Intangiriro 19:1-38

19  Nuko abo bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, kandi Loti yari yicaye ku irembo ry’i Sodomu.+ Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira, maze yikubita hasi yubamye.+  Arababwira ati “databuja, ndabinginze muze mu nzu y’umugaragu wanyu muharare kandi babakarabye ibirenge.+ Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.”+ Na bo baramusubiza bati “oya, ahubwo turi burare ku karubanda.”+  Ariko arabahata cyane+ ku buryo bajyanye na we bakinjira mu nzu ye. Hanyuma abategurira amafunguro,+ abokereza n’imigati idasembuwe,+ maze bararya.  Batararyama, abagabo bo muri uwo mugi w’i Sodomu, uhereye ku mwana w’umuhungu ukageza ku musaza, bose baza biremye agatsiko+ bagota iyo nzu.+  Bahamagara Loti baramubwira bati “abagabo baje iwawe iri joro bari he? Basohore ubaduhe turyamane na bo.”+  Amaherezo Loti arasohoka abasanga ku muryango, ariko akingira urugi inyuma ye.  Nuko arababwira ati “bavandimwe, ndabinginze ntimugire ikintu kibi mukora.+  Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’umugabo.+ Reka mbasohore mbabahe. Hanyuma mubakoze icyo mushaka cyose.+ Gusa aba bagabo ntimugire icyo mubatwara+ kuko ari yo mpamvu baje kwikinga mu nzu yanjye.”+  Na bo baramubwira bati “igirayo se!” Bongeraho bati “uyu mugabo yaje ari umwimukira+ atura hano ari nyakamwe, none arashaka no kwigira umucamanza.+ Ubu nonaha tugiye kugukorera ibibi biruta ibyo twari kubakorera.” Nuko basunika Loti cyane,+ kandi begera urugi bashaka kurumena.+ 10  Ba bagabo basohora amaboko bafata Loti bamwinjiza aho bari mu nzu, maze urugi bararukinga. 11  Bateza ubuhumyi abo bantu bari ku muryango w’inzu,+ uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru,+ ku buryo bagerageje gushakisha aho umuryango uri bakaruha.+ 12  Nuko ba bagabo babwira Loti bati “hari bene wanyu ufite ino aha? Baba abakwe bawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, mbese abawe bose bari muri uyu mugi, bakure aha hantu!+ 13  Tugiye kuharimbura, kuko ijwi ry’abataka bahitotombera ryageze imbere ya Yehova,+ none Yehova yadutumye kurimbura uyu mugi.”+ 14  Nuko Loti arasohoka maze avugana n’abakwe be bari kuzashyingiranwa n’abakobwa be, akomeza kubabwira ati “nimugire bwangu muve aha hantu kuko Yehova agiye kurimbura uyu mugi!”+ Ariko abakwe be babonaga ameze nk’umuntu wikinira.+ 15  Icyakora umuseke utambitse, abamarayika batitiriza Loti bamubwira bati “gira bwangu ufate umugore wawe n’abakobwa bawe bombi bari hano,+ kugira ngo mutarimbuka muzize icyaha cy’uyu mugi!”+ 16  Akomeje kuzarira,+ abo bagabo bamufata ukuboko we n’umugore we n’abakobwa be bombi babakura muri uwo mugi babashyira inyuma yawo,+ kuko Yehova yari amugiriye impuhwe.+ 17  Nuko bakimara kubageza ku nkengero z’uwo mugi, umwe muri bo aramubwira ati “hunga ukize ubugingo bwawe!+ Nturebe inyuma+ kandi ntugire aho uhagarara muri aka Karere kose!+ Hungira mu karere k’imisozi miremire kugira ngo utarimburwa!”+ 18  Hanyuma Loti arababwira ati “Yehova ndakwinginze, bye kuba bityo! 19  Dore umugaragu wawe natonnye mu maso yawe.+ Wangaragarije cyane ineza yuje urukundo+ urokora ubugingo bwanjye,+ ariko sinshobora guhungira mu karere k’imisozi miremire. Ndatinya ko nakugarizwa n’amakuba maze ngapfa.+ 20  None ndakwinginze, dore uriya mugi uri hafi nawuhungiramo kandi ni umugi muto.+ Ese mpungiye muri uriya mugi muto hari icyo bitwaye? Kandi ubugingo bwanjye bwakomeza kubaho!”+ 21  Nuko aramubwira ati “ibyo usabye ndabikwemereye,+ ntabwo ndi burimbure uwo mugi uvuze.+ 22  Ihute uhungireyo, kuko nta cyo nshobora gukora utaragera yo!”+ Ni cyo cyatumye yita uwo mugi Sowari.+ 23  Loti yageze i Sowari izuba ryarashe.+ 24  Hanyuma Yehova agusha imvura y’amazuku n’umuriro biturutse mu ijuru kuri Yehova, bigwa i Sodomu n’i Gomora.+ 25  Nuko arimbura iyo migi, ndetse n’ako Karere kose n’abaturage bose bo muri iyo migi n’ibimera byose byo ku butaka.+ 26  Umugore we wari umukurikiye areba inyuma, maze ahinduka inkingi y’umunyu.+ 27  Nuko bukeye kare mu gitondo Aburahamu ajya ha hantu yari yahagaze ari imbere ya Yehova.+ 28  Hanyuma yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora no muri ako Karere kose maze abona ibintu biteye ubwoba. Abona umwotsi mwinshi uzamuka muri ako karere umeze nk’umwotsi mwinshi uva mu itanura!+ 29  Kandi igihe Imana yarimburaga imigi yo muri ako Karere, yazirikanye Aburahamu kuko yafashe ingamba zo kurokora Loti, igihe yarimburaga iyo migi Loti yari atuyemo.+ 30  Nyuma yaho Loti ava i Sowari ajyana n’abakobwa be bombi+ ajya gutura mu karere k’imisozi miremire, kuko yatinye gutura i Sowari.+ Atangira gutura mu buvumo ari kumwe n’abakobwa be bombi. 31  Uw’imfura abwira murumuna we ati “dore data arashaje kandi muri iki gihugu nta mugabo uhari twashyingiranwa na we nk’uko bigenda ku isi hose.+ 32  None ngwino duhe data divayi anywe+ hanyuma turyamane na we, kugira ngo umuryango wa data udacika.”+ 33  Nuko muri iryo joro+ bahata se divayi; hanyuma uw’imfura aragenda aryamana na se, ariko se ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 34  Bukeye bwaho, uw’imfura abwira murumuna we ati “dore muri iri joro ryakeye naryamanye na data. None reka no muri iri joro tumuhe divayi anywe. Hanyuma nawe ugende uryamane na we, kugira ngo umuryango wa data udacika.” 35  Nuko no muri iryo joro bakomeza guha se divayi; hanyuma umuto aragenda aryamana na se, ariko se ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 36  Nuko abo bakobwa bombi ba Loti batwita inda za se.+ 37  Igihe kigeze uw’imfura abyara umwana w’umuhungu amwita Mowabu.+ Ni we sekuruza w’Abamowabu kugeza n’ubu.+ 38  Umuto na we abyara umwana w’umuhungu amwita Beni-Ami. Ni we sekuruza w’Abamoni+ kugeza n’ubu.

Ibisobanuro ahagana hasi