Intangiriro 17:1-27

17  Igihe Aburamu yari afite imyaka mirongo cyenda n’icyenda, Yehova yaramubonekeye aramubwira+ ati “ndi Imana Ishoborabyose.+ Ujye ugendera imbere yanjye kandi ube indakemwa.+  Kandi nshyize isezerano ryanjye hagati yanjye nawe,+ ko nzakugwiza cyane.”+  Nuko Aburamu abyumvise yikubita hasi yubamye,+ maze Imana ikomeza kuvugana na we igira iti  “dore mfitanye nawe isezerano,+ kandi rwose uzaba se w’amahanga menshi.+  Ntuzongera kwitwa Aburamu ukundi, ahubwo uzitwa Aburahamu, kuko nzakugira sekuruza w’amahanga menshi.  Nzatuma wororoka cyane nkugire amahanga menshi, kandi uzakomokwaho n’abami.+  “Nzasohoza isezerano ryanjye riri hagati yanjye nawe+ n’urubyaro rwawe n’abazarukomokaho, ribe isezerano ry’ibihe bitarondoreka,+ kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro rwawe ruzagukurikira.+  Kandi iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ ari cyo gihugu cy’i Kanani cyose, nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe icyanyu kugeza ibihe bitarondoreka; kandi nzaba Imana yabo.”+  Imana yongera kubwira Aburahamu iti “nawe ukomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe n’abazarukomokaho.+ 10  Iri ni ryo sezerano muzakomeza hagati yanjye namwe, ndetse n’urubyaro rwanyu ruzabakurikira:+ umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.+ 11  Muzajye mukebwa, kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe.+ 12  Umwana w’umuhungu wese wo muri mwe umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ nk’uko ibisekuru byanyu bizakurikirana, ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe, n’umuntu wese waguzwe amafaranga ku munyamahanga utari uwo mu rubyaro rwawe. 13  Umugabo wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugabo wese waguze amafaranga yawe agomba gukebwa;+ kandi isezerano ryanjye rigaragarira ku mubiri wanyu, rigomba kuba isezerano ry’ibihe bitarondoreka.+ 14  Umuntu wese w’igitsina gabo utazakebwa, uwo muntu azicwe avanwe mu bwoko bwe.+ Azaba yishe isezerano ryanjye.” 15  Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti “naho Sarayi umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko azitwa Sara.+ 16  Nzamuha umugisha kandi azakubyarira umwana w’umuhungu.+ Nzamuha umugisha kandi azakomokwaho n’amahanga;+ abami b’amahanga bazamukomokaho.”+ 17  Aburahamu abyumvise yikubita hasi yubamye, atangira guseka no kwibwira mu mutima we+ ati “mbese umugabo w’imyaka ijana azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka mirongo cyenda abyare?”+ 18  Hanyuma Aburahamu abwira Imana y’ukuri ati “Ishimayeli arakabaho imbere yawe!”+ 19  Imana na yo iramubwira iti “Sara umugore wawe, agiye kuzakubyarira umwana w’umuhungu, uzamwite Isaka.+ Nzashyira isezerano ryanjye hagati yanjye na we n’urubyaro rwe,+ ribe isezerano ry’ibihe bitarondoreka. 20  Naho ku bihereranye na Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha ntume yororoka kandi agwire cyane.+ Azakomokwaho n’abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ishyanga rikomeye.+ 21  Icyakora isezerano ryanjye nzarigirana na Isaka,+ uwo Sara azakubyarira, mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha.”+ 22  Nuko Imana irangije kuvugana na Aburahamu+ iragenda. 23  Hanyuma Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu b’igitsina gabo bose bavukiye mu rugo rwe n’umuntu wese yaguze amafaranga ye, ni ukuvuga buri muntu wese wo mu rugo rwa Aburahamu w’igitsina gabo, maze abakeba kuri uwo munsi nk’uko Imana yari yabimubwiye.+ 24  Aburahamu yari afite imyaka mirongo cyenda n’icyenda igihe yakebwaga.+ 25  Umuhungu we Ishimayeli yari afite imyaka cumi n’itatu igihe yakebwaga.+ 26  Uwo munsi ni bwo Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli bakebwe.+ 27  Kandi abagabo bose bo mu rugo rwe, ni ukuvuga umuntu wese wavukiye mu rugo rwe n’umuntu wese yaguze amafaranga ku munyamahanga, bakebanwa na we.+

Ibisobanuro ahagana hasi