Intangiriro 15:1-21

15  Nyuma y’ibyo, ijambo rya Yehova rigera kuri Aburamu mu iyerekwa+ rigira riti “Aburamu, witinya.+ Ndi ingabo igukingira.+ Uzahabwa ingororano ikomeye cyane.”+  Aburamu abyumvise aravuga ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, ingororano yawe izamarira iki ko ubona nta kana ngira, kandi uzazungura ibyo mu nzu yanjye ari Eliyezeri+ Umunyadamasiko?”  Aburamu yongeraho ati “dore nta rubyaro+ wampaye, kandi umugaragu+ wo mu rugo rwanjye ni we uzanzungura aragwe ibyanjye.”  Ariko Yehova aramusubiza ati “uwo si we uzakuzungura ngo aragwe ibyawe, ahubwo uzaturuka mu nda yawe ni we uzakuzungura aragwe ibyawe.”+  Nuko amujyana hanze aramubwira ati “ubura amaso urebe ku ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.”+ Arongera aramubwira ati “urubyaro rwawe na rwo ni ko ruzangana.”+  Nuko yizera Yehova,+ na we abimuhwanyiriza no gukiranuka.+  Hanyuma yongera kumubwira ati “ndi Yehova wagukuye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nguhe iki gihugu kibe icyawe.”+  Nuko aravuga ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, nzabwirwa n’iki ko iki gihugu kizaba icyanjye?”+  Na we aramusubiza ati “nshakira ikimasa kimaze imyaka itatu n’inyagazi y’ihene imaze imyaka itatu, n’imfizi y’intama imaze imyaka itatu, n’intungura n’icyana cy’inuma.”+ 10  Nuko afata ayo matungo yose ayacamo kabiri, maze ibyo bice abirambika byerekeranye, ariko inyoni zo ntiyazicamo ibice.+ 11  Ibisiga bitangira kumanuka bigwa kuri izo ntumbi,+ ariko Aburamu akomeza kujya abyirukana. 12  Hashize umwanya, igihe izuba ryari rigiye kurenga, Aburamu arasinzira cyane,+ maze umwijima w’icuraburindi uteye ubwoba uramugwira. 13  Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ 14  Ariko icyo gihugu kizabagira abacakara nzagicira urubanza,+ kandi bazakivamo bajyanye ubutunzi bwinshi.+ 15  Naho wowe, uzagenda amahoro usange ba sokuruza; uzahambwa ushaje neza.+ 16  Ariko mu gihe cy’abuzukuruza babo ni bwo bazagaruka ino,+ kuko icyaha cy’Abamori kitaruzura.”+ 17  Icyo gihe izuba ryarimo rirenga, maze haza umwijima w’icuraburindi n’itanura ricumba, kandi umuriro waka unyura hagati ya bya bice.+ 18  Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano,+ agira ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza kuri rwa ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+ 19  Nzaruha igihugu cy’Abakeni,+ icy’Abakenizi n’icy’Abakadimoni, 20  icy’Abaheti,+ icy’Abaperizi+ n’icy’Abarefayimu,+ 21  icy’Abamori, icy’Abanyakanani, icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi