Intangiriro 26:1-35

26  Nuko muri icyo gihugu hatera inzara itari ya yindi ya mbere yateye mu gihe cya Aburahamu,+ maze Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki umwami w’Abafilisitiya.+  Hanyuma Yehova aramubonekera aramubwira+ ati “ntumanuke ngo ujye muri Egiputa. Uzature mu mahema mu gihugu nzakwereka.+  Ukomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha, kuko nzaguha ibi bihugu byose wowe n’urubyaro rwawe,+ kandi nzasohoza indahiro narahiye so Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti  ‘nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ibi bihugu byose nzabiha urubyaro rwawe.+ Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe,’+  kuko Aburahamu yanyumviye agakomeza gukurikiza ibyo musaba, akubahiriza amabwiriza namuhaye n’amateka yanjye n’amategeko yanjye.”+  Nuko Isaka akomeza gutura i Gerari.+  Abagabo baho bajyaga bamubaza iby’umugore we, na we akabasubiza ati “ni mushiki wanjye,”+ kuko yatinyaga kuvuga ati “ni umugore wanjye” kubera ko yari afite ubwoba, nk’uko yabyivugiye ati “abagabo b’ino aha batanyica bampora Rebeka,” kuko yari mwiza cyane.+  Nuko amazeyo iminsi, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arebera mu idirishya maze abona Isaka akina n’umugore we Rebeka.+  Abimeleki ahita ahamagara Isaka aramubwira ati “ndabibonye ni umugore wawe! None kuki wavuze uti ‘ni mushiki wanjye’?” Isaka aramusubiza ati “nabivuze bitewe n’uko natinyaga ko banyica bamumpora.”+ 10  Ariko Abimeleki akomeza kumubwira ati “ibyo wadukoreye ni ibiki?+ Dore haburaga gato maze umwe mu bantu banjye akaryamana n’umugore wawe, kandi wari kuba udushyizeho urubanza rw’icyaha!”+ 11  Hanyuma Abimeleki ategeka abantu be bose ati “umuntu wese uzakora kuri uyu mugabo no ku mugore we, azicwa nta kabuza!” 12  Nyuma yaho, Isaka atangira kubiba imbuto+ muri icyo gihugu, maze muri uwo mwaka asarura ibikubye incuro ijana ibyo yabibye,+ kuko Yehova yamuhaga umugisha.+ 13  Ibyo byatumye aba umukire, ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera, arakira cyane.+ 14  Yaje kugira imikumbi y’intama n’amashyo y’inka n’abagaragu benshi,+ ku buryo Abafilisitiya batangiye kumugirira ishyari.+ 15  Amariba yose abagaragu ba se bari barafukuye igihe se Aburahamu+ yari akiriho, Abafilisitiya barayasibye bayuzuzamo ibitaka.+ 16  Amaherezo Abimeleki abwira Isaka ati “imuka uve iruhande rwacu, kuko wakomeye cyane ukaba uturuta.”+ 17  Nuko Isaka avayo ajya gukambika mu kibaya cya Gerari,+ aba ari ho atura. 18  Isaka atangira gusibura amariba y’amazi yari yarafukuwe igihe se Aburahamu yari akiriho, ariko Abafilisitiya bakaba bari barayasibye Aburahamu amaze gupfa,+ yongera kuyita amazina se yari yarayise.+ 19  Abagaragu ba Isaka bakomeza gucukura muri icyo kibaya maze bahabona iriba ry’amazi meza yo kunywa. 20  Abashumba b’i Gerari batonganya abashumba ba Isaka+ bavuga bati “aya mazi ni ayacu!” Nuko iryo riba aryita Eseki, kuko bamurwanyije. 21  Bafukura irindi riba, maze na ryo bararitonganira. Nuko aryita Sitina. 22  Nyuma yaho arimuka arahava, afukura irindi riba,+ ariko ryo ntibaritonganira. Ni ko kuryita Rehoboti, aravuga ati “ni ukubera ko Yehova aduhaye igihugu kigari+ kandi agatuma twororoka mu isi.”+ 23  Hanyuma avayo arazamuka agera i Beri-Sheba.+ 24  Yehova amubonekera nijoro aramubwira ati “ndi Imana ya so Aburahamu.+ Ntutinye+ kuko ndi kumwe nawe, kandi nzaguha umugisha ntume urubyaro rwawe rugwira, mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”+ 25  Nuko Isaka ahubaka igicaniro acyambarizaho izina rya Yehova,+ kandi ahashinga ihema rye,+ maze abagaragu be bahafukura iriba. 26  Hashize igihe Abimeleki aza aho ari avuye i Gerari, azanye na Ahuzati wari incuti ye magara, na Fikoli umutware w’ingabo ze.+ 27  Isaka ababonye arababwira ati “kuki muje aho ndi kandi ari mwe mwanyanze, mukanyirukana iwanyu?”+ 28  Baramusubiza bati “twamaze kubona rwose ko Yehova ari kumwe nawe.+ Nuko turavuga tuti ‘reka tugirane nawe indahiro,+ kandi tugirane isezerano,+ 29  ko nta kibi uzatugirira, nk’uko natwe nta wigeze agukoraho, kandi twagukoreye ibyiza gusa kuko twagusezereye ukagenda amahoro.+ None ubu Yehova yaguhaye umugisha.’”+ 30  Hanyuma abakoreshereza ibirori bararya baranywa.+ 31  Bukeye bazinduka kare mu gitondo bagirana indahiro.+ Ibyo birangiye Isaka abasezeraho bagenda amahoro.+ 32  Nuko kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza bamubwira iby’iriba bari bafukuye,+ bati “twabonye amazi!” 33  Iryo riba aryita Shiba. Ni cyo cyatumye uwo mugi witwa Beri-Sheba+ kugeza n’uyu munsi. 34  Esawu arakura agira imyaka mirongo ine. Hanyuma ashaka umugore witwa Yudita, umukobwa wa Beri w’Umuheti. Arongera ashaka undi witwa Basemati, umukobwa wa Eloni w’Umuheti.+ 35  Abo bagore batumye Isaka na Rebeka bagira intimba mu mitima yabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi