Intangiriro 18:1-33
18 Nyuma yaho Yehova amubonekera+ ari mu biti binini by’i Mamure,+ ubwo yari yicaye ku muryango w’ihema rye ku manywa, igihe haba hari icyokere cyinshi.+
2 Yubuye amaso+ abona abagabo batatu bahagaze ku ntera runaka y’aho ari. Ababonye ava ku muryango w’ihema rye yiruka abasanga, maze abikubita imbere.+
3 Hanyuma aravuga ati “Yehova, niba ntonnye mu maso yawe, ndakwinginze ntuce ku mugaragu wawe.+
4 Reka bazane amazi maze babakarabye ibirenge,+ hanyuma muruhukire munsi y’igiti.+
5 Nanjye ngiye kubazanira umugati muhumurize umutima.+ Nyuma yaho muri bugende, kuko icyo ari cyo cyatumye munyura aho umugaragu wanyu ari.” Na bo baravuga bati “ni byiza. Ubikore nk’uko ubivuze.”
6 Aburahamu arihuta asanga Sara mu ihema aramubwira ati “gira vuba ufate seya* eshatu z’ifu inoze, uyiponde maze ukore imigati yiburungushuye.”+
7 Hanyuma Aburahamu ariruka ajya mu mashyo ye, atoranya ikimasa cyiza cy’umushishe maze agiha umugaragu we, arihuta ajya kugitegura.+
8 Ibyo birangiye, Aburahamu afata amavuta n’amata na cya kimasa cy’umushishe yari yateguye abishyira imbere yabo.+ Arangije ahagarara iruhande rwabo munsi y’igiti igihe barimo barya.+
9 Nuko baramubaza bati “umugore wawe Sara+ ari he?” Arabasubiza ati “ari hano mu ihema.”+
10 Umwe muri abo bagabo akomeza agira ati “ni ukuri, umwaka utaha mu gihe nk’iki nzagaruka aho uri, kandi umugore wawe Sara azabyara umwana w’umuhungu.”+ Icyo gihe Sara yari ateze amatwi ari ku muryango w’ihema ryari inyuma y’uwo mugabo.
11 Kandi Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru.+ Sara ntiyari akijya mu mihango.+
12 Nuko Sara asekera mu mutima we+ ati “ni ukuri koko nzagira ibyo byishimo kandi nshaje, n’umutware wanjye akaba ashaje?”+
13 Hanyuma Yehova abwira Aburahamu ati “kuki Sara asetse akavuga ati ‘ni ukuri koko nzabyara kandi nshaje?’+
14 Mbese hari icyananira Yehova?+ Mu gihe cyagenwe nzagaruka aho uri, umwaka utaha mu gihe nk’iki, kandi Sara azabyara umwana w’umuhungu.”
15 Ariko kubera ko Sara yagize ubwoba, atangira kubihakana ati “ntabwo nsetse!” Nuko aramubwira ati “oya, urasetse!”+
16 Hanyuma abo bagabo barahaguruka bava aho, berekeza amaso i Sodomu,+ kandi Aburahamu yari kumwe na bo abaherekeje.+
17 Nuko Yehova aravuga ati “ese ndakomeza guhisha Aburahamu ibyo ngiye gukora?+
18 N’ubundi kandi, Aburahamu azaba ishyanga rikomeye kandi rifite imbaraga, ndetse amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze kuri we.+
19 Kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera,+ kugira ngo Yehova azahe Aburahamu ibyo yamusezeranyije byose.”+
20 Nuko Yehova aravuga ati “ijwi rirenga ry’abataka bitotombera ibibera i Sodomu n’i Gomora+ ryangezeho, kandi icyaha cyabo kiraremereye cyane.+
21 Niyemeje rwose kumanuka nkareba niba koko bakora ibihwanye no gutaka kw’abahitotombera kwangezeho, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya.”+
22 Nuko abo bagabo barahindukira, bava aho bafata inzira ijya i Sodomu; ariko Yehova+ we yari agihagaze imbere ya Aburahamu.+
23 Hanyuma Aburahamu aramwegera, aramubaza ati “ese koko uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?+
24 Reka tuvuge ko muri uwo mugi harimo abakiranutsi mirongo itanu. Ubwo se uzabarimbura we kubabarira uwo mugi ku bw’abo bakiranutsi mirongo itanu bawurimo?+
25 Ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha!+ Oya, ntibikabeho ko wagenza utyo.+ Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”+
26 Nuko Yehova aramusubiza ati “ninsanga mu mugi w’i Sodomu harimo abakiranutsi mirongo itanu, nzababarira uwo mugi wose ku bw’abo bakiranutsi.”+
27 Ariko Aburahamu arongera aravuga ati “dore niyemeje kuvugana na Yehova nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.+
28 Reka tuvuge ko ku bakiranutsi mirongo itanu habuzeho batanu. Ese uzarimbura uwo mugi wose kubera abo batanu babuzeho?” Aramusubiza ati “sinzawurimbura ninsangayo mirongo ine na batanu.”+
29 Aburahamu yongera kumubwira ati “reka tuvuge ko hariyo mirongo ine.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo mirongo ine.”
30 Ariko akomeza agira ati “Yehova, ndakwinginze nturakare,+ ahubwo undeke ngire icyo nongeraho:+ reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi mirongo itatu.” Aramusubiza ati “sinzawurimbura ninsangayo abo mirongo itatu.”
31 Aburahamu yongeraho ati “dore niyemeje kuvugana na Yehova:+ reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi makumyabiri.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo makumyabiri.”+
32 Amaherezo aravuga ati “Yehova, ndakwinginze nturakare,+ ahubwo undeke mvuge iri rimwe risa:+ reka tuvuge ko hariyo icumi.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo icumi.”+
33 Hanyuma Yehova+ arangije kuvugana na Aburahamu aragenda, Aburahamu na we asubira iwe.