Intangiriro 2:1-25
2 Uko ni ko ijuru n’isi n’ingabo zabyo zose byarangiye kuremwa.+
2 Ku munsi wa karindwi, Imana yari yarangije imirimo yayo, nuko itangira kuruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.+
3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko kuri uwo munsi ari ho yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose y’ibyo yari yagambiriye kurema.+
4 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi mu gihe byaremwaga, ku munsi Yehova Imana yaremeyeho isi n’ijuru.+
5 Icyo gihe nta bihuru byari ku isi, kandi ibimera byo ku butaka byari bitaratangira kumera kuko Yehova Imana yari ataragusha imvura+ ku isi, kandi nta muntu wariho ngo ahinge ubutaka.
6 Ahubwo igihu+ cyavaga mu butaka kikabutosa.+
7 Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu+ wo hasi,+ maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima,+ nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.+
8 Nanone Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni,+ aherekeye iburasirazuba, maze ahashyira uwo muntu yari yaremye.+
9 Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose kinogeye ijisho, gifite ibyokurya byiza. Kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy’ubuzima+ n’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi.+
10 Hari uruzi rwaturukaga muri Edeni rukuhira ubwo busitani, hanyuma rukigabanyamo inzuzi enye.
11 Urwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Havila+ kibamo zahabu.
12 Zahabu yo muri icyo gihugu ni nziza.+ Nanone haba amariragege yitwa budola+ n’amabuye y’agaciro yitwa shohamu.+
13 Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni; ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Kushi.
14 Uruzi rwa gatatu rwitwa Hidekelu;+ ni rwo rugana mu burasirazuba bwa Ashuri.+ Naho uruzi rwa kane rwitwa Ufurate.+
15 Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni+ ngo abuhingire kandi abwiteho.+
16 Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka.+
17 Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”+
18 Yehova Imana aravuga ati “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo.”+
19 Yehova Imana yaremye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko abyita. Uko uwo muntu yitaga buri kintu cyose gifite ubugingo,+ iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.+
20 Uwo muntu yita amazina amatungo yose n’ibiguruka mu kirere byose n’inyamaswa zose, ariko ntihaboneka umufasha wari kumubera icyuzuzo.
21 Nuko Yehova Imana asinziriza cyane+ uwo muntu, maze mu gihe yari asinziriye amukuramo urubavu rumwe, aho rwari ruri ahasubiza inyama.
22 Urwo rubavu Yehova Imana yavanye muri uwo muntu aruremamo umugore maze aramumuzanira.+
23 Nuko uwo muntu aravuga ati“Noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,Kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.+Uyu azitwa Umugore,Kuko yakuwe mu mugabo.”+
24 Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina+ akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.+
25 Uwo mugabo n’umugore we bari bambaye ubusa,+ nyamara ntibyabateraga isoni.+