Intangiriro 28:1-22
28 Isaka ahamagara Yakobo, amuha umugisha, aramutegeka ati “ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.+
2 Haguruka ujye i Padani-Aramu kwa sokuru Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba nyokorome Labani.+
3 Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, itume wororoka ugwire, kandi rwose izaguhindura iteraniro ry’abantu.+
4 Izaguha umugisha yahaye Aburahamu,+ wowe n’urubyaro rwawe,+ kugira ngo uzaragwe iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ icyo Imana yahaye Aburahamu.”+
5 Isaka yohereza Yakobo, ajya i Padani-Aramu kwa Labani mwene Betuweli w’Umunyasiriya,+ musaza wa Rebeka,+ nyina wa Yakobo na Esawu.+
6 Esawu abonye ko Isaka yahaye Yakobo umugisha, akamwohereza i Padani-Aramu gushakayo umugore, kandi ko igihe yamuhaga umugisha yamutegetse ati “ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani,”+
7 maze Yakobo akumvira se na nyina akajya i Padani-Aramu,+
8 amenya ko se Isaka atishimira Abanyakananikazi.+
9 Nuko Esawu ajya kwa Ishimayeli ashakayo umugore witwaga Mahalati, umukobwa wa Ishimayeli mwene Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika abandi bagore yari afite.+
10 Yakobo ava i Beri-Sheba agenda yerekeza i Harani.+
11 Hanyuma agera ahantu runaka, maze yiyemeza kuharara kuko izuba ryari ryarenze. Nuko afata rimwe mu mabuye yari aho araryisegura araryama.+
12 Atangira kurota+ maze abona urwego rutangiriye ku isi rukagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazamukaga kuri urwo rwego bakanarumanukaho.+
13 Yehova yari hejuru ku mpera yarwo, maze aravuga+ ati
“Ndi Yehova Imana ya sokuru Aburahamu n’Imana ya Isaka.+ Iki gihugu uryamyemo nzakiguha, wowe n’urubyaro rwawe.+
14 Urubyaro rwawe ruzagwira rungane n’umukungugu wo ku isi,+ ruzakwirakwira hirya no hino mu burengerazuba no mu burasirazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo,+ kandi imiryango yose yo ku isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe no ku rubyaro rwawe.+
15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu,+ kuko ntazagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nakubwiye byose.”+
16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati “ni ukuri Yehova ari aha hantu, kandi sinari mbizi.”
17 Aratinya cyane maze aravuga+ ati “mbega ahantu hateye ubwoba!+ Aha hantu ni inzu y’Imana rwose,+ kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.”
18 Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga riba inkingi, arisukaho amavuta.+
19 Nuko aho hantu ahita Beteli,+ ariko ubundi uwo mugi witwaga Luzi.+
20 Yakobo ahiga umuhigo+ agira ati “Imana nikomeza kubana nanjye kandi ikandinda muri uru rugendo ndimo, ikampa ibyokurya n’imyenda yo kwambara,+
21 nkazagaruka amahoro mu rugo rwa data, Yehova azaba agaragaje ko ari Imana yanjye.+
22 Iri buye nshinze rikaba inkingi rizaba inzu y’Imana,+ kandi ikintu cyose uzampa, sinzabura kuguhaho kimwe cya cumi.”+