Intangiriro 22:1-24
22 Nyuma yaho Imana y’ukuri igerageza Aburahamu,+ iramuhamagara iti “Aburahamu!” Aritaba ati “karame!”+
2 Iramubwira iti “fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gikongorwa n’umuriro, kuri umwe mu misozi nzakwereka.”+
3 Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo ategura indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka,+ kandi yasa inkwi zo kosa igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye.
4 Ku munsi wa gatatu Aburahamu yubura amaso akiri kure atangira kubona aho hantu.
5 Nuko Aburahamu abwira abagaragu be+ ati “musigarane n’indogobe hano, naho jye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga,+ hanyuma turagaruka aho muri.”
6 Hanyuma Aburahamu afata inkwi zo kosa igitambo azikorera umuhungu we Isaka,+ na we afata umuriro n’icyuma, maze barajyana.+
7 Isaka ahamagara se Aburahamu ati “data!”+ Na we ati “ndakumva mwana wanjye!”+ Nuko aramubaza ati “ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro iri he?”+
8 Aburahamu aramubwira ati “mwana wa, Imana iri buduhe intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro.”+ Nuko bombi bakomeza urugendo.
9 Amaherezo bagera ha hantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro,+ agitondekaho inkwi, aboha umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amurambika ku gicaniro hejuru y’inkwi.+
10 Aburahamu arambura ukuboko kwe afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+
11 Ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru, aramubwira+ ati “Aburahamu, Aburahamu!” Na we aritaba ati “karame!”
12 Aramubwira ati “nturamburire ukuboko kuri uwo muhungu kandi ntugire icyo umutwara,+ kuko ubu noneho menye ko utinya Imana kuko utanyimye umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege.”+
13 Nuko Aburahamu yubura amaso areba imbere ye abona imfizi y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda afata iyo mfizi y’intama ayitamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro mu cyimbo cy’umuhungu we.+
14 Aburahamu yita aho hantu Yehova-Yire. Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi bakunze kuvuga bati “ku musozi wa Yehova azatanga ibikenewe.”+
15 Nuko umumarayika wa Yehova ahamagara Aburahamu ubwa kabiri ari mu ijuru,
16 aramubwira ati “‘jyewe ubwanjye ndirahiye,’ ni ko Yehova avuga,+ ‘ko ubwo wagenje utyo ntunyime umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege,+
17 nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’inyenyeri zo mu ijuru, rungane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja,+ kandi urubyaro rwawe ruzigarurira amarembo y’abanzi barwo.+
18 Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe+ kubera ko wanyumviye.’”+
19 Hanyuma Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, maze barahaguruka basubirana i Beri-Sheba,+ Aburahamu akomeza gutura i Beri-Sheba.
20 Nyuma yaho inkuru igera kuri Aburahamu igira iti “Miluka+ na we yabyariye umuvandimwe wawe Nahori+ abana b’abahungu:
21 imfura ye ni Usi, na murumuna we Buzi,+ na Kemuweli se wa Aramu,
22 na Kesedi na Hazo na Piludashi na Yidilafu na Betuweli.”+
23 Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyariye Nahori umuvandimwe wa Aburahamu.
24 Nanone Nahori yari afite inshoreke yitwaga Rewuma, yaje kubyara Teba na Gahamu na Tahashi na Maka.+