Intangiriro 33:1-20

33  Bigeze aho Yakobo yubura amaso abona Esawu aje amusanga ari kumwe n’abantu magana ane.+ Nuko agabanya abana be, Leya amuha abe, na Rasheli amuha abe, na ba baja+ bombi abaha ababo,  kandi ashyira abo baja n’abana babo imbere,+ akurikizaho Leya n’abana be,+ Rasheli na Yozefu abashyira inyuma yabo.+  Yakobo abajya imbere maze yikubita imbere ya mukuru we incuro ndwi, arinda amugeraho.+  Nuko Esawu ariruka aramusanganira,+ aramuhobera,+ begamiranya amajosi aramusoma, maze bombi baraturika bararira.  Yubuye amaso abona abagore n’abana maze arabaza ati “aba muri kumwe ni ba nde?” Aramusubiza ati “ni abana Imana yahereye ubuntu umugaragu wawe.”+  Ba baja n’abana babo baramwegera, bikubita imbere ye;  Leya n’abana be na bo baramwegera, bikubita imbere ye, hanyuma Yozefu na Rasheli baramwegera, na bo bikubita imbere ye.+  Esawu aramubaza ati “abantu bose nahuye na bo ni ab’iki?”+ Yakobo aramusubiza ati “ni ukugira ngo mbonere umugisha kuri databuja.”+  Nuko Esawu aravuga ati “ibyo mfite ni byinshi cyane muvandimwe.+ Ibyawe byigumanire.” 10  Ariko Yakobo aravuga ati “Oya. Ndakwinginze! Niba ntonnye mu maso yawe,+ emera impano nguhaye. Nabonye mu maso hawe nk’ubonye mu maso h’Imana kuko wanyakiriye unyishimiye.+ 11  Ndakwinginze, emera impano nguhaye+ igaragaza ko nkwifuriza umugisha, kubera ko Imana yangiriye neza nkaba mfite byose.”+ Nuko akomeza kumuhata, amaherezo arabyemera.+ 12  Hanyuma Esawu aravuga ati “reka tugende kandi ndakujya imbere.” 13  Ariko Yakobo aramubwira ati “databuja azi neza ko mfite abana bato bafite intege nke, nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa.+ Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira.+ 14  Databuja najye imbere y’umugaragu we, nanjye ndaza nitonze nkurikije ingendo y’amatungo+ nshoreye n’intambwe y’abana+ turi kumwe, kugeza aho nzagerera kuri databuja i Seyiri.”+ 15  Nuko Esawu aravuga ati “reka ngusigire bamwe mu bantu turi kumwe.” Yakobo aramusubiza ati “si ngombwa. Kuba ntonnye mu maso ya databuja+ birahagije.” 16  Uwo munsi Esawu asubira i Seyiri. 17  Yakobo arahaguruka ajya i Sukoti+ maze yiyubakirayo inzu, yubaka n’ibiraro by’amatungo ye.+ Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti. 18  Nyuma y’igihe runaka, Yakobo ava i Padani-Aramu+ agaruka amahoro mu mugi w’i Shekemu,+ mu gihugu cy’i Kanani,+ maze ashinga ihema imbere y’uwo mugi. 19  Hanyuma agura umurima yari ashinzemo ihema, awugura na bene Hamori se wa Shekemu, atanga ibice by’ifeza+ ijana. 20  Ibyo birangiye ahubaka igicaniro, acyita Eli Elohe Isirayeli.*+

Ibisobanuro ahagana hasi