Intangiriro 27:1-46

27  Nuko Isaka ageze mu za bukuru n’amaso ye atakibona,+ ahamagara Esawu umwana we w’imfura aramubwira+ ati “mwana wa!” Na we aramwitaba ati “karame!”  Aramubwira ati “dore ndashaje+ kandi sinzi igihe nzapfira.+  None fata intwaro zawe, umutana wawe n’umuheto wawe, maze ujye mu gasozi kumpigira umuhigo.+  Hanyuma untegurire ibyokurya biryoshye, mbese nka bimwe nkunda, maze ubinzanire mbirye kugira ngo nguhe umugisha ntarapfa.”+  Icyakora igihe Isaka yavuganaga n’umwana we Esawu, Rebeka yarumvaga. Nuko Esawu ajya mu gasozi guhiga umuhigo ngo awuzane.+  Hanyuma Rebeka abwira umuhungu we Yakobo+ ati “maze kumva so abwira mukuru wawe Esawu ati  ‘jya kunzanira umuhigo maze untegurire ibyokurya biryoshye ubinzanire mbirye, kugira ngo nguhere umugisha imbere ya Yehova ntarapfa.’+  None rero mwana wanjye, ntega amatwi wumve icyo ngutegeka.+  Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene babiri b’imishishe kugira ngo ntegurire so ibyokurya biryoshye, mbese nka bimwe akunda. 10  Hanyuma ubishyire so abirye kugira ngo aguhe umugisha atarapfa.” 11  Nuko Yakobo abwira nyina Rebeka ati “ariko mukuru wanjye Esawu afite ubwoya ku mubiri, naho jye nta bwo mfite.+ 12  None se data naramuka ankozeho+ biragenda bite, ko ndi bube mbaye umuriganya mu maso ye?+ Ndaba nikururiye umuvumo aho guhabwa umugisha.”+ 13  Nyina aramusubiza ati “mwana wa, nakuvuma, uwo muvumo wawe uzampame.+ Wowe umva gusa ibyo nkubwira, ugende unzanire abo bana b’ihene.”+ 14  Nuko aragenda abazanira nyina, maze nyina ategura ibyokurya biryoshye, nka bimwe se Isaka akunda. 15  Hanyuma Rebeka afata imyenda ya Esawu umwana we w’imfura,+ imyenda myiza cyane kurusha iyindi yari amubikiye mu nzu,+ ayambika Yakobo umwana we w’umuhererezi.+ 16  Kandi impu za ba bana b’ihene azimwambika ku maboko no ku ijosi ahatari ubwoya.+ 17  Arangije aha umwana we Yakobo bya biryo biryoshye hamwe n’umugati yari yateguye.+ 18  Nuko ajya aho se yari ari aramuhamagara ati “data!” Na we aritaba ati “karame! Uri nde mwana wa?” 19  Yakobo abwira se ati “ndi Esawu imfura yawe.+ Nagenje nk’uko wambwiye. None eguka wicare maze urye ku muhigo wanjye kugira ngo umpe umugisha.”+ 20  Isaka abwira umuhungu we ati “bigenze bite ko uwubonye vuba mwana wa?” Na we aramusubiza ati “ni uko Yehova Imana yawe yawunzanye imbere.” 21  Hanyuma Isaka abwira Yakobo ati “igira hino ngukoreho mwana wa, kugira ngo menye niba koko uri umwana wanjye Esawu cyangwa niba utari we.”+ 22  Nuko Yakobo yegera se Isaka amukoraho, arangije aravuga ati “ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Esawu.”+ 23  Ntiyamumenya kubera ko amaboko ye yariho ubwoya nk’ubwo ku maboko ya mukuru we Esawu. Nuko amuha umugisha.+ 24  Hanyuma aramubaza ati “uri umwana wanjye Esawu koko?” Na we aramusubiza ati “ndi we.”+ 25  Nuko aravuga ati “mpereza ndye ku muhigo w’umwana wanjye, kugira ngo nguhe umugisha.”+ Aramuhereza atangira kurya, amuzanira na divayi aranywa. 26  Nuko se Isaka aramubwira ati “igira hino unsome mwana wa.”+ 27  Aramwegera aramusoma, maze se yumva impumuro y’imyenda ye.+ Amuha umugisha, aravuga ati “Dore impumuro y’umwana wanjye ni nk’impumuro y’umurima Yehova yahaye umugisha. 28  Kandi Imana y’ukuri iguhe ikime gituruka mu ijuru+ n’ubutaka burumbuka bwo ku isi,+ n’ibinyampeke byinshi na divayi nshya.+ 29  Abantu bazagukorere, kandi amahanga azakunamire.+ Uzatware abavandimwe bawe, kandi bene nyoko bazakunamire.+ Havumwe umuntu wese uzakuvuma, kandi umuntu wese uzakwifuriza umugisha azahabwe umugisha.”+ 30  Isaka akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo akimara kuva imbere ya se Isaka, mukuru we Esawu aba arahasesekaye avuye guhiga.+ 31  Na we aragenda ategura ibyokurya biryoshye. Hanyuma abizanira se maze aramubwira ati “data, eguka urye ku muhigo w’umwana wawe kugira ngo umpe umugisha.”+ 32  Se Isaka abyumvise aramubaza ati “uri nde?” Na we aramusubiza ati “ndi umwana wawe, imfura yawe Esawu.”+ 33  Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane maze aravuga ati “none se ni nde wahize umuhigo akawunzanira nkawurya utaragera hano, none nkaba namuhaye umugisha? Kandi koko azawuhabwa!”+ 34  Esawu yumvise amagambo ya se atangira kurira cyane aboroga kandi ababaye cyane, maze abwira se+ ati “data, nanjye mpa umugisha!”+ 35  Ariko aramubwira ati “murumuna wawe yaje afite uburiganya kugira ngo ahabwe umugisha wari ukugenewe.”+ 36  Esawu aravuga ati “mbese si yo mpamvu yitwa Yakobo,* kuko ubu ari ubwa kabiri antwariye umwanya?+ Yamaze kunyambura uburenganzira nahabwaga no kuba ndi umwana w’imfura,+ none dore antwaye n’umugisha!”+ Hanyuma abaza se ati “mbese nta mugisha wansigiye?” 37  Ariko Isaka asubiza Esawu ati “dore namugize umutware wawe,+ kandi muha abavandimwe be bose ngo bazabe abagaragu be,+ muha n’ibinyampeke na divayi nshya kugira ngo bimutunge.+ None se ikindi nakumarira ni iki mwana wanjye?” 38  Nuko Esawu abwira se ati “data, ese nta wundi mugisha usigaranye? Data, nanjye mpa umugisha!”+ Hanyuma Esawu araturika ararira.+ 39  Se Isaka aramusubiza ati “Dore, uzatura kure y’ubutaka burumbuka, kandi ube kure y’ikime cyo mu ijuru.+ 40  Inkota yawe ni yo izakubeshaho,+ kandi uzakorera murumuna wawe.+ Ariko niwigomeka uzikura umugogo we ku ijosi.”+ 41  Nuko Esawu yanga Yakobo urunuka bitewe n’umugisha se yari yamuhaye,+ kandi Esawu akajya yibwira mu mutima we+ ati “iminsi y’icyunamo cya data iregereje.+ Nirangira nzica murumuna wanjye Yakobo.”+ 42  Rebeka amenye amagambo Esawu umwana we w’imfura yavuze, ahita atuma kuri Yakobo, umwana we w’umuhererezi, aramubwira ati “dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwimariraho agahinda; arashaka kukwica.+ 43  None rero mwana wanjye, tega amatwi ibyo nkubwira maze uhaguruke+ uhungire i Harani kwa musaza wanjye Labani.+ 44  Uzagumane na we iminsi runaka kugeza igihe umujinya wa mukuru wawe uzashirira,+ 45  kugeza igihe mukuru wawe azaba atakigufitiye inzika, kandi yaribagiwe ibyo wamukoreye.+ Hanyuma nzagutumaho uveyo. Kuki mwembi nabapfushiriza umunsi umwe?” 46  Nyuma y’ibyo Rebeka abwira Isaka ati “ubuzima burandambiye kubera bariya Bahetikazi.+ Yakobo na we aramutse ashatse umugore mu bakobwa b’Abahetikazi bo muri iki gihugu, kubaho byaba bimariye iki?”+

Ibisobanuro ahagana hasi