Intangiriro 35:1-29
35 Hanyuma Imana ibwira Yakobo iti “haguruka ujye i Beteli utureyo,+ kandi wubakireyo igicaniro Imana y’ukuri yakubonekeye igihe wahungaga mukuru wawe Esawu.”+
2 Nuko Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abari kumwe na we bose ati “mwikureho imana z’amahanga ziri muri mwe+ kandi mwiyeze, muhindure n’imyambaro yanyu,+
3 hanyuma muze tuzamuke tujye i Beteli. Nitugerayo nzubakira igicaniro Imana y’ukuri yanyumvise ku munsi w’amakuba yanjye+ kandi igakomeza kubana nanjye aho nagiye hose.”+
4 Nuko baha Yakobo imana z’amahanga+ zose bari bafite, bamuha n’amaherena bari bambaye ku matwi, maze Yakobo abihisha+ munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.
5 Hanyuma baragenda, kandi Imana ituma abo mu migi yari ibakikije babatinya,+ ntibakurikira bene Yakobo.
6 Amaherezo, Yakobo n’abantu bari kumwe na we bose bagera i Luzi+ mu gihugu cy’i Kanani, ari ho hitwa Beteli.
7 Nuko yubakayo igicaniro, kandi aho hantu ahita Eli-Beteli, kuko ari ho Imana yari yaramwiyerekeye igihe yahungaga mukuru we.+
8 Nyuma yaho Debora+ umurezi wa Rebeka arapfa, maze bamuhamba hafi y’i Beteli munsi y’igiti cy’inganzamarumbo. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Aloni-Bakuti.
9 Imana yongera kubonekera Yakobo igihe yavaga i Padani-Aramu+ imuha umugisha.+
10 Kandi Imana iramubwira iti “witwa Yakobo,+ ariko ntuzongera kwitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+
11 Imana yongera kumubwira iti “ndi Imana Ishoborabyose.+ Wororoke ugwire. Uzakomokwaho n’amahanga n’iteraniro ry’amahanga, kandi abami bazagukomokaho.*+
12 Nzaguha igihugu nahaye Aburahamu na Isaka, kandi n’urubyaro rwawe+ ruzagukurikira nzaruha icyo gihugu.”+
13 Hanyuma Imana irazamuka imusiga aho hantu bari bavuganiye.+
14 Nuko Yakobo ashinga inkingi y’ibuye aho hantu Imana yavuganiye na we,+ ayisukaho ituro ry’ibyokunywa, ayisukaho n’amavuta.+
15 Kandi aho hantu Imana yari yavuganiye na Yakobo, Yakobo akomeza kuhita Beteli.+
16 Hanyuma bava i Beteli. Igihe bari bagishigaje urugendo rurerure ngo bagere Efurata,+ Rasheli ajya ku nda, kandi kubyara biramugora cyane.+
17 Ariko kubyara bikomeje kumurushya, umubyaza aramubwira ati “humura, uyu muhungu na we uramubyara.”+
18 Kandi igihe ubugingo+ bwe bwamuvagamo (kuko yapfuye),+ yise uwo mwana Beni-Oni, ariko se amwita Benyamini.+
19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+
20 Yakobo ashinga inkingi ku mva ye. Iyo ni yo nkingi iri ku mva ya Rasheli kugeza n’ubu.+
21 Hanyuma Isirayeli aragenda ashinga ihema rye hirya y’umunara wa Ederi.+
22 Nuko igihe Isirayeli yabaga mu mahema+ muri icyo gihugu, umunsi umwe Rubeni aragenda aryamana na Biluha inshoreke ya se, maze Isirayeli arabimenya.+
Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri.
23 Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ imfura ya Yakobo, na Simeyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zabuloni.
24 Abahungu yabyaranye na Rasheli ni Yozefu na Benyamini.
25 Abahungu yabyaranye na Biluha, umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali.
26 Abahungu yabyaranye na Zilupa, umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye i Padani-Aramu.
27 Amaherezo Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-Aruba,+ ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka batuye ari abimukira.+
28 Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani.+
29 Hanyuma Isaka ashiramo umwuka arapfa, asanga ba sekuruza, ashaje neza kandi anyuzwe,+ maze abahungu be, Esawu na Yakobo baramuhamba.+