Intangiriro 16:1-16

16  Icyo gihe Sarayi umugore wa Aburamu nta bana yari yaramubyariye.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+  Nuko Sarayi abwira Aburamu ati “dore Yehova yatumye ntashobora kubyara;+ none ryamana n’umuja wanjye, ahari yambyarira abana.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi.+  Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we.+ Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka icumi aba mu gihugu cy’i Kanani.  Nuko aryamana na Hagari maze aratwita. Hagari amaze kumenya ko atwite atangira gusuzugura nyirabuja.+  Sarayi abibonye abwira Aburamu ati “ibyo uyu muja angirira byose bikubarweho. Ni jye washyize umuja wanjye mu gituza cyawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova aducire urubanza jye nawe.”+  Aburamu abwira Sarayi+ ati “dore umuja wawe ari mu maboko yawe, umukoze icyo ushaka.”+ Nuko Sarayi atangira kumufata nabi, ku buryo yamuhunze.+  Nyuma yaho umumarayika wa Yehova+ amusanga mu butayu ku iriba ry’amazi, riri ku nzira ijya i Shuri.+  Aramubwira ati “yewe Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “ndahunga mabuja Sarayi.”  Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati “subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umugandukire.”+ 10  Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati “nzagwiza cyane urubyaro rwawe+ rube rwinshi, rwe kubarika.”+ 11  Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati “dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli,+ kuko Yehova yumvise akababaro kawe.+ 12  Naho uwo mwana we, azamera nk’imparage. Azarwanya abantu bose kandi abantu bose bazamurwanya;+ kandi azabamba ihema rye imbere y’abavandimwe be bose.”+ 13  Nuko yambaza izina rya Yehova wavuganaga na we, ati “uri Imana ireba,”+ kuko yagize ati “ese mu by’ukuri aha ni ho mboneye undeba?” 14  Ni cyo cyatumye iryo riba ryitwa Beri-Lahayi-Royi.+ Riri hagati ya Kadeshi na Beredi. 15  Nyuma yaho Hagari abyarira Aburamu umwana w’umuhungu, maze uwo muhungu Hagari amubyariye, Aburamu amwita Ishimayeli.+ 16  Aburamu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu igihe Hagari yamubyariraga Ishimayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi