Intangiriro 24:1-67

24  Icyo gihe Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Yehova yari yaramuhaye umugisha muri byose.+  Umunsi umwe Aburahamu abwira umugaragu we wari mukuru mu bo mu rugo rwe, ari na we wategekaga ibye byose,+ ati “shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,+  kuko ngomba kukurahiza, ukandahira Yehova+ Imana y’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani ntuyemo,+  ahubwo ko uzajya mu gihugu cyanjye kwa bene wacu,+ akaba ari ho ushakira umuhungu wanjye Isaka umugore.”  Ariko uwo mugaragu aramubaza ati “uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye muri iki gihugu bizagenda bite? Mbese bizaba ari ngombwa ko nsubiza umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”+  Aburahamu aramusubiza ati “uramenye ntuzasubizeyo umuhungu wanjye.+  Yehova Imana nyir’ijuru wamvanye mu nzu ya data no mu gihugu cya bene wacu,+ akavugana nanjye kandi akandahira+ ati ‘iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe,’+ azohereza umumarayika we akugende imbere,+ kandi ni ho uzashakira umuhungu wanjye umugore.+  Ariko uwo mukobwa niyanga kuzana nawe, uzaba ubohowe kuri iyo ndahiro.+ Gusa ntugomba gusubizayo umuhungu wanjye.”  Nuko uwo mugaragu ashyira ukuboko kwe munsi y’ikibero cya shebuja Aburahamu, amurahira ko azabikora.+ 10  Hanyuma uwo mugaragu afata ingamiya icumi mu ngamiya za shebuja, afata n’ibintu byiza by’ubwoko bwose byo mu butunzi bwa shebuja,+ maze arahaguruka ajya muri Mezopotamiya mu mugi wa Nahori. 11  Amaherezo agera ku iriba ry’amazi ryari inyuma y’umugi, maze ahapfukamisha ingamiya. Hari nimugoroba,+ igihe abagore basohokera bagiye kuvoma.+ 12  Aravuga ati “Yehova Mana ya databuja Aburahamu,+ ndakwinginze ngo uyu munsi utume ngira icyo ngeraho kandi ugaragarize databuja Aburahamu+ ineza yuje urukundo.+ 13  Ubu mpagaze ku iriba ry’amazi kandi abakobwa b’abo muri uyu mugi baje kuvoma amazi.+ 14  Dore uko biri bugende: umukobwa ndi bubwire nti ‘manura ikibindi cyawe cy’amazi nyweho,’ maze akambwira ati ‘nywaho, kandi n’ingamiya zawe ndazuhira,’ uwo ni we uri bube utoranyirije umugaragu wawe+ Isaka; kandi uko ni ko uri bumenyeshe ko wagaragarije databuja urukundo rudahemuka.”+ 15  Nuko atararangiza kuvuga,+ Rebeka umukobwa wa Betuweli+ umuhungu wa Miluka+ muka Nahori,+ umuvandimwe wa Aburahamu, aba arasohotse afite ikibindi ku rutugu.+ 16  Uwo mukobwa yari mwiza cyane,+ akiri isugi, kuko ari nta mugabo wari warigeze aryamana na we;+ nuko aramanuka agera ku iriba avomera amazi mu kibindi cye, hanyuma arazamuka. 17  Uwo mugaragu ahita yirukanka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati “mpa utuzi two kunywa muri icyo kibindi cyawe.”+ 18  Na we aramusubiza ati “akira unywe databuja.” Nuko ahita amanura ikibindi agifata mu ntoki maze amuha amazi aranywa.+ 19  Amaze kumuha amazi yo kunywa, aramubwira ati “ingamiya zawe na zo ndazuhira kugeza aho ziri burangirize kunywa.”+ 20  Amazi yari mu kibindi cye ayasuka vuba vuba mu kibumbiro maze arirukanka ajya kuvoma andi mazi ku iriba, abikora kenshi,+ akomeza kuhira ingamiya ze zose. 21  Hagati aho wa mugabo yamwitegerezaga atangaye cyane. Akomeza guceceka kugira ngo amenye niba Yehova yamuhaye umugisha mu rugendo rwe, cyangwa niba atawumuhaye.+ 22  Nuko ingamiya zirangije kunywa, uwo mugabo amuha impeta yo ku zuru+ ikozwe muri zahabu, ipima kimwe cya kabiri cya shekeli, n’imikufi+ ibiri yo kwambara ku maboko yapimaga shekeli icumi za zahabu, 23  maze aramubaza ati “uri umukobwa wa nde? Ndakwinginze, mbwira. Ese mu nzu ya so twabonayo icumbi?”+ 24  Aramusubiza ati “ndi umukobwa wa Betuweli,+ umuhungu Miluka yabyariye Nahori.”+ 25  Yongeraho ati “dufite ubwatsi n’ibiryo by’amatungo byinshi, kandi n’aho kurara harahari.”+ 26  Nuko uwo mugabo yikubita imbere ya Yehova,+ 27  aravuga ati “Yehova Imana ya databuja Aburahamu nasingizwe,+ we utarahwemye kugaragariza databuja ineza yuje urukundo n’ubudahemuka. Igihe nari mu nzira Yehova yanyoboye angeza mu nzu y’abavandimwe ba databuja.”+ 28  Uwo mukobwa agenda yiruka abwira nyina ibyo bintu hamwe n’abo muri urwo rugo. 29  Rebeka yari afite musaza we witwaga Labani.+ Nuko Labani agenda yiruka asanga wa mugabo ku iriba. 30  Amaze kubona impeta yo ku zuru n’imikufi+ ku maboko ya mushiki we, no kumva amagambo yose mushiki we Rebeka yavugaga agira ati “uku ni ko uwo mugabo yambwiye,” yahise ajya aho uwo mugabo yari ari, asanga ahagaze iruhande rw’ingamiya ze ku iriba. 31  Ahita amubwira ati “ngwino wowe wahawe umugisha na Yehova.+ Kuki ukomeza guhagarara hanze kandi namaze gutegura inzu n’aho ingamiya ziri burare?” 32  Nuko uwo mugabo yinjira mu nzu, maze Labani akura imitwaro ku ngamiya, aziha ibyatsi n’ibiryo by’amatungo kandi amuha amazi yo koza ibirenge bye n’iby’abantu bari kumwe na we.+ 33  Hanyuma bamuha ibyokurya, ariko aravuga ati “nta cyo ndya ntaravuga ikingenza.” Nuko aramubwira ati “ngaho kivuge!”+ 34  Aravuga ati “ndi umugaragu wa Aburahamu.+ 35  Yehova yahundagaje imigisha kuri databuja amugira umuntu ukomeye kandi amuha intama n’inka n’ifeza na zahabu n’abagaragu n’abaja n’ingamiya n’indogobe.+ 36  Sara umugore wa databuja yamubyariye umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru,+ kandi azamuraga ibyo atunze byose.+ 37  None databuja yarandahije ati ‘ntuzashakire umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani bo muri iki gihugu ntuyemo.+ 38  Oya, ahubwo uzajye mu nzu ya data no mu muryango wanjye,+ abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.’+ 39  Ariko mbwira databuja nti ‘uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye bizagenda bite?’+ 40  Na we arambwira ati ‘Yehova, uwo nagendeye imbere,+ azohereza umumarayika we+ ajyane nawe, kandi rwose azaguha umugisha mu rugendo rwawe.+ Nawe uzashakire umuhungu wanjye umugore mu muryango wanjye, mu nzu ya data.+ 41  Nugera mu muryango wanjye, icyo gihe ntuzaba ukiboshywe n’indahiro wandahiye; kandi nibanga kumuguha, nabwo ntuzaba ukiboshywe n’indahiro wandahiye.’+ 42  “Uyu munsi, ubwo nari ngeze ku iriba, navuze nti ‘Yehova, Mana ya databuja Aburahamu, niba koko umpaye umugisha muri uru rugendo rwanjye,+ 43  ubu mpagaze hano ku iriba ry’amazi. Dore uko biri bugende: umukobwa+ uri buze kuvoma amazi nkamubwira nti “mpa utuzi two kunywa muri icyo kibindi cyawe,” 44  maze akambwira ati “nywaho, kandi n’ingamiya zawe ndazuhira,” uwo ni we uri bube ari umugore Yehova yatoranyirije umuhungu wa databuja.’+ 45  “Igihe nari ncyibwira+ ibyo bintu mu mutima wanjye,+ mbona Rebeka aje afite ikibindi ku rutugu, aramanuka agera ku iriba avoma amazi.+ Hanyuma ndamubwira nti ‘mpa utuzi two kunywa.’+ 46  Nuko ahita amanura ikibindi arambwira ati ‘nywaho,+ kandi n’ingamiya zawe ndazuhira.’ Nuko nywaho kandi yuhira n’ingamiya. 47  Hanyuma ndamubaza nti ‘uri umukobwa wa nde?’+ Na we aransubiza ati ‘ndi umukobwa wa Betuweli umuhungu wa Nahori, uwo Miluka yamubyariye.’ Nuko mwambika impeta ku zuru n’imikufi ku maboko.+ 48  Nuko nikubita imbere ya Yehova maze nsingiza Yehova Imana ya databuja Aburahamu,+ we wanyoboye mu nzira nyayo+ kugira ngo nsabire umuhungu wa databuja umukobwa w’umuvandimwe we. 49  None rero, niba rwose mugaragarije databuja ineza yuje urukundo n’ubudahemuka,+ nimubimbwire, kandi niba atari byo, nabwo nimubimbwire kugira ngo menye niba nkwiriye guhindukira nkanyura iburyo cyangwa ibumoso.”+ 50  Hanyuma Labani na Betuweli baramusubiza bati “ibyo byaturutse kuri Yehova.+ Ntidushobora kugira icyo turenzaho, cyaba ikibi cyangwa icyiza.+ 51  Dore Rebeka ari imbere yawe. Mufate umujyane, abe umugore w’umuhungu wa shobuja nk’uko Yehova yabivuze.”+ 52  Umugaragu wa Aburahamu yumvise uko bamushubije, ahita yikubita imbere ya Yehova.+ 53  Nuko uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza n’ibya zahabu n’imyenda, abiha Rebeka, kandi aha musaza we na nyina ibintu byiza cyane.+ 54  Ibyo birangiye, we n’abantu bari kumwe na we bararya baranywa, kandi iryo joro barara aho, mu gitondo barabyuka. Hanyuma uwo mugaragu aravuga ati “nimunsezerere nsubire kwa databuja.”+ 55  Musaza wa Rebeka na nyina baramusubiza bati “reka uyu mukobwa amarane natwe indi minsi icumi abone kugenda.” 56  Na we arababwira ati “mwintinza kandi Yehova yarampaye umugisha mu rugendo rwanjye.+ Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”+ 57  Baramubwira bati “reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”+ 58  Bahamagara Rebeka baramubaza bati “mbese urajyana n’uyu mugabo?” Na we ati “ndajyana na we.”+ 59  Nuko basezerera mushiki wabo Rebeka+ n’umurezi we,+ basezerera n’umugaragu wa Aburahamu n’abantu bari kumwe na we. 60  Basabira Rebeka umugisha, baramubwira bati “mushiki wacu, uzororoke ube ibihumbi incuro ibihumbi icumi, kandi urubyaro rwawe ruzigarurire amarembo y’abanzi barwo.”+ 61  Hanyuma Rebeka ahagurukana n’abaja be+ burira ingamiya,+ bakurikira uwo mugaragu. Nuko uwo mugaragu afata Rebeka aragenda. 62  Icyo gihe Isaka yari aje aturutse mu nzira ijya i Beri-Lahayi-Royi+ kuko yari atuye i Negebu.+ 63  Yari yagiye mu gasozi butangiye kugoroba kugira ngo atekereze.+ Yubuye amaso abona ingamiya ziza zimusanga! 64  Rebeka na we yubuye amaso abona Isaka, maze arururuka ava ku ngamiya. 65  Hanyuma abaza uwo mugaragu ati “uriya mugabo ugenda mu gasozi uje adusanganira ni nde?” Uwo mugaragu aramusubiza ati “ni databuja.” Nuko afata igitambaro aritwikira.+ 66  Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose. 67  Hanyuma Isaka ajyana Rebeka mu ihema rya nyina Sara.+ Nguko uko yajyanye Rebeka akaba umugore we.+ Isaka aramukunda cyane,+ abona ihumure nyuma yo gupfusha nyina.+

Ibisobanuro ahagana hasi