Intangiriro 29:1-35
29 Hanyuma Yakobo akomeza urugendo rwe agera mu gihugu cy’ab’Iburasirazuba.+
2 Nuko abona iriba riri mu gasozi, kandi hafi yaryo hari haryamye imikumbi itatu y’intama, kuko bari basanzwe buhirira imikumbi+ kuri iryo riba. Ku munwa w’iryo riba+ hari ibuye rinini.
3 Iyo imikumbi yose yabaga imaze guteranira hamwe, bahirikaga ibuye bakarikura ku munwa w’iriba, maze bakuhira imikumbi, barangiza bakarisubiza mu mwanya waryo ku munwa w’iriba.
4 Nuko Yakobo abaza abungeri ati “bavandimwe, muri aba he?” Baramusubiza bati “turi ab’i Harani.”+
5 Arababaza ati “mwaba muzi Labani+ umwuzukuru wa Nahori?”+ Baramusubiza bati “turamuzi.”
6 Hanyuma arababaza ati “ese araho?”+ Baramusubiza bati “araho, ndetse dore na Rasheli+ umukobwa we araje, azanye intama!”+
7 Nuko arababwira ati “dore haracyari ku manywa y’ihangu. Iki si cyo gihe cyo kubyagiza imikumbi. Nimwuhire intama, hanyuma mujye kuziragira.”+
8 Baramusubiza bati “ntitwabikora imikumbi yose itarateranira hamwe ngo bahirike ibuye barikure ku munwa w’iriba, noneho tubone kuhira intama.”
9 Akivugana na bo Rasheli+ aba arahageze azanye intama za se, kuko ari we waziragiraga.+
10 Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani azanye intama za se, ahita yegera iriba ahirika rya buye arikura ku munwa waryo maze yuhira intama za nyirarume Labani.+
11 Nuko Yakobo asoma+ Rasheli, maze Yakobo araturika ararira.+
12 Yakobo abwira Rasheli ko ari mwene wabo+ wa se, ko ari umuhungu wa Rebeka. Rasheli agenda yiruka ajya kubibwira se.+
13 Labani yumvise ibya mwishywa we Yakobo agenda yiruka ajya kumusanganira.+ Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe.+ Yakobo atekerereza Labani ibyamubayeho byose.
14 Birangiye Labani aramubwira ati “ni ukuri, uri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.”+ Nuko amarana na we ukwezi kose.
15 Hanyuma Labani abaza Yakobo ati “ese wankorera nta cyo nguhemba+ ngo ni uko gusa uri mwene wacu?+ Mbwira icyo nzajya nguhemba.”+
16 Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya,+ umuto akitwa Rasheli.
17 Amaso ya Leya ntiyabengeranaga, ariko Rasheli+ we yari ateye neza kandi afite uburanga.+
18 Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yaravuze ati “niteguye kugukorera imyaka irindwi hanyuma ukazanshyingira Rasheli umukobwa wawe muto.”+
19 Labani aramusubiza ati “ibyiza ni uko namuguha aho kumushyingira undi.+ Gumana nanjye.”
20 Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli,+ ariko abona iyo myaka ari nk’iminsi mike cyane bitewe n’urukundo yamukundaga.+
21 Hanyuma Yakobo abwira Labani ati “mpa umugeni wanjye ndyamane na we,+ kuko igihe nagombaga kugukorera kirangiye.”
22 Nuko Labani akoranya abantu bose bo muri ako karere maze akoresha ibirori.+
23 Ariko bigeze nimugoroba afata umukobwa we Leya aba ari we ashyira Yakobo ngo baryamane.
24 Kandi Labani aha Leya umuja we witwaga Zilupa+ ngo ajye amukorera.
25 Bukeye mu gitondo Yakobo asanga ari Leya! Nuko abwira Labani ati “ibyo wankoreye ni ibiki? Ese sinagukoreye kugira ngo umpe Rasheli? None kuki wandiganyije?”+
26 Labani aramusubiza ati “mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto umukuru akiri aho.
27 Banza umarane n’uwo mugeni+ icyumweru cyuzuye. Nyuma yaho uzahabwa uwo mugeni wundi maze unkorere indi myaka irindwi.”+
28 Nuko Yakobo abigenza atyo, amarana na Leya icyumweru cyuzuye, kirangiye Labani amushyingira umukobwa we Rasheli.
29 Nanone Labani aha Rasheli umuja we witwaga Biluha+ ngo ajye amukorera.
30 Hanyuma aryamana na Rasheli, akunda cyane Rasheli kurusha Leya,+ maze akorera Labani indi myaka irindwi.+
31 Yehova abonye ko Leya adakundwakajwe azibura inda ye,+ ariko Rasheli we yari ingumba.+
32 Nuko Leya aratwita abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni,+ kuko yavugaga ati “ni uko Yehova yabonye umubabaro wanjye,+ ubu noneho umugabo wanjye azankunda.”
33 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ni uko Yehova yanyumvise,+ yabonye ko ntakundwakajwe none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.+
34 Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho umugabo wanjye azomatana nanjye kuko mubyariye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.+
35 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho nzasingiza Yehova.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.+ Hanyuma aba arekeye aho kubyara.