Intangiriro 30:1-43
30 Rasheli abonye ko atabyariye Yakobo, agirira mukuru we ishyari maze abwira Yakobo+ ati “mpa abana naho ubundi naba meze nk’umugore upfuye.”+
2 Yakobo abyumvise arakarira Rasheli aramubaza+ ati “mbese ndi mu cyimbo cy’Imana, yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”+
3 Rasheli aramubwira ati “dore umuja wanjye Biluha.+ Ryamana na we maze abyarire ku mavi yanjye, kugira ngo nanjye mbone abana binyuze kuri we.”+
4 Nuko amushyingira umuja we Biluha, Yakobo aryamana na we.+
5 Biluha aratwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu.+
6 Rasheli aravuga ati “Imana imbereye umucamanza+ kandi yumvise ijwi ryanjye, none impaye umwana w’umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.+
7 Biluha umuja wa Rasheli yongera gutwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri.
8 Nuko Rasheli aravuga ati “nakiranyije cyane mukuru wanjye none ndamutsinze!” Ni cyo cyatumye amwita Nafutali.+
9 Leya abonye ko atakibyara, afata umuja we Zilupa amushyingira Yakobo.+
10 Igihe kigeze, Zilupa umuja wa Leya abyarira Yakobo umwana w’umuhungu.
11 Nuko Leya aravuga ati “ngize umugisha!” Ni cyo cyatumye amwita Gadi.+
12 Nyuma yaho Zilupa umuja wa Leya abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri.
13 Hanyuma Leya aravuga ati “ndishimye rwose! Abakobwa bazanyita uhiriwe.”+ Ni cyo cyatumye amwita Asheri.+
14 Umunsi umwe, Rubeni+ yagendaga mu murima mu gihe cy’isarura ry’ingano,+ maze abona amadudayimu ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “ndakwinginze, mpa ku madudayimu+ y’umuhungu wawe.”
15 Na we aramubwira ati “wabonye ko kuntwara umugabo+ ari ikintu cyoroshye none urashaka no kuntwara amadudayimu y’umwana wanjye?” Nuko Rasheli aravuga ati “noneho iri joro arararana nawe numpa ku madudayimu y’umwana wawe.”
16 Yakobo atashye nimugoroba avuye mu murima,+ Leya aramusanganira aramubwira ati “ni jye turi burarane, kuko nakuguze amadudayimu y’umwana wanjye.” Nuko iryo joro ararana na we.+
17 Imana yumva Leya kandi iramusubiza maze aratwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa gatanu.+
18 Nuko Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo kuko nashyingiye umuja wanjye umugabo wanjye.” Ni cyo cyatumye amwita Isakari.+
19 Leya yongera gutwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa gatandatu.+
20 Hanyuma Leya aravuga ati “Imana ingabiye impano nziza. Noneho umugabo wanjye azanyihanganira+ kuko namubyariye abahungu batandatu.”+ Ni cyo cyatumye amwita Zabuloni.+
21 Nyuma yaho abyara umukobwa amwita Dina.+
22 Amaherezo Imana yibuka Rasheli, iramwumva maze iramusubiza, izibura inda ye.+
23 Nuko aratwita, abyara umwana w’umuhungu, aravuga ati “Imana inkuyeho igitutsi!”+
24 Ni cyo cyatumye amwita Yozefu,+ maze aravuga ati “Yehova anyongereye undi mwana w’umuhungu.”
25 Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati “nsezerera njye iwacu mu gihugu cyanjye.+
26 Mpa abagore banjye nakoreye, umpe n’abana banjye maze ngende, kuko nawe uzi neza imirimo nagukoreye.”+
27 Labani aramubwira ati “ndakwinginze gumana nanjye. Nasesenguye ibimenyetso nsanga imigisha yose Yehova yampaye ari wowe nyikesha.”+
28 Yongeraho ati “mbwira icyo nzaguhemba kandi nzakiguha.”+
29 Yakobo aravuga ati “wowe ubwawe uzi uko nagukoreye n’ukuntu amatungo yawe yagwiriye nyaragira.+
30 Uzi ko yari make rwose ntaraza, none ubu yaragwiriye aba menshi cyane, bitewe n’uko Yehova yaguhaye imigisha uhereye igihe naziye.+ None se nzatangira gukorera urugo rwanjye ryari?”+
31 Hanyuma aramubaza ati “nzaguhembe iki?” Yakobo aramusubiza ati “nta kintu icyo ari cyo cyose uzampa!+ Ariko nuramuka unkoreye ibyo ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire umukumbi+ kandi nzakomeza nywurinde.+
32 Uyu munsi ndanyura mu mukumbi wawe wose. Uwukuremo intama zose z’ubugondo cyangwa iz’ibitobo, mu masekurume y’intama akiri mato ukuremo iz’ibihogo bitose; kandi mu nyagazi z’ihene ukuremo ihene zose z’ibitobo cyangwa iz’ubugondo maze uzishyire iruhande. Izizavuka nyuma zisa zityo ni zo zizaba ibihembo byanjye.+
33 Gukiranuka kwanjye ni ko kuzamburanira umunsi uzaba uje kureba ibihembo byanjye.+ Ihene z’inyagazi zose zitari ubugondo cyangwa ibitobo, n’amasekurume y’intama yose akiri mato atari ibihogo bitose uzansangana, azaba ari amibano.”+
34 Labani aramusubiza ati “ibyo ni byiza cyane! Bibe nk’uko ubivuze.”+
35 Nuko uwo munsi Labani akura mu mukumbi we amasekurume y’ibihuga n’ay’ibitobo, akuramo n’ihene z’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo, no mu masekurume y’intama akiri mato akuramo iyo ari yo yose ifite ibara ry’umweru cyangwa iry’ibihogo bitose, maze aziha abahungu be.
36 Hanyuma azijyana kure ya Yakobo ahantu hareshya n’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira umukumbi wa Labani wari usigaye.
37 Yakobo afata udukoni tubisi tw’igiti cy’umulebeni+ n’utw’igiti cy’umuluzi+ n’utw’igiti cy’umwarumoni,+ agenda ashishura hamwe ahandi akahareka ku buryo kuri utwo dukoni+ hasigara amabara y’umweru.
38 Hanyuma utwo dukoni yashishuye adushyira imbere y’umukumbi, mu kibumbiro+ aho imikumbi yuhirirwaga, kugira ngo niza ishotse irindire imbere yatwo.
39 Nuko ayo matungo akajya arindira imbere y’utwo dukoni akabyara iz’ibihuga n’iz’ubugondo n’iz’ibitobo.+
40 Yakobo yarobanuraga amasekurume y’intama akiri mato akayakuramo, izisigaye zo mu mukumbi wa Labani akazihindukiza zikareba iz’ibihuga n’iz’ibihogo bitose zose. Hanyuma agakuramo ize akazishyira kure y’umukumbi wa Labani.
41 Kandi igihe cyose izifite imbaraga+ zabaga zarinze, Yakobo yashyiraga twa dukoni mu kibumbiro+ imbere yazo, kugira ngo zirindire hafi yatwo.
42 Ariko iyo zabaga ari izifite intege nke, ntiyashyiragaho twa dukoni. Nuko izifite intege nke zigahora ari iza Labani, naho izifite imbaraga zikaba iza Yakobo.+
43 Yakobo akomeza kugwiza ubutunzi, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu n’ingamiya n’indogobe.+