Intangiriro 25:1-34

25  Nyuma yaho Aburahamu ashaka undi mugore witwa Ketura.+  Hanyuma amubyarira Zimurani na Yokishani na Medani na Midiyani+ na Yishibaki na Shuwa.+  Yokishani yabyaye Sheba+ na Dedani.+ Bene Dedani ni Ashuri na Letushi na Lewumi.*  Bene Midiyani ni Efa+ na Eferi na Hanoki na Abida na Eluda.+ Abo bose bari abuzukuru ba Ketura.  Nyuma yaho Aburahamu yegurira Isaka ibyo yari atunze byose,+  ariko abana Aburahamu yabyaranye n’inshoreke ze abaha impano+ akiriho, hanyuma abohereza kure y’umuhungu we Isaka,+ berekeza iburasirazuba mu gihugu cy’Iburasirazuba.+  Iminsi yose Aburahamu yaramye, ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu.  Hanyuma Aburahamu ashiramo umwuka, apfa ashaje neza kandi anyuzwe, maze asanga ba sekuruza.+  Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamuhamba mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure+ wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w’Umuheti, 10  uwo Aburahamu yari yaraguze na bene Heti. Aho ni ho Aburahamu yahambwe, aho Sara umugore we+ na we yari yarahambwe. 11  Aburahamu amaze gupfa Imana ikomeza guha umugisha umuhungu we Isaka,+ kandi Isaka yari atuye hafi y’i Beri-Lahayi-Royi.+ 12  Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Ishimayeli+ mwene Aburahamu, uwo Hagari w’Umunyegiputakazi wari umuja wa Sara yabyariye Aburahamu.+ 13  Aya ni yo mazina ya bene Ishimayeli nk’uko imiryango bakomokamo iri: imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti,+ agakurikirwa na Kedari+ na Adibeli na Mibusamu+ 14  na Mishuma na Duma na Masa 15  na Hadadi+ na Tema+ na Yeturi na Nafishi na Kedema.+ 16  Abo ni bo bene Ishimayeli, kandi ayo ni yo mazina yabo ukurikije imidugudu bari batuyemo n’inkambi zabo zari zigoswe n’inkuta;+ bari abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yari iri.+ 17  Ishimayeli yaramye imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma ashiramo umwuka arapfa, asanga ba sekuruza.+ 18  Bene Ishimayeli babaga mu mahema uhereye i Havila+ hafi y’i Shuri,+ imbere ya Egiputa, ukageza muri Ashuri. Bari batuye imbere y’abavandimwe babo bose.+ 19  Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Isaka mwene Aburahamu.+ Aburahamu yabyaye Isaka. 20  Kandi Isaka yari afite imyaka mirongo ine igihe yashyingiranwaga na Rebeka umukobwa wa Betuweli+ w’Umunyasiriya+ w’i Padani-Aramu, mushiki wa Labani w’Umunyasiriya. 21  Isaka akomeza kujya yinginga Yehova, cyane cyane asabira umugore we+ kuko yari ingumba.+ Nuko Yehova yumva kwinginga kwe,+ umugore we Rebeka aratwita. 22  Abahungu yari atwite batangira kurwanira mu nda ye,+ maze aravuga ati “niba ari uku bimeze, kubaho bimariye iki?” Nuko ajya kubaza Yehova+ ibyo bintu. 23  Yehova aramubwira ati “mu nda yawe+ harimo amahanga abiri, kandi mu nda yawe hazavamo amahanga abiri atandukanye;+ ishyanga rimwe rizakomera kurusha irindi,+ kandi umukuru azakorera umuto.”+ 24  Hanyuma igihe cye cyo kubyara kiragera, kandi yari atwite impanga.+ 25  Nuko uwa mbere avuka atukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri, wagira ngo yambaye umwenda w’ubwoya,+ maze bamwita Esawu.+ 26  Murumuna we akurikiraho aza afashe agatsinsino ka Esawu,+ maze bamwita Yakobo.+ Isaka yari afite imyaka mirongo itandatu ubwo Rebeka yababyaraga. 27  Abo bahungu barakura, Esawu aba umuntu uzi guhiga,+ ukunda kwibera mu gasozi, ariko Yakobo aba umuntu w’inyangamugayo,+ ukunda kwibera mu mahema.+ 28  Isaka yakundaga cyane Esawu kubera ko yamuzaniraga ku nyama z’umuhigo akarya, naho Rebeka yakundaga cyane Yakobo.+ 29  Igihe kimwe ubwo Esawu yatahukaga avuye mu gasozi ananiwe, yasanze Yakobo atetse isupu. 30  Nuko abwira Yakobo ati “nyamuneka ngirira bwangu umpe kuri ibyo bitukura mireho, mpa kuri ibyo bitukura, kuko ndembye!” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.+ 31  Yakobo aramusubiza ati “banza ungurishe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura!”+ 32  Esawu na we ati “ubu se ko ngiye kwipfira, urabona uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bumariye iki?” 33  Yakobo aramubwira ati “banza undahire!”+ Nuko aramurahira, aba agurishije atyo Yakobo uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+ 34  Nuko Yakobo aha Esawu umugati n’isupu y’inkori ararya kandi aranywa,+ arangije arahaguruka arigendera. Nguko uko Esawu yakerensheje uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura.+

Ibisobanuro ahagana hasi