Intangiriro 14:1-24

14  Ku ngoma ya Amurafeli umwami w’i Shinari+ na Ariyoki umwami wa Elasari na Kedorulawomeri+ umwami wa Elamu+ na Tidali umwami w’i Goyimu,+  abo bami barwanye na Bera umwami w’i Sodomu+ na Birusha umwami w’i Gomora+ na Shinabu umwami wa Adima+ na Shemeberi umwami w’i Zeboyimu+ n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari).+  Abo bose batabariye hamwe+ bagera mu Kibaya cy’i Sidimu,+ ni ukuvuga Inyanja y’Umunyu.+  Bari barakoreye Kedorulawomeri mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri, ariko mu mwaka wa cumi n’itatu barigomeka.  Nuko mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorulawomeri araza, azana n’abami bari kumwe na we, maze baneshereza Abarefayimu muri Ashiteroti-Karunayimu,+ baneshereza Abazuzimu i Hamu, baneshereza Abemimu+ i Shave-Kiriyatayimu,  baneshereza Abahori+ mu misozi yabo ya Seyiri+ babageza muri Eli-Parani+ iri ku rugabano rw’ubutayu.  Hanyuma barahindukira bagera i Eni-Mishipati, ari ho hitwa i Kadeshi,+ maze batsinda igihugu cyose cy’Abamaleki+ n’Abamori+ bari batuye i Hasasoni-Tamari.+  Icyo gihe umwami w’i Sodomu atabarana n’umwami w’i Gomora n’umwami wa Adima n’umwami w’i Zeboyimu n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari), birema urugamba barwanira na bo mu Kibaya cy’i Sidimu,+  barwana na Kedorulawomeri umwami wa Elamu na Tidali umwami w’i Goyimu na Amurafeli umwami w’i Shinari na Ariyoki umwami wa Elasari:+ abami bane barwanya batanu. 10  Icyo gihe Ikibaya cy’i Sidimu+ cyari cyuzuyemo imyobo ya godoro.+ Maze abami b’i Sodomu n’i Gomora+ barahunga bagenda bagwa muri iyo myobo, abasigaye bahungira mu karere k’imisozi miremire.+ 11  Hanyuma abatsinze banyaga ibintu byose by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose maze baragenda.+ 12  Nanone bafata mpiri Loti, umuhungu wa mukuru wa Aburamu, banyaga n’ibintu bye maze baragenda. Icyo gihe Loti yari atuye i Sodomu.+ 13  Hanyuma umuntu wari wacitse ku icumu araza abibwira Aburamu w’Umuheburayo.+ Icyo gihe yabaga mu mahema mu biti binini bya Mamure w’Umwamori,+ umuvandimwe wa Eshikoli na Aneri.+ Kandi abo bari baragiranye isezerano na Aburamu. 14  Aburamu yumva ko umuvandimwe we yajyanywe ho umunyago.+ Nuko yegeranya abantu be batojwe,+ abagaragu magana atatu na cumi n’umunani bavukiye mu rugo rwe,+ maze akurikira ba bami agera i Dani.+ 15  Bigeze nijoro agabanya ingabo ze mo imitwe,+ we n’abagaragu be barwanya ba bami barabanesha, bakomeza kubakurikira babageza i Hoba, mu majyaruguru y’i Damasiko. 16  Nuko agarura ibintu byose+ bari banyaze, agarura n’umuvandimwe we Loti n’ibintu bye n’abagore n’abandi bantu.+ 17  Hanyuma umwami w’i Sodomu ajya kumusanganira igihe yari ahindukiye avuye kunesha Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we, amusanga mu Kibaya cya Shave, ari cyo Kibaya cy’umwami.+ 18  Melikisedeki+ umwami w’i Salemu+ amuzanira umugati na divayi,+ kandi yari umutambyi w’Imana Isumbabyose.+ 19  Nuko amuha umugisha aravuga ati “Aburamu nahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose,+Yo Muremyi w’ijuru n’isi;+ 20  Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose,+Yakugabije abagukandamiza!”+ Nuko Aburamu amuha icya cumi cya byose.+ 21  Hanyuma umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati “mpa abantu,+ ariko ibintu byo ubyijyanire.” 22  Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati “nzamuye ukuboko kwanjye ndahirira+ imbere ya Yehova Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi, 23  ko uhereye ku rudodo ukageza ku mushumi w’urukweto, nta kintu cyawe nzatwara+ kugira ngo utazavaho uvuga uti ‘ni jye watumye Aburamu aba umukire.’ 24  Nta kintu na kimwe ntwara,+ keretse ibyo aba basore bamaze kurya, n’umugabane w’abantu bajyanye nanjye, ari bo Aneri na Eshikoli na Mamure,+ ubareke batware umugabane wabo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi