Ana.
19 Abo ni bo bene Esawu, ari we Edomu,+ kandi abo ni bo batware babakomokaho.
20 Aba ni bo bene Seyiri w’Umuhori, ari na bo batuye muri icyo gihugu:+ hari Lotani na Shobali na Sibeyoni na Ana+
21 na Dishoni na Eseri na Dishani.+ Abo ni bo batware b’Abahori, bene Seyiri, mu gihugu cya Edomu.
22 Bene Lotani ni Hori na Hemamu, kandi mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.+
23 Aba ni bo bene Shobali: hari Alivani na Manahati na Ebali na Shefo na Onamu.
24 Aba ni bo bene Sibeyoni: hari Ayiya na Ana. Uwo Ana ni we wabonye amashyuza mu butayu igihe yari aragiye indogobe za se Sibeyoni.+
25 Aba ni bo bana ba Ana: hari Dishoni na Oholibama umukobwa wa Ana.
26 Aba ni bo bene Dishoni: hari Hemudani na Eshibani na Yitirani na Kerani.+
27 Aba ni bo bene Eseri: hari Biluhani na Zavani na Akani.
28 Aba ni bo bene Dishani: hari Usi na Arani.+
29 Aba ni bo batware b’Abahori: hari umutware Lotani, umutware Shobali, umutware Sibeyoni, umutware Ana,
30 umutware Dishoni, umutware Eseri n’umutware Dishani.+ Abo ni bo batware b’Abahori nk’uko abatware babo bari bari mu gihugu cya Seyiri.
31 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami uwo ari we wese utegeka Abisirayeli.+
32 Bela mwene Bewori yategetse muri Edomu,+ kandi umugi yategekaga witwaga Dinihaba.
33 Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w’i Bosira+ atangira gutegeka mu cyimbo cye.+
34 Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani+ atangira gutegeka mu cyimbo cye.+
35 Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi, ari na we watsinze Abamidiyani+ mu gihugu cy’i Mowabu+ atangira gutegeka mu cyimbo cye, kandi umugi yategekaga witwaga Aviti.+
36 Hadadi aratanga, Samula w’i Masireka atangira gutegeka mu cyimbo cye.+
37 Samula aratanga, Shawuli w’i Rehoboti kuri rwa Ruzi atangira gutegeka mu cyimbo cye.+
38 Shawuli aratanga, Bayali-Hanani mwene Akibori atangira gutegeka mu cyimbo cye.+
39 Bayali-Hanani mwene Akibori aratanga, Hadari atangira gutegeka mu cyimbo cye, kandi umugi yategekaga witwaga Pawu, n’umugore we yitwaga Mehetabeli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.+
40 Aya ni yo mazina y’abatware bakomoka kuri Esawu nk’uko imiryango yabo yari iri n’aho bari batuye, nk’uko amazina yabo ari: hari umutware Timuna, umutware Aliva, umutware Yeteti,+
41 umutware Oholibama, umutware Ela, umutware Pinoni,+
42 umutware Kenazi, umutware Temani, umutware Mibusari,+
43 umutware Magidiyeli n’umutware Iramu. Abo ni bo batware bakomoka kuri Edomu+ nk’uko bari batuye mu gihugu cyabo.+ Uwo ni we Esawu, sekuruza w’Abedomu.+