Intangiriro 3:1-24

3  Inzoka+ yagiraga amakenga+ kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye.+ Nuko ibaza uwo mugore+ iti “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?”+  Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.+  Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo,+ Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”+  Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti “gupfa ko ntimuzapfa.+  Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”+  Nuko uwo mugore abona ko icyo giti gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso; koko rero, kureba icyo giti byari binogeye ijisho.+ Ni ko gusoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+  Amaso yabo bombi arahumuka batangira kubona ko bambaye ubusa.+ Nuko baremekanya ibibabi by’imitini maze barabikenyera.+  Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani mu gihe cy’akayaga ka nimunsi,*+ maze bajya hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani kwihisha amaso ya Yehova Imana.+  Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati “uri he?”+ 10  Amaherezo aramusubiza ati “numvise ijwi ryawe mu busitani, ariko ngira ubwoba kuko nari nambaye ubusa, nuko ndihisha.”+ 11  Aramubaza ati “ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?+ Aho ntiwariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”+ 12  Nuko uwo mugabo aramusubiza ati “wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.”+ 13  Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati “ibyo wakoze ibyo ni ibiki?” Uwo mugore arasubiza ati “inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.”+ 14  Yehova Imana abwira iyo nzoka+ ati “ubaye ikivume mu matungo yose no mu nyamaswa zose kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu iminsi yose yo kubaho kwawe.+ 15  Kandi nzashyira+ urwango+ hagati yawe+ n’umugore+ no hagati y’urubyaro+ rwawe n’urubyaro rwe.+ Ruzakumena+ umutwe,+ nawe+ uzarukomeretsa+ agatsinsino.”+ 16  Abwira uwo mugore ati “nzongera ububabare bwawe utwite.+ Uzabyara abana ubabazwa n’ibise,+ kandi kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutegeka.”+ 17  Abwira na Adamu ati “kubera ko wumviye ijwi ry’umugore wawe ukarya ku giti nagutegetse+ nti ‘ntuzakiryeho,’ uzaniye ubutaka umuvumo.+ Mu minsi yose yo kubaho kwawe, uzajya urya ibibuvamo ubanje kubabara.+ 18  Buzajya bukumereramo amahwa n’ibitovu,+ kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19  Uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+ 20  Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,+ kuko ari we wagombaga kuzaba nyina w’abariho bose.+ 21  Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare.+ 22  Yehova Imana aravuga ati “dore uyu muntu abaye nk’umwe wo muri twe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi,+ none rero kugira ngo atarambura ukuboko kwe agasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima+ akazirya maze akabaho iteka, . . . ” 23  Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni+ kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo.+ 24  Nuko yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni+ ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoreye kugira ngo arinde inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.

Ibisobanuro ahagana hasi